Urukiko ntiruvuga uko rwasanze Col Byabagamba na Rusagara bafunze

Col Tom Byabagamba ubwo yari avuye mu rukiko mu kwezi gushize kwa gatanu
Col Tom Byabagamba ubwo yari avuye mu rukiko mu kwezi gushize kwa gatanu

Uyu munsi urukiko rw’ubujurire i Kigali ntirwavugiye mu cyumba cy’urukiko ibyo rwabonye mu isuzuma rwakoze ku buryo Col Tom Byabagamba na bagenzi be bafunzwemo.

Byari biteganyijwe ko uyu munsi urukiko ruvuga uko rwasanze Col Tom Byabagamba na ‘Jenerali’ Frank Rusagara n’umushoferi we bafunzwe, kuko barubwiye ko bafunzwe nabi kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mwaka wa 2016, Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame yakatiwe gufungwa imyaka 21, ‘Jenerali’ uri mu zabukuru Frank Rusagara akatirwa imyaka 20 naho umushoferi we (wa Rusagara), François Kabayiza, akatirwa gufungwa imyaka itanu. 

Bahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwamamaza nkana ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu – ibyaha abaregwa bahakanaga bakajurira.

Gusa bavuze ko ubujire bwabo bwakumvwa habanje kurebwa uko bafunzwe n’uko barwaye ndetse basabwa ko bajurira barekuye by’agateganyo.

Uyu munsi urukiko rwavuze ko nyuma yo kugenzura uko bafunze, ibyo rwabonye rubishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga buhuriraho abarebwa n’uru rubanza. 

Iki cyemezo cyahise kinengwa cyane n’abaregwa bavuga ko urukiko rwari rukwiye kuvugira ku mugaragaro ibyo rwabonye.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko icyo cyemezo cyishimiwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha burega aba basirikare.

Col Byabagamba na Rusagara bavuze ko bafungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe, buri wese ari mu kato mu cyumba cye kirimo camera ihora ibatunzeho, ko nta buzima bwite bagira.

Rusagara yavuze ko bibabaje kuba nta banga na rito agirirwa ngo nibura yambare cyangwa akuremo imyenda nta camera imureba, avuga ko nta tegeko riteganya gufunga umuntu muri ubu buryo.

Col Byabagamba na Jenerali uri mu zabukuru, Frank Rusagara (wambaye imyenda y'icyatsi kibisi), ubwo bari mu rukiko mu kwezi gushize kwa gatanu
Col Byabagamba na Jenerali uri mu zabukuru, Frank Rusagara (wambaye imyenda y’icyatsi kibisi), ubwo bari mu rukiko mu kwezi gushize kwa gatanu

Yavuze ko arwaye, atavuzwa neza kandi yanabujijwe uburyo bwo kugera ku mutungo we ngo yivuze neza.

‘Jenerali’ Rusagara wahoze ari Perezida w’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda, yagize ati: “Barabategeka ngo urubanza muruce gutya, ibi ntabwo ari ‘Rule of law ahubwo ni rule by law'”.

Uwari umushoferi we François Kabayiza, nawe bareganwa, uyu munsi bamuzanye mu rukiko bamutwaye mu maboko kuko atabasha kugenda, yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi kuko yangiwe kujya mu bitaro yandikiwe na muganga.

‘Inkiko ziragendera ku mabwiriza’ – Byabagamba 

Abunganira abaregwa muri uru rubanza bo bavuze ko abakiriya babo aho bafungiwe hagenzuwe cyane kandi nta buzima bwite bagira, badasurwa n’ababo ndetse rimwe na rimwe nabo bangirwa kubageraho kandi ari abunganizi babo. 

Aba bunganizi banenze gereza ya gisirikare ibafunze ngo yavuze ko aho aba bafungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe ari ahaguriwe (extension) ya gereza ya girikare ya Mulindi.

Bavuga ko ibi nta tegeko na rimwe ribyemeza, kandi gereza itagurirwa muri kilometero eshanu z’ahantu iherereye. (Gereza ya Mulindi ntiyegeranye n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe).

Col Byabagamba ahawe umwanya n’urukiko, na we yasubiyemo ko afunze nabi, yongeraho ati: “Izi nkiko zigendera ku mabwiriza kurusha uko zigendera ku butabera n’amategeko”.

Uyu munsi humviswe cyane uruhande rw’abaregwa bakomeza gutanga inzitizi zabo z’uburwayi n’uko bafunzwe nabi mbere y’uko haburanishwa ubujurire bwabo.

Urukiko rwavuze ko ku itariki 21 y’uku kwezi kwa gatandatu ruzatangaza umwanzuro niba abaregwa bafunze bidakurikije amategeko nk’uko babivuga ndetse niba barekurwa by’agateganyo nk’uko babisabye. 

Ubujurire bwabo bugakomeza nyuma y’ibi.

BBC