Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo Lieutenant Joel Mutabazi

Lt Joel Mutabazi

Urukiko rw’ubujurirre mu Rwanda rwatesheje agaciro icyifuzo cya Liyetona Joel Mutabazi wasabaga kurekurwa by’agateganyo akaburana ubujurire ari hanze .

Lt Mutabazi yajuririye uru rukiko avuga ko atemera igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare, igihano yahawe mu 2014.

Yabwiye urukiko ko afunze mu buryo bunyuranye n’amategeko anasaba ko rumurekura by’agateganyo ngo yivuze neza uburwayi.

Mutabazi yahunze u Rwanda mu 2011 ari umusirikare nk’uko biri mu byo aregwa, yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda. Mu maburanisha yabanje yavuze ko yashimuswe.

Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu, barimo n’abasirikare, baregwa uruhare mu ‘kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda’.

Uyu munsi umucamanza yatesheje agaciro inzitizi zose zatanzwe n’uruhande rw’uregwa mu iburanisha riheruka nk’uko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa wari mu rukiko abivuga.

Lt Mutabazi yari yabwiye urukiko ko arwaye cyane kandi atemererwa kuvurwa neza.

Yavuze kandi ko afungiye mu kato mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane, kitagira idirishya kandi kitinjiza umwuka uhagije, aho gufungirwa muri gereza ya Mulindi.

Uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rutemera ibyo yavuze kuko aha afungiye ari ishami rya gereza ya gisirikare ya Mulindi.

Uwunganira Joel Mutabazi ubushize yari yabwiye uru rukiko ko nta biteganyijwe cyangwa byatangajwe ko gereza ya Mulindi yaguriwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe.

Ku nzitizi z’uburwayi, umucamanza yavuze ko kuvuza imfungwa biri mu nshingano za Leta kandi ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe avurirwamo bifite inzobera zitaboneka henshi mu gihugu.

Liyetona Joel Mutabazi afatwa nk’ukuriye itsinda ry’abandi umunani bose baregwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu no kugirira nabi perezida wa repubulika.

Bamwe mu bareganywe nawe baherutse kubwira uru rukiko rw’ubujurire ko baretse ubujurire bwabo, ko bemeye kandi basabira imbabazi ibyaha bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare, ariko bizeye koroherezwa ibihano.

Icyemezo cy’uru rukiko ku busabe bwa ‘jenerali’ Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bwo kurekurwa by’agateganyo nacyo cyari gitegerejwe uyu munsi ariko cyimuriwe tariki 28 z’uku kwezi.

BBC