URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y’u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana

Nyuma y’uko tumenye amakuru y’uko hari ishyaka ry’abanyarwanda rishya ryavutse, urubuga The Rwandan rwifuje kuganira abayobozi b’iryo shyaka, maze Dr. Gasana Anastase Perezida w’ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, yemera gusubiza ibibazo by’umunyamakuru wacu Marc Matabaro, ku bijyanye n’ubuzima bwa politiki bwa Dr Gasna ndetse n’ibijyanye n’ishyaka Abasangizi ngo rikaba ari ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo.

Bwana Anastase Gasana, wafata umwanya ukibwira abanyarwanda muri make ndetse ukanabambwira muri make bamwe mu bo mwafatanije gushinga ishyaka ryanyu?

Nitwa Gasana Anastase ndi umunyarwanda wo mu bwoko bw’abahutu kuri data na mama, iwacu kavukire akaba ari ahahoze ari Komini Gikomero muri Kigali Ngali ubu habaye District ya Gasabo. Nize  i Sorbonne i Paris mu Bufaransa aho nakuye impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat/Doctorate) mu by’indimi (Lettres) na Licence mu by ’imibereho n’imibanire y’abantu muri sosiyete (Sociologie/Sociology).

Ndangije ayo mashuli nagiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, nza kuhava njya muri politiki yatumye nitabira politiki ishingiye ku mashyaka menshi  yatangiye mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi 1991. Ubwo ishyaka rimwe rukumbi rya MRND buri munyarwnda wese yarimo ku gahato rimaze kuvaho, nihitiyemo kujya mw’ishyaka rya MDR mba n’umwe mu bagize Biro Politiki yaryo nuko naryo riza kunyohereza kuriserukira muri guverinoma nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Nyuma nabaye na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe imikoranire y’inzego za Leta (Guverinoma, Inteko ishinga amategeko, Ubutabera), nyuma nza no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Taliki ya 17/01/2003 nibwo nandikiye Leta ya FPR Inkotanyi  ko  nsezeye ku kazi kubera ko mbona  iyo Leta yagaragaje bihagije mu mikorere yayo ko  yubakiye kw’ivangurabwoko kandi ari byo narwanyaga kuva ninjira muri politiki ishingiye ku mashyaka menshi mu mwaka wa 1991.

Maze gusezera muri Leta ya FPR Inkotanyi, nasubiye mw’ishuli  muri gahunda y’imyaka ibiri ya Kaminuza yitwa Saint John’s University i New York aho nakuye impamyabumenyi ihanitse mu bya politiki bita MDGP(Master’s Degree in Government and Politics). Nyuma y’aho kugeza ubu nkora akazi k’ubwarimu muri Kaminuza za hano muri Amerika.

Mu buzima bwanjye bwose, bwaba ubuzima busanzwe bwaba n’ubwa politiki, naranzwe no kuba umuntu woroherana, ushyira mu gaciro, wihanganira abandi, wumva abandi yishyira mu kigwi cyabo, usabana n’amoko yose nta buryarya nta mbereka, urwanya akarengane uwo kaba gakorewe uwo ari we wese n’aho kaba gaturutse  aho ari ho hose, kandi uvugisha ukuri. Iyi mibereho yanjye n’ibitekerezo byanjye byo muri izo nzira nibyo byampuje na bagenzi banjye  twafatanije gushinga ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI aribo Bamara Prosper Visi –Perezida , Akishuli Abdallah Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa ry’ishyaka, n’abandi tutatangaje amazina yabo kubera impamvu zinyuranye. Twese twasanze dusangiye umurongo umwe wa politiki, dufite icyerekezo kimwe umuntu yakwerekezamo ejo hazaza h’igihugu cyacu, nuko twiyemeza gushyira hamwe imbara zacu n’ibyo bitekerezo byacu dusangiye,  dushinga Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, MRP/PRM-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo nta n’umwe uhejwe.

Kuki muhisemo gushinga ishyaka; ni iki mugaya andi mashyaka? Ni akahe karusho muzanye?

Gushinga ishyaka rya politiki ntibivuga ko hari icyo ugaya andi mashyaka. Mushobora gusa kuba mudahuje ingengabitekerezo ya politiki, cyangwa mudahuje imigambi (objectives/objectifs), mudahuje ingamba(strategies) cyangwa se mutanahuje ibigomba gukorwa(actions) kugirango ishyaka rigere ku migambi yaryo.

Nusoma neza amahame ya politiki y’ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI uzasanga hari byinshi  ritandukaniyeho n’andi mashyaka yavutse uko ari makumyabiri arenga. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

-PRM/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere ritangaje kandi rigahamya nta guca ku ruhande no kujijisha umurongo wa politiki ryubakiyeho w’ubworoherane (moderatism  political philosophy / philosophie politique du moderatism). Kimwe mu bituma amashyaka  asenyuka ni ukutagira ingengabitekerezo ya politiki ishyaka ryubakiyeho yakagombye gutuma abayoboke baryo  baritsimbararaho; gukuraho ubutegetsi bubi buri mu gihugu ntabwo ari umurongo wa politiki kuko bushobora gusimburwa n’ubundi bubi  nkabwo cyangwa se bunarushijeho kuba bubi nkuko byagenze muri 1994;

-PRM/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere ritangaje mu mahame yaryo ko umuntu, umunyarwanda,  ari we bukungu bwa mbere bw’igihugu; ko Leta yica abaturage bayo iba yiyambura ubukungu bwayo inabuvutsa igihugu cyose;

-Nitwe ba mbere twerekanye umurongo wa politiki y’ubukungu ibereye u Rwanda n’abanyarwanda ukurikije imibereho yabo n’umuco wabo: ukwishyira ukizana n’ubwisanzure mu by’ubukungu, ubucuruzi n’indi mirimo abantu bikorera ku giti cyabo nko mu buhinzi, mu bworozi, imyuga inyuranye, n’ibindi;

-Nitwe shyaka rya mbere mu Rwanda rishyize mu nzego zaryo urwego rw’igororamitima rishingiye kw’iyobokamana (Aumonerie/Chaplaincy) kuko iyobokamana ari ikintu gikomeye mu buzima bw’abantu, bityo rikaba rigomba kutugirira akamaro mu gukemura ibibazo igihugu cyacu gifite;

-Ni  ryo rya mbere rishyizeho Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi n’abahoze ari aba MRND, iyo komisiyo igategura imfashanyigisho itabogamye izifashishwa muri izo ngando;

-Ni twe shyaka rya mbere ritangaje ko mu Rwanda hagomba kujyaho Repubulika ya mbere y’u Rwanda (Premiere Republique Rwandaise/First Republic of Rwanda) kuko Repubulika ya mbere   y’u Rwanda kuva mu 1960 kugeza mu 1973 na Repubulika ya kabiri kuva 1973 kugeza 1994 zabaye zombi Repubulika mputu zakurikiwe na  Repubulika ya mbere ntutsi yagiyeho kuva 1994 kugeza ubu;

-Ni twe ba mbere twerekanye ko uruhare rwa sosiyete nyarwanda ubwayo, yose uko yakabaye, rugomba kuyibazwa nayo kuko ari yo yibarutse Abami 32 n’Abaperezida 6 bose uko ari 38 hakabura n’umwe wamera nka Nyerere wa Tanzania, Mandela  wa Afurika y’Epfo na MikhaIL Gorbachev wa Rusiya; bivuga ko iyi sosiyete yacu nyarwada ifite ikibazo!!!

-Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere mu mahame yaryo rivuze ku gahurwe (alienation) hagati y’abahutu n’abatutsi, ububi bwako n’uko kavurwa;

-Ni twe shyaka rya mbere ritangaje mu mahame yaryo ko rishyigikiye abanyarwanda b’ubwoko butandukanye biyemeza kubakana ingo,  n’ababakomokaho (imvange) kugirango nabo bagire uruhare rugaragara n’ubwisanzure muri politiki y’igihugu cyabo aho guhora bigizwayo ngo si ba “hutu butwi” cyangwa se ngo si “ abatutsi b’umwimerere”;

-Ni twe ba mbere tuvuze mu mahame y’ishyaka ryacu ikibazo cy’abanyarwanda baba mu bwihisho buhoraho bubabyarira ipfunwe rya buri munsi kubera kuba barahinduje ubwoko kugirango babashe kubaho uko ubutegetsi bw’abatutsi n’ubw’abahutu bwagiye busimburana mu mateka y’u Rwanda kugeza ubu;

-Ni twe ba mbere tuvuze ko tutazita undi munyarwnda umwanzi w’igihugu, umubisha, kuko twamenye ko umwanzi w’igihugu cyacu w’ukuri ari kariya gahurwe(alienation) hagati y’abahutu n’abatutsi, ipfumwe(deprivation), ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, uburyarya, ubuhendanyi, imbereka, akarengane, urugomo, ubwibone, ubujiji, ubutindi, urwango, ubwihimure, ubwicanyi n’ubusahuzi bw’umutungo w’igihugu; ngabo abanzi b’u Rwanda batuma ruhora rwisenya ubwarwo;

-Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere rishyize mu mahame yaryo ihame ry’uko rizajya rikora politiki ishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo gusa, mu kinyabupfura no mu bwubahane,  kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy’intege nke n’ubuswa muri politiki;

-Ni twe shyaka rya mbere ryatangaje ko rigiye gushyiraho Radio yitwa IJWI RY’UBWOROHERANE izajya yigisha abanyarwanda inabatoza umuco w’ubworoherane, ubwubahane, ubwihanaganirane, ubusabane, ubufatanye, ubuvandimwe, ubunyakuri, kuba inyangamugayo,  no gukorera mu mucyo;

-PRM/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere rigize igitekerezo cyo gutangiza umushinga wo gushyiraho umutwe w’ingabo, izina ryawo akaba ari URUKATSA ruzahuriza hamwe abanyarwanda bose,  abahutu, abatutsi, imvange, abari barahinduje ubwoko, bose bashyirwe hamwe mu kurengera igihugu no kurwana ku nyungu  z’abana b’u Rwanda bose nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo nk’uko byabayeho kandi na n’ubu bikiriho mu Rwanda;

-Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere ritanze igitekerezo cyo gushyiraho Leta yo kugangahura igihugu(Nation’s Healing Government), Leta yo guhoza Abanyarwanda bose amarira no kubavura ibikomere bibari mu mitima, mu mitekerereze no ku mibiri  batewe n’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari aho muvuga ko mu minsi itaha muzashyiraho umutwe w’ingabo uzitwa URUKATSA. Kuki mwahisemo iri zina? Ese hari igihugu kibari inyuma? Hari abasilikare bazwi mwaba mufatanije muri icyo gikorwa?

URUKATSA ni izina ry’ingabo zabayeho mu mateka y’u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho  (Abakotanyi nibo FPR yakomoyeho izina ry’Inkotanyi). Amateka y’iryo zina arambuye muzaryoherwa no kuyasoma mw’itangazo ryacu rizaba rishyiraho ku mugaragaro uriya mushinga w’ishami rya gisilikare.

Ntabwo dukeneye ko hagira igihugu kituba inyuma kugirango dutekereze kandi dukore umushinga nk’uyu kuko ibibazo by’u Rwanda bireba twe abanyarwanda ubwacu, akaba ari natwe tugomba kwishakamo umuti wo kubikemura. Ni twe rero tuzibohoza ingoyi zituboshye nk’abanyarwanda, akaba ari natwe tuzabohoza igihugu cyacu. Ntabwo ari abanyamahanga.

Abasilikare dufatanije muri uwo mushinga ni  ababaye mu bisilikare byose byabayeho mu mateka y’u Rwanda: ex-FAR Inzirabwoba, APR Inkotanyi, FDLR , RDF, n’abandi biyeje kwitandukanya n’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni bw’abahutu n’ubw’abatutsi bakagana inzira y’ubworoherane n’imibanire myiza hagati y’amoko mu Rwanda.

Hari inyandiko yanditswe n’ikinyamakuru Afroamerica network muri Mutarama  uyu mwaka ivuga ko mwaba mukorana n’inzego z’iperereza za gisilikare mu Rwanda(DMI). Ibyo hari icyo mwabitubwiraho?

Uzasuzume ibya kiriya kinyamakuru uzasanga ari ikinyamakuru gicuruza ibihuha. Nta n’umuntu wiyubashye ukwiye gusoma bene kiriya kinyamakuru gitangaza inkuru z’impimbano zuzuye ibinyoma no gusebanya. Gihamya se bafite y’iyo nkuru batangaje ni iyihe? Ntayo. Ni abahezanguni b’intagondwa z’abahutu bazi ko kurwanya Leta y’agatsiko k’abatutsi iri i Kigali ari akarima kabo, kuko ngo ari ba “hutu butwi”, ko umuhutu nkanjye utari umuhezanguni nkabo cyangwa se umututsi dufatanije, nta mwanya dufite mu gukora politiki ku Rwanda.

Uko kutwigizayo, bo bavuga ko babiherewe uburenganzira na nde, hehe? Ni abantu bokamwe n’ ivangura(exclusion), nta naho bataniye n’izo za DMI na FPR bavuga kuko imikorere yabo bose ari imwe: umuhutu urwanyije FPR imuharabika ko ari interahamwe, umututsi utavuga rumwe nayo ikamuhimbira ko yibye Leta, ko ari igipinga. Umuhutu utari intagondwa cyangwa se umututsi utari umuhezanguni urwanyije FPR, intagondwa z’abahutu nka Afroamerica zikamuharabika ngo akorana na FPR na DMI kandi ari ibinyoma. Biragaragara rero ko Afroamerica ikina umukino wa politiki y’ikinyoma no guharabika abatavuga rumwe na FPR bityo  ikaba ahubwo ariyo ikorera DMI na FPR Inkotanyi.

Hari amakuru avugwa na benshi ko Dr. Gasana wagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’interahamwe wari urubyiruko rw’ishyaka MRND wagize uruhare mu marorerwa yo mu 1994, bikanaviramo abahutu bose kwitwa iryo zina n’intagondwa z’abatutsi. Ndetse n’ikimenyimenyi Dr James Kwizera Gasana wabaye Ministre w’ingabo mu Rwanda yanditse mu gitabo cye kitwa: “Rwanda: du parti-État à l’État-garnison” aya magambo: « C’est ainsi que Désiré Murenzi, alors Directeur de Petrorwanda, opérationnalise la stratégie de mise sur pied d’une ligue des jeunes prônée par Anastase Gasana, en créant les Interahamwe de sa propre initiative en dehors du parti. Un élément en plus est que A. Gasana qui ressent le poids politique de D. Murenzi au sein du Mrnd est de même origine que lui : il ne veut pas de l’initiative de Murenzi, de peur de renforcer son influence en préfecture Kigali. Il est ainsi un de ceux qui conseillent l’entourage de Habyarimana de récupérer les Interahamwe ». Ibi ubivugaho iki?

Ibyo na none ni ibinyoma, gusebanya no guharabika bikorwa n’interahamwe n’intagondwa z’abahutu zigamije kwiyerurutsa amabi zakoze ziyagereka ku bandi. Kw’italki ya 14 z’ukwezi kwa  gatanu 1992 jyewe Dr. Gasana Anastase nasohoye inyandiko mu gifaransa  y’amapaji  icumi nise “Dossier Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal”(English). Iyi nyandiko nayishyikirije ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ryanjye rya MDR n’andi mashyaka twari kumwe mu kurwanya ubutegetsi bubi bwa  MRND bwariho icyo gihe.

Nasabaga iki kinyamakuru kuzatangaza iyo nyandiko yanjye abasomyi bacyo bakayisoma kugirango bice ayo mazimwe uvuga ko avugwa na benshi. Nyuma ya jenoside Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN)  mu gihe wakurikiranaga abakoze jenoside y’abatutsi n’abahutu bari baranze kuba  abahezanguni, waje kugwa kuri iriya nyandiko yanjye uyihindura mu cyongereza uyita “Interahamwe za Muvoma or the MRND party hardliners: Attempt to root out the evil”. Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwa Arusha rwahise ruyigira inyandiko yarwo y’ibanze muri dossiers/files z’abaregwaga kuba barakoze jenoside mu Rwanda, noneho nabo bahana umugambi wo kumpararabika ngo nijye waremye interahamwe ari amayeli yo kugirango barebe uburyo baburizamo iriya nyandiko yanjye  yo kw’italiki ya 14/05/1992 yabashinjaga kuko harimo amazina yabo. Yisome urebe urahita usobanukirwa n’ikinyoma cyabo (bariya wita benshi).

Dr. Gasana mu nyandiko yanyu mwemeza ko habayeho ubwicanyi bwibasiye abahutu, haba mu Rwanda no muri Congo. Ese igihe wari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’igihe wari uhagarariye u Rwanda muri ONU ni ko wabibonaga? Mu gihe wari ushishikajwe no guhigisha uruhindu abari bamaze kuva ku butegetsi, wakoze iki kugirango ubwicanyi bwakorwaga na FPR bumenyekane mu rwego mpuzamahanga n’ababukoraga bakurikiranwe?

Nari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nk’uko nawe ubyivugira. Sinari Minisitiri w’Ingabo, sinari Chef d’Eta Major sinari umukuru w’iperereza ryo hanze cyangwa se iryo mu gihugu imbere si nari n’umukuru wa Polisi cyangwa wa Jandarumeri, si nari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu. Ikibazo nk’iki umenya ahari giterwa n’uko abantu baba badasobanukiwe neza n’imikorere ya Guverinoma muri rusange! Mu mikorere ya Guverinoma, ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga atangariza amahanga abihabwa na Minisiteri zibishinzwe na services zizishamikiyeho. Na Ambasaderi muri ONU/UN nawe ni uko. Ntashobora kuba ari i New York ngo abe ari no mu mashyamba ya Congo! Byose abishyikirizwa na Minisiteri y’Ingabo n’izindi nzego ziyishamikiyeho kuko aba ari bo baba bari bene aho muri Congo uvuga. Mu mahame y’ishyaka ryacu turemeza koko ko habaye ubwicanyi  bw’abahutu mu Rwanda no muri Congo bwakozwe na FPR Inkotanyi kuko ibyo natangaje icyo gihe mbishyikirijwe na Minisiteri y’ingabo n’izindi nzego z’umutekano ziyishamkiyeho byari ibinyoma.

Abo uvuga, bakurikiranwe n’Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rufite ikicaro Arusha kandi byari ngombwa. Ntibakurikiranwe kuko bari bamaze kuva ku butegetsi nk’uko ubivuga. Bakurikiranwe kuko bari babuvuyeho bamaze no gukora jenoside y’abatutsi n’abahutu bari baranze kuba abahezanguni. Ikintu cyose kandi kigira igihe cyayo. Abantu bo muri FPR Inkotanyi bagize uruhare mu yindi jenoside y’abahutu, nabo bazagira igihe cyabo cyo gukurikiranwa. Niyo mpamvu ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ryashyize mu mahame yaryo ko  hagomba kuzajyaho Komisiyo mpuzamahanga y’abahanga kabuhariwe mu gutahura ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu benshi ababukoze bagerageje gusibanganyiriza ibimenyetso, kugirango bazabikurikiranirwe banabihanirwe. Ni nayo mpamvu ishyaka ryacu nanone ryashyize mu mahame yaryo ko u Rwanda rugomba kuba kimwe mu bihugu bigize Urukiko mpuzamahanga rushinzwe gukurikira no guhana abakoze ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu benshi mu bihugu binyuranye kw’isi (International Criminal Court). FPR  yo yanze ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu biri muri ruriya rukiko kuko yanga ko abantu bayo bakurikiranwa kubera biriya byaha by’ubwicanyi bakoze.

Mu mpera za 1996 n’intangiriro za 1997, igihe abanyarwanda b’impunzi bicwaga banahigwa bukware mu mashyamba ya Congo, watangazaga mu mahanga yose ko nta mpunzi y’umunyarwanda isigaye muri Congo (dufite amajwi ya RFI, VOA, na BBC) ariko nyamara kugeza uyu munsi  hari abakiri muri Congo. Ese wagira icyo utubwira kuri ibi bintu?

Iki kibazo kirasa n’ikikibanziriza. Kukibaza biterwa no kudasobanukirwa uko Guverinoma ikora. Minisitiri w’ Ubanyi n’Amahanga atangariza amahanga ibyo ahawe na Minisiteri zibishinzwe ziri kuri terrain. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ntabwo ari Ministere de terrain. Ibyo natangaje icyo gihe si ibyo nabaga nihagarariyeho ubwanjye kandi nta n’ubwo nari mfite mu nshingano zanjye kubihagararaho. Abari bafite iyo nshingano aribo Minisiteri y’Ingabo, Etat Major, n’Inzego ziperereza ryo hanze nizo zanshyikirizaga ibyo nagombaga gutangaza kuri ariya maradio mpuzamahanga. Byaragaragaye rero ko Ibyo izo nzego z’umutekano zanshyikirije icyo gihe bitari ukuri.

Muri Rwanda Day 2011 yabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Gasana wagaragaye mu baje kwakirana urugwiro Perezida Kagame , mwagaragaye iruhande rwa Nyakwigendera Inyumba mwahuje urugwiro. Ese hagati ya 2011 i Chicago n’uyu munsi hahindutse iki?

Iki ni ikibazo gishekeje cyane, kuko n’umuminisitiri uri muri guverinoma ya Kagame uyu munsi, ejo afite kuba yakwitandukanya nawe ndetse na FPR ye agashinga irye shyaka nkaswe jye umaze imyaka  cumi n’umwe mu buhungiro. Nyakwigendera Aloysia Inyumba yaranshatse nk’umuntu twabanye muri Guverinoma imyaka myinshi kandi dusangiye imyumvire imwe ku bibazo by’amoko mu Rwanda.

Namubwiye ko nsezera muri Leta ya FPR taliki ya 17/01/2003 nanditse ko ntazasubira gukorera Leta y’u Rwanda mu gihe izaba ikirangwamo ivangurabwoko kandi ari ryo narwanyije kuva najya muri politiki y’amashyaka menshi mu 1991, ko rero ntashobora kuza i Chicago. Aransubiza ati “ese washobora kuza ukabonana na Perezida” mukavugana kuri icyo kibazo cy’ivangurabwoko.

Nti nta kibazo, nti jye nemera ibiganiro n’imishyikirano, nti ariko ndongeraho n’ikindi kibazo kimwe aricyo IGITUGU (dictature/dictatorship). Arabinyemerera. Nti Perezida azaboneka ari ryari? Ati “hazaba ari kuwa gatandatu”. Mubwira ko nzaza umunsi umwe gusa ari wo uwo wa gatandatu. Hari hateganyijwe ko mbonana na Perezida Kagame nyuma y’ijambo rye ryo gusoza iminsi itatu iyo Rwanda day yari imaze. Nyuma ndi mu cyumba cyanjye muri Hoteli, Nyakwigendera Aloysia Inyumba yaje kundeba ababaye cyane  ambwira ko Perezida yanze ko tubonana ngo ntashaka kujya impaka nanjye kuri biriya bibazo(topics) uko ari bibiri (ivanguarabwoko n’igitugu mu Rwanda). Ubwo nanjye nahise njya gufata indege nditahira. Ni uko byagenze. Ubundi  basigara bacuruza ifoto yanjye; biriya byabo by’ubusuma muri politiki. Iyo foto yanjye basigaye bacuruza muri internet no mu binyamakuru binyuranye mwabonye ni iyafashwe mw’iramukanya rusange na Perezida Kagame aje kuvuga ijambo risoza Chicago Rwanda Day. Ni aho namuherutse.

Tugarutse kuri Nyakwigendera Minisitiri Inyumba, mu nyandiko yanyu muvuga ko Madame Inyumba yari umuntu w’intwari wifuzaga ko abanyarwanda bakemura ibibazo byabo. Ese niba atari ibanga mwagira icyo mutubwira kuri we n’ibiganiro mwagiranye, cyane cyane mu gihe cya Rwanda Day ya Chicago.

IGISUBIZO:  Nyakwigendera Aloysia Inyumba twagiranye ibiganiro i Washington, tugirana ibiganiro kuri telefoni, tugirana n’ibiganiro i Chicago. Twabanye muri Guverinoma kuva mu 1994 kugeza 1999 kandi dusangiye imyumvire imwe ku kibazo cy’amoko mu Rwanda nk’uko nabivuze haruguru. Aloysia yari umuntu ugira urugwiro cyane kandi akifuza guhuza abantu no gukemura ibibazo. Muri iyo myumvire  ye myiza ya kimuntu, yumvise ko mfite ikibazo cy’ivangurabwoko n’igitugu mu Rwanda yumva ko nshobora kukiganiraho na Perezida Kagame, abipanga atyo nanjye ndabimwemerera kuko nari muzi imico kandi mwizeye, ariko Prerezida Kagame we arabyanga. Naho ibyo naganiriye na Nyakwigendera Aloysia Inyumba ku bibazo bya politiki mbi zaranze amateka y’u Rwanda kugeza ubu, singombwa ko mbirondora hano. Nindamuka nanditse igitabo (Memoirs) kandi numva nzacyandika, ubwo ni ho mwazabisanga.

Mu gusoza, Dr. Gasana wabwira iki abanyarwanda. Ni ubuhe butumwa wabaha?

Mbona muri 1994 twarakojeje  umutwe ku ndiba y’isi na n’ubu akaba ariyo tukiri. Ahasigaye ni ukuvayo kandi tukavayo tuvuyeyo ubutazasubirayo. Ni cyo ishyaka  PRM/MRP-ABASANGIZI ryashyiriweho. Twe twemera ko mu gihe igihugu cyacu cyahuye n’ibibazo bidasanzwe bya kirimbuzi kirimbura imbaga y’abantu, ibyo bibazo bigomba no gushakirwa umuti udasanzwe. Abanyarwanda bapfa ko bamwe bakumira abandi ku butegetsi bw’igihugu cyabo basangiye. Niyo mpamvu twatanze igitekerezo cy’uko hakwiye kujyaho Leta yo kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government), Leta yo guhoza no komora ibikomere byo ku mitima, mu mitwe no ku mibiri abanyarwanda bose basigiwe n’amarorerwa yabaye mu 1994 na nyuma y’aho. Tukaba twizeye rero ko iki gitekerezo, kimwe n’ibindi byinshi twatanze mu nyandiko y’amahame-remezo, abanyarwnda bagiye kubishyigikira bayoboka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwnda bose ibyiza by’igihugu cyabo.

Murakoze.

3 COMMENTS

  1. Nonese umuntu ukora politiki akaba muri opposition, atangira ishyaka atuka bangenzi be bo muri opposition ngo ni abaheza nguni.
    Ni byo nka kiriya kinyamakuru Afroamerica gishobora kunyuzaho amakuru atari yo neza, ariko ntibiba bitewe ni uko ari abahezanguni. Mbona inkuru babona ziba zifite aho zavuye hanyaho, ariko ikibazo gishobora kuba ni uko ushobora gusanga DMI yivanzemo, hakagira amakuru ahita ariko hari akantu kivanzemo katari ko.

    Nzaba ndeba niba azabona abantu bo muri opposition bakorana. Asa nk’aho we yihagije ku giti cye.

    Igitekerezo ariko cya Akishuli kiracyategerejwe ngo umuntu amenye ibi barimo. Kugeza ubu bitari byumvikana.

  2. Muyoboke ishyaka dore igihe mwatereye imitwe bababeshya ngo muzataha mu mahoro nkaho F.P.R YATASHYE MU MAHORO.Iri ni ishyaka rikwiye gushyigikirwa kuko rivuga ko rigiye gushyiraho ingabo,ahubwo turishyigikire twivuye inyuma.
    Mureke abazataha mu mahoro barimo kuririmbira OVERSEA.

Comments are closed.