Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Urukiko rwo muri leta ya Virginia muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa. Icyo cyemezo kamarampaka gishobora gufatwa tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Ni nyuma y’uko hagaragaye ubwumvikane buke mu muryango hagati y’abashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga.

Uko kutumvikana mu muryango ni byo byavuyemo icyemezo cyo kwitabaza inkiko zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umwami yatangiye, kugira ngo zikemure izo mpaka. Impande zombi zitavuga rumwe kuri iki kibazo zitabaje ubutabera bwo muri leta ya Virginia kugira ngo ruzikiranure.

Itangazo dukesha bamwe mu bagize umuryango w’umwami ryasinywe na Speciosa Mukabayojo, mushiki w’umwami Kigeli V, na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, rivuga ko “kuva babiri gusa mu bavandimwe bawo, batambamiye icyifuzo cy’umuryango wacu, byabaye ngombwa ko twitabaza inkiko zo muri Amerika aho yatangiye, nk’uko amategeko yaho abiteganya.”

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, urukiko rwo muri Fairfax County muri leta ya Virginia, rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko, rwafashe icyemezo ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ubwabo. Ibyo bizakorwa imbere y’urukiko tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa kane rikomeza ryizeza abanyarwanda nta shiti ko umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Twabibutsa ko mu kiganiro kihariye yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge, yemeje ko kujyana umugogo w’umwami mu Rwanda bitari muri gahunda. Abo muryango w’umwami bashyigikiye icyo cyifuzo cya bwana Benzinge barimo Gerald Rwigemera, umwami Kigeli yari abareye se wabo.

Umwami Kigeli yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa 10, mu mujyi wa Oakton, muri leta ya Virginia. Umwami Kigeli yatanze afite imyaka 80 y’amavuko.

VOA