Uruhare rw’Abanyamerika mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana (6/04/1994)

Aba marines b'Amerika bari i Bujumbura bategereje kuza gufasha FPR mu gihe yananirwa ku rugamba. Muri icyo gihe bayihaga amakuru y'ubutasi hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n'ibikoresho. Nyuma y'ifatwa rya Kigali bahise binjira mu Rwanda ku kibuga cya Kanombe biteguye gufasha FPR gusubiza inyuma ibitero byose byashaka kuyikura ku butegetsi. Tutibagiwe gutangira imyiteguro yo kuzatera igihugu cya Zaïre mu myaka yakurikiyeho

Muri video clip aho amurika igitabo cye amaze gusohora cyitwa « U.S. Made » ndetse na nyuma yaho no mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Itahuka Bwana Jean-Pierre Mugabe hari aho yavuze ko Abanyamerika (abasirikare) bari Entebbe muri Uganda mbere y’ihanurwa ry’indege mu kwa 4/1994. Aha mfite icyo nabivugaho.

Dore uko byari bimeze icyo gihe. Nibyo koko mbere y’uko indege « Mystère-Falcon 50 » ifite nimero 9XR-NN y’igihugu cy’u Rwanda yari ishinzwe gutwara umukuru w’igihugu (avion présidentiel / presidential aircraft) ihanurwa n’intwaro 2 za RFP-Inkotanyi zakorewe m’u Burusiya zo mu bwoko bwa « 9K310 Igla-1 », ministeri y’ingabo y’Amerika (US Department of Defense) ikunze kuyita « SA-16 » cyangwa umuryango wa OTAN (NATO) nawo ukayita « Gimlet », mu ma saa mbili mw’ijoro ryo kuwa 6/04/1994 abasirikare 330 b’Abanyamerika bari bamaze iminsi mike cyane bakambitse ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura mu Burundi. Ntabwo ari Entebbe (Uganda) nkuko twabibonye haruguru.

Leta ya Prezida Bill Clinton yari ishyigikiye ko Paul Kagame na RPF-Inkotanyi bafata ubutegetsi biciye munzira y’imirwano y’amasasu bamaze kwivugana Umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana. Mbere yiraswa ry’indege babanje kohereza mu karere k’ibiyaga bigari abasirikare b’Abanyamerika kugira ngo bazabashe gutera ingabo mu bitugu mu gihe RPF-Inkotanyi idashoboye gufata igihugu. Iyo Leta ya Prezida Clinton yari izi neza ingaruka ry’iraswa rya Prezida Habyarimana. Ni ukuvuga ibizakurikira bishingiye kubwicanyi ndenga kamere ! Ntabwo iyo Leta ya Prezida Clinton yari yitaye k’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange ahubwo umugambi wayo kwari kuzakoresha Paul Kagame na gatsiko ke gutera no kwigarurira igihugu cya Zaïre kubera umutungo kamere gitunze. Abasirikare b’Amerika boherejwe ntabwo bari abo gutabara abanyarwanda ahubwo bari abo guha ibikoresho n’amakuru ingabo za FPR hifashishijwe ikoranabuhanga no kuzitabara mu gihe zagira intege nke ku rugamba.

Nibwo rero bohereje aba « Marines » 330 i Burundi ndetse n’ubwato bw’intambara ku inkombe z’inyanja i Mombasa muri Kenya. Abo ba « Marines » bitiriwe « Ishema ry’inyanja ya Pasifika » (Pride of the Pacific) ni inzobere mukurwanira mu mazi kandi bazobereye mukujya gutabara byihutirwa aho byakomeye (forward-deployed, rapid-response forces) ba barizwa mu mutwe witwa « 11th Marine Expeditionary Unit » mu gikorwa bise « Operation Distant Runner » yari iyobowe na colonel James T. Iulo. Uyu mutwe (Unit) ukaba ari umwe muri zirindwi z’ingabo z’Amerika zihabwa amabwiriza na « US Marine Corps » nayo ikaba ari imwe muri eshanu zigipande (branch) cy’ingabo z’Amerika (US Armed Forces) igahabwa nayo amabwiriza na ministeri y’ingabo z’Amerika (US Department of Defense).

Abo baje bafite ibirwanisho bihambaye. Navuga nka za kajugujugu z’intambara (Attack helicopters) zigera kuri 3, indege 4 za gisirikare zitwara abantu, izitwara ibikoresho bya gisirikare n’izindi zitwara za bombes za korewe mu ruganda rwa « Lockheed » : imwe yo mu bwoko bwa « C-130 Hercules », indi yo mu bwoko « C-141 Starlifter » n’ebyiri zo mu bwoko « C-5 Galaxy ». Kubera ubuto bwa parking bw’ikibuga cy’indege cy’i Bujumbura kitashoboraga kuzakira zose icyarimwe izi eshatu zanyuma (1 « C-141 Starlifter » ne 2 za « C-5 Galaxy ») zo zari ku kibuga mpuzamahanga cy’i Nairobi muri Kenya. Ebyiri murizo (C-5 Galaxy) zafashije u Bubiligi mukujya kuzana bamwe mu ngabo zayo bari muri za unités zigize « Régiment Para-Commando ». Ni ukuvuga : « Compagnie Antichar Para-Commando », « Escadron de Reconnaissance Para-Commando », « 3e Bataillon Parachutiste », « Batterie d’Artillerie de Campagne Para-Commando », « 4e Chasseurs à Cheval (« Escadron A » na burende zayo CVR-T) », n’aba-para 29 bo muri forces spéciales bo muri « 1e Cie d’Équipes Spécialisées de Reconnaissance » bose hamwe bagera kuri 600 mu gikorwa bise « Opération Silver Back » na « Opération Blue Safari » yari iyobowe na colonel Jean-Pierre Roman.

Iyo ya mbere (« Silver Back ») yari inshinzwe gucyura abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe ubwicanyi bwari butangiye nyuma yihanurwa ry’indege naho iyo yakabiri (« Blue Safari ») yari inshinzwe gucyura bataillon yayo iba muri « MINUAR » (kuva hagati mu kwa 3/1994) ariyo « 2e Bataillon Commando » (2 Bn Cdo). Nibutse ko iyi « bataillon » yasimbuye mugenzi wayo yatangiranye na MINUAR (18/11/1993) ariyo « 1er Bataillon Parachutiste » (1 Bn Para). Aba (1 Bn Para) nibo baherekeje bamwe mu bayobozi ba RPF na bataillon ya RPA (3rd Battalion) babavana ku Mulindi (General Headquartes) bakabageza muri CND i Kigali kuwa 28/12/1993 mu gikorwa bise « Opération Clean Corridor ».

Mbere yihanurwa ry’indege abasirikare muri rusange ba « MINUAR » bari 2.548. Muri bo 440 bari Ababiligi (abi indorerezi (observateurs) 12 n’abakomando 428 ba « 2 Bn Cdo »). Ni muri abo hishwemo 10 mu gitondo cyo kuwa 7/04/1994 n’abandi 3 batavugwa namba bo bishwe n’injoro indege ikimara guhanurwa kandi mu karere ka Masaka-Kanombe aho iyo indege ya Mystère-Falcon 50 yarasiwe !

Abanyamerika bo muri « 11th Marine Expeditionary Unit » bari bafite imitamenwa arizo « burende » (blindés / Tanks) zo mu bwoko bwa « M-113 ». Ebyiri muri zo zagaragaye mu Rwanda mu ngabo z’Ababiligi ubwo zari zifite inshingano zo guherekeza imodoka zahungishaga abanyamahanga biganjemo Ababiligi 1500, Abafaransa 525, Abadage 350, Abanyamerika 255, Abanyekanada 200, Abataliyani 198, Abasuwisi 175, Abanyespanyole 135, Abaholandi n’Abongereza guhera kw’itariki ya 10/04/1994 mu gihe abasirikare b’Abafaransa bagera 190 bo muri « 3e RPIMa » ndetse na bamwe bo muri « Commandement des Opérations Spéciales » (COS) mucyo bise « Opération Amaryllis », yari iyobowe na colonel Henri Poncet, bo batangiye kuzana ingabo zabo guhera kuwa 9/04/1994 hamwe n’abandi bakomando b’Abataliyani bo Special Forces : 112 bo muri « 9° Reggimento d’Assalt Paracadutisti » ibarizwa muri « Brigade Folgore » (Brigata parcadutisti « Folgore »), abakomando 65 bazobereye kurwanira mu mazi (Incursori della Marina) bo mu mutwe witwa « Gruppo Operativo Incursori » n’abandi basirikare 78 bazobereye kurwanira mu kirere bo muri Brigade ya mirongo ine na gatandatu (46^ Brigata Aerea) n’indege zabo eshatu (1 « C-130 Hercules », 2 « Aeritalia G.222 ») mucyo bise « Operazione Ippocampo ».

Kugira ngo uwo mugambi wabo utazabapfubana Leta ya Prezida Clinton yategetse Abafaransa ndetse na Leta y’Ababiligi kutivanga mu bibazo byo mu Rwanda no guhita bavana ingabo zabo gitaraganya kugira ngo bitamera nko mu kwa 10/1990 muri « Opération Noroît » y’Abafaransa (4/10/1990 – 14/12/1993) bafatanyije na « Division Spéciale Présidentielle – DSP » (Zaïre) yari iyobowe na Général Mahele aho bafashije ingabo z’u Rwanda (Forces Armées Rwandaises – FAR) kurwanya Inkotanyi kimwe na « Opération Green Beam » y’Ababiligi (4/10/1990 – 2/11/1990) yo yacungaga umutekano w’umujyi wa Kigali no kurinda ikibuga cy’indege cy’i Kanombe kugira ngo kidafatwa na RPF-Inkotanyi. Banategetse na « MINUAR » kutagira icyo bakora. Byageze kuri 21/04/1994 abenshi bazinze akarago bataha iwabo hasigara abasirikare 270 gusa !

Umutwe w’aba « Marines » (11th Marine Expeditionary Unit) wari utewe inkunga n’ubwato bw’intambara bw’Abanyamerika bugenewe gutwara za kajugujugu (Landing Helicopter Assault), n’indege nto ziguruka kandi zikagwa ahantu hagufi (short take-off and landing – STOL) ni zihaguruka no kugwa zihagaze (Vertical and/or short take-off and landing – V/STOL) aribwo bwitwa « USS Peleliu » (LHA-5) bakunze kwita « The Fighting Five ». Ubwo bwato bwari ku nkombe z’i Mombasa muri Kenya. Buhabwa amabwiriza n’ubuyobozi bw’ingabo bwazobereye kurwanira mu mazi ariyo « US Navy » nayo ihabwa amabwiriza na « US Department of Defense ». Ubu bwato bw’intambara « USS Peleliu » (LHA-5) bufite ibikoresho bihagije byo kuba bwakwirwanaho cyangwa mugutera. Uretse imbunda zarutura navuga ko ubwo bwato bufite indege z’intambara 6 zo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas AV-8B Harrier II » na za kajugujugu 31 zo mu bwoko bwinshi bunyuranye.

Abo ba « Marines » (11th Marine Expeditionary Unit) baje no kuza mu Rwanda nyuma gato RPF-Inkotanyi ifashe Ikigo cya Kanombe (camp Colonel Mayuya) n’ikibuga mpuzamahanga cya Kanombe (aéroport international Grégoire Kayibanda) tariki ya 22/05/1994 aba ariho banakambika.

Ngayo nguko iby’Abanyamerika mu Rwanda 1994.

F-Flavien Lizinde (FlavLiz)

Bruxelles, 19/05/2017