Urujijo kuri Colonel Laurent Serubuga

(Photo: Perezida Habyarimana asuhuzanya na Colonel Serubuga)

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP aremeza ifatwa rya Colonel Serubuga Laurent wahoze ari umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Rwanda (Armée Rwandaise) hagati ya 1972 kugeza mu 1992 nyuma yaje kugirwa umugaba mukuru w’ingabo (Armée Rwandaise) igihe gito nyuma ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992 nk’uko byashyizwe ahagaragara n’igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yatangaje icyo cyemezo cya Guverinoma yari iyobowe na Ministre w’intebe Dismas Nsengiyaremye.

Igitangaje n’uko muri ayo makuru yatangajwe na AFP bavugamo ko Colonel Serubuga Laurent yari yungirije umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga 1994! Kandi uwo mwanya ntabwo wari ukibaho mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe!

Hari abemeza ko ngo muri Mata 1994 ngo yaba yarasubiye mu gisirikare. Ese ubu uwabaza Général Gatsinzi nawe wabaye umugaba mukuru w’ingabo w’agateganyo w’ingabo z’u Rwanda muri Mata 1994 yakwemeza ko Colonel Serubuga yari amwungirije? Ese mubajije abazi neza Colonel Serubuga bakubwira ko ari ibintu byashobokaga ko Colonel Serubuga yakungiriza Général Gatsinzi cyangwa Général Bizimungu?

Mfite icyo nshaka kubaza ababa babizi. Ko nzi neza ko Colonel Serubuga yari afatanije uruganda rwa Rwandafoam na Bwana Bertin Makuza (ubu ufatanyije ibikorwa bimwe na bimwe n’umuryango wa Perezida Kagame), yaba yarakuyemo imigabane ye ryari?

Isambu yubatsemo urwibutso rwa Gisozi yari iya Colonel Serubuga, ese yari yabanje gucibwa urubanza aratsindwa kugira ngo ifatwe yubakwemo? Niba se urwibutso ari igikorwa cy’inyungu rusange yahawe ingurane z’ibikorwa bye byari muri iyo sambu?

Ikindi nabaza n’igihe Colonel Serubuga yasubiriye mu gisirikare mu 1994 byibura inyandiko imwe ya Guverinoma yerekana umurimo yari ashinzwe icyo gihe na Leta kuko ibikorwa byose byo gushyiraho abasirikare bakuru byafatirwaga mu nama ya Leta ndetse bigatangazwa kuri Radiyo, mwatubwira impamvu isubira mu gisirikare rya Serubuga ryabaye ibanga?

Colonel Serubuga yagize abanzi benshi kubera ko mu gihe yari umugaba w’ingabo wungirije hagati ya 1972 na 1992 yicaga agakiza ndetse uwavuga ko ari umwe mu basirikare bakuru bari banzwe mu gisirikare cy’u Rwanda ntabwo yaba yibeshye kuko yagize uruhare runini mu iyirukanwa n’itotezwa ry’abasirikare benshi.

Uwarondora abirukanwe bazira Serubuga mu gisirikare ntabwo yabavuga ngo abarangize, uwavuga uburyo yibasiye abasirikare bavukaga i Byumba nabyo byatwara amasaha (Ngo bari baramuraguriye ko azasimburwa n’umusirikare ukomoka i Byumba! Wenda indagu zarasohoye kuko Général Augustin Bizimungu wabaye Chef d’Etat major wa nyuma wa Armée Rwandaise akomoka i Byumba), uruhare rwe mu ifungwa rya ba Colonel Ndibwami, Colonel BEM Nkuriyekubona na Major Havugwintore nabyo ntawarushidikanyaho, ntawakwibagirwa ko yavuzwe cyane mu rupfu rwa Colonel Stanislas Mayuya, ikindi twavuga ni ingeso yo guhakirizwa yari yarimitswe mu buyobozi bukuru bw’ingabo aho umusirikare wese utarumvikanaga cyangwa ngo ahakwe bihagije kuri Colonel Serubuga cyangwa Lt Colonel Anatole Nsengiyumva (bitaga Kirenge) wari G2 byari bigoye ngo azamuke mu ntera cyangwa ngo ntiyirukanwe. N’ibindi ntarondora…

Ku bijyanye na Colonel Serubuga hari benshi bemeza ko yagumishijwe kuri uwo mwanya na Perezida Habyarimana igihe kinini kuko yari yanzwe bikomeye ku buryo byari bigoye kugira ngo abe yahirika ubutegetsi dore ko muri iyo myaka za coup d’Etat zari ingeso yeze mu bihugu byinshi by’Afrika. Ntawabura na none kuvuga ko imicungire mibi y’igisirikare ya Colonel Serubuga iri mu mpamvu nyamukuru zatumye FP- Inkotanyi ifata ubutegetsi.

Umuntu yarangiza yibaza ibibazo byinshi ariko dore bimwe muri byo:

-Ese kuki Colonel Serubuga atigeze akurikiranwa n’urukiko rwa Arusha niba koko yaragize uruhare mu itegurwa rya Genocide?

-Ese amakuru kuri Colonel Serubuga kuki abonetse ubu nyuma y’imyaka hafi 20 ngo afatwe?

-Ese abasirikare b’aba-Ex-FAR bagiriwe nabi na Colonel Serubuga igihe yabayoboraga baba babifitemo uruhare?

-Ese imitungo ya Colonel Serubuga n’ubufatanye mu masosiyete y’ubucuruzi n’abantu bamwe ubu basigaye bafatanije n’umuryango wa Perezida Kagame ubucuruzi byaba hari aho bihuriye n’iki kibazo?

Marc Matabaro

The Rwandan

6 COMMENTS

  1. . Ndabaramukije mwese. Niba koko hari ubutabera, Serubuga ntabwo yigeze asubira mu gisirikare, nzi neza ukuntu yari arwaje umugore we muri icyo gihe bavuga. Dore ko yanamuhunganye arwaye cyane, ari muri coma, atakibasha kumenya abantu. Yarwaye hafi imyaka ibiri kuva mu mpera z’umwaka w’i 1992 kugeza ahungishirizwa muri Congo. Yarwariye mubuhungiro igihe kirekire cyane. Ntaho ahuriye n’ibyabaye mu Rwanda nka Genocide. Ahubwo yagombye kugarurirwa ibintu bye yakoreye imyaka myakumyabiri yakoreye igihugu.

  2. Yitiriwe byinshi nko kwica Stanislas Mayuya wari muramu we kuko Mukuru we atunze mushiki wa Serubuga Laurent. Byose rero byahimbwe n’abashakaga kujegeza ubutegetsi bwariho, bahereye kubasirikare bakuru. Byaje kugerwaho, Ubutegetsi burajegajega abantu bakabona impamvu y, intamabara yatangiye muri 90. Ni byiza ko abanyarwanda boroherana.

  3. nanjye amakuru nzi neza nuko uwo musaza yari yarasezerewe mungabo ari mukiruhuko iwe, arwaje umugorewe

  4. ese ko numvise ngo abana be bose barapfuye nibyo koko? abafite amakuru bambwira yari afite umwana w`umukobwa twari tuziranye witwa brigitte

  5. Ariko mwagiye mureka kujijisha mwa nterahamwe mwe, yari yarasezerewe mu gisirikali?? Colonel SIMBA Aloys se yoretsi imbaga muri Gikongoro atarasezerewe mu gisirikali?? byamubuzaga se ku distribuant imbunda n’amasasu ari nako a cordonnant ibitero systematiquement mu makomini ya butare na gikongoro??

    Erega abahutu amaraso y’abatutsi mwamennye azababunza kugeza muguye ku gasi!! igishimishije cyane kandi nuko icyaha mwakoze kidasaza mukazagikurikiranwaho kugeza mugeze kwa nyamuzinda musangiye ukwemera n’ingeso.
    Murakohoha nkuko mwohoha ubu!!!

  6. Wowe wiyise Nvoyane kuvuga ngo abahutu barabungera wowe i Lyon uhakora iki? Ni iwanyu ko udataha kandi mwarafashe igihugu? Cyangwa uri muri babandi birirwa baroga banahimbira abantu ibyaha? Ubundi se ko twavugaga Serubuga, ukazana Simba kuki utatubwiye ibyaha bya Serubuga ngo twumve? Harya uravuga ngo abamennye amaraso? Tegereza gato urebe ngo bene wanyu bo mu nkotanyi isi iraje ibabane nto, muzahungira se TZ? Uganda se? Congo se? I Burundi se? Sinzi impamvu mutabona ko mwarangije gutema ishami mwari mwicayeho. Haryango ngo abahutu ngo nta nzika bagira bibagirwa vuba ngo ntabwo bazabakurikirana kubyo mwakoze cyangwa mukora ubu? Rindira ingwe ntabwo yari izi gufata ku gakanu yarabwirijwe.

Comments are closed.