Urujijo ku bitero FARDC igaba kuri FDLR

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Congo aragaragaza ko ibyo ingabo za Congo zise ibitero simusiga kuri FDLR bisa nko kwikirigita ugaseka. Amakuru ava muri Congo aratanga ishusho itandukanye cyane n’ibivugwa na Leta ya Congo mu bitangazamakuru.

Mu gutangira iki gikorwa ingabo za Congo zabanje kwanga gukorana na MONUSCO zivuga ko zigiye kugaba ibitero zonyine, niba ari ubwoba niba ari uburyo bundi bwo kurwana ntawamenya. Mu bitero FARDC yagabye nko muri Kivu y’amajyepfo yatoranije ahantu hataba FDLR cyangwa ahaba abaFDLR bake uretse ko FDLR nk’uko yari yabitangaje ko itifuza kurwana yabaga yahavuye maze FARDC bakohereza amasasu ku misozi iriho ubusa.

Ikindi gitangaje n’uko Leta ya Congo yakugendeye ikazana abantu b’abanyarwanda bagiye bafatwa mbere y’uko ibikorwa bya gisirikare bitangira ndetse n’abafashwe nyuma byatangiye badafatiwe ku rugamba ahubwo bafatiwe mu mikwabo yakorwaga bagafata abanyarwanda bose baba ab’impunzi cyangwa abandi bavuye mu Rwanda babaga bari mu ngendo cyangwa baremye amasoko maze abo bose bakerekanwa nk’abaFDLR ngo bafatiwe ku rugamba!

Aho imirwano yabaye nk’ikomera ni muri Rutchuru aho nabwo ingabo za FDLR zavuye mu birindiro byazo zikarwana intambara ya kinyeshyamba aho zarekaga abimbere ba FARDC bagakomeza maze nazo zigatera ab’inyuma zibatunguye ubundi bakoyoberwa aho zirengeye.

Ikindi gitangaje n’uburyo ingabo za Congo zashyize abasirikare benshi ku mupaka n’u Rwanda bisa nko kubuza FDLR kwinjira mu Rwanda nkaho itaba itaha iwabo!

Nyuma hafi y’icyumweru ngo FARDC itangiye intambara ngo yagabye ibitero ahantu 3 ni ukuvuga Sud-Kivu, Nord-Kivu na Katanga. Abayobozi ba Congo bemeza ko ngo bafashe ahantu henshi FDLR yari ifite ibirindiro ndetse ngo hafatwa n’abarwanyi ba FDLR benshi!!

Hari benshi bashidikanya ko abantu berekanywe na Leta ya Congo ari abaFDLR, nko muri Sud Kivu abarwanyi 3 bavuga ko bahafatiye 2 muri bo bafashwe mbere y’uko ibikorwa bya gisirikare bitangira, nk’uko byemezwa n’ababihagazeho abandi 9 bivugwa ko ari abasiviri basanzwe b’abanyarwanda bigenderaga! Aho FARDC yageraga hose yasangaga FDLR yahavuye yasubiye mu birindiro yarimo muri 2012, bikaba bikomereye FARDC kurwana na FDLR mu mashyamba y’inzitane FDLR imenyereye kurusha FARDC mu gihe n’abaFARDC benshi batumva neza akamaro k’ibyo barimo.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo baribaza niba koko FARDC izakomeza ibi bikorwa. N’ubwo ku rugamba hageze abasirikare benshi ba Congo hari ibibazo by’ingutu bishobora kuzitira FARDC nko kumvisha abasirikare impamvu barimo kurwana, kubura ibikoresho, imiti, ibiryo, amavuta y’imodoka n’ibindi… mu gihe MONUSCO yashoboraga kubibagezaho yahejwe muri iki gikorwa!

Iki gikorwa kiswe Sokora2 gisa nk’icyakubise igihwereye ku buryo gisa nka Propaganda cyangwa undi mukino abantu bataramenya icyo ugamije. Urugero ngo muri iki gikorwa FARDC yafashe aba Major 2 ba FDLR ngo ifata nk’imfungwa z’intambara bagomba gushyikirizwa Croix-Rouge n’ubwo batafatiwe mu mirwano. Umwe yafashwe imirwano itaratangira naho undi afatwa yitabye gahunda y’abayobozi ba Congo ahitwa Mweso muri Masisi dore ko yari anashinzwe imikoranire n’imiryango mpuzamahanga!

Leta ya Congo ibicishije ku muvugizi wayo, Lambert Mende, yatangaje ko abarwanyi basaga 430 ba FDLR abamaze gushyira intwaro hasi no kuzamburwa, 93 muri bo ngo bambuwe izi ntwaro na FARDC abandi bazishyira hasi ku bushake mbere y’uko ibitero bigabwa mu cyumweru gishize.

Muri aba barwanyi ngo harimo abo Leta ya Congo yashyikirije Monusco, nayo ngo “ibashyikiriza u Rwanda”. Hari n’abandi byavuzwe ko bashyikirijwe u Rwanda mu mpera z’icyumweru gisize bagera kuri 39.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Sayinzoga Jean, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ku Rugerero ari na yo yakira abavuye muri FDLR. Yavuze ko ibivugwa nta kuri kurimo. Yagize ati “Ashwi, ashwi ntabo turakira. Nta muntu n’umwe uraza, nkorana na Monusco, ntabo iraduha, nibabona izabitubwira.”

Umuntu akaba yarangiza yibaza iri tekinika riri hagati ya Leta ya Congo na Leta y’u Rwanda dore ko binuganurwa ko ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’imitwe y’abarwanyi b’abanyekngo binjijwe muri FARDC.

Ubwanditsi

The Rwandan

03.03.2015

[email protected]