Urukiko rw'Arusha rwigirije nkana kuri Augustin Ngirabatware

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania rwakatiye Augustin Ngirabatware igifungo cy’imyaka mirongo itatu n’itanu.

Bwana Ngirabatware wari ministre ushinzwe imigambi ya leta muri leta y’u Rwanda mbere ya 1994, yahamijwe icyaha cya jenoside n’ibindi byaha birimo guhamagarira abantu gufata abagore ku ngufu muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Augustin Ngirabatware niwe muntu wenyine usigaye uzumvwa mu rubanza rw’ubujurire mbere yuko uru rukiko rurangiza imirimo yarwo mu mwaka w’i 2014.

Nubwo hari ibirego bitari bike urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha butatangiye ibimenyetso bihamye, Prezida w’urugereko rwaburanishije Ngirabatware, umutanzania William Hussein Sekule asoma urubanza, yavuze ko abacamanza bashingiye ku bimenyetso byatanzwe, basanze icyaha cya jenoside, icyo gushishikariza abandi kuyikora n’icyaha cyo gukorera abagore ibyamfurambi ngo bimuhama.

Ngirabatware ngo yashishikarije kandi atera inkunga ibikorwa by’itsembabwoko mu cyahoze ari komini ya Nyamyumba muri Gisenyi, aho akomoka, ndetse ngo yanabwirakwije intwaro mu nterahamwe muri ako karere, azibwira ko atifuza kongera kubona umututsi muzima muri iyo komini.

Izo nterahamwe ngo zaje gufata abagore ku ngufu, ibyo nabyo ngo akaba agomba kubiryozwa mu rwego rw’ubufatanyacyaha.

Urukiko rwanze ibimenyetso byose byari byatanzwe na Ngirabatware avuga ko atigeze akoza ikirenge muri Nyamyumba ku matariki bavuga ko yagiyeyo, birimo pasiporo yashingiragaho avuga ko yari mu mahanga kuri amwe mu matariki bamuregaho.

Me Milène Dimitri umwunganira, yavuze ko ntacyo yavuga ku mikirize y’urubanza atarasoma neza inyandiko yarwo yuzuye ku buryo burambuye, dore ko ibyasomwe mu rukiko byari incamake.

Augustin Ngirabatware abaye uwa nyuma uciriwe urubanza n’urukiko rw’iremezo rwa Arusha, impamvu ikaba y’uko ari mu bafashwe nyuma. Yatawe muri yombi mu kwa cyenda 2007, azanwa ku rukiko mu kwa cumi 2008, bibanje kuzurungutana mu nkiko zo mu Budage aho yari yarafatiwe. Iyo myaka itanu yari amaze afashwe izavanwa mu gifungo cy’imyaka 35 yahawe.

Urukiko rero mu rw’iremezo rushoje imirimo yarwo, ababa batarafatwa bazakurikiranwa n’urwego rwashyiriweho kurangiza insigarira z’uru rukiko mpuzamahanga, ubu rwatangiye imirimo yarwo Arusha. Imanza mu rw’ubujurire ziteganijwe kurangirana n’umwaka w’2014.

Mu mirimo yarwo rurangije, urukiko rwakoze ibirego 93, abantu 83 batabwa muri yombi, muri bo 65 bahamijwe ibyaha n’urwo rukiko, barimo icyenda babyiyemereye, naho icumi bahanaguweho ibyaha bararekurwa.

Uru rukiko ntabwo ruvugwaho rumwe n’abanyarwanda benshi kuko bigaragara ko rubogamiye ku ruhande rumwe aho mu bantu bose bamaze gukurikiranwa n’uwo rukiko cyangwa bashakishwa nta n’umwe wo muri FPR urimo mu gihe bizwi ndetse byatangajwe mu maraporo menshi uruhare abahoze ari ingabo za FPR bagize mu bwicanyi mu 1994 na nyuma yaho.

Uru rukiko rusize umurage wo kugaragara nk’igikoresho cy’ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda mu gucecekesha no gutera ubwoba abashoboraga guhaguruka bakabuhangara bose, ndetse no gutsimbataza umuco wo kudahana uruhande rwa FPR, uwo muco ukaba ari wo ukomeje gutuma akarere k’ibiyaga bigari cyane cyane uburasirazuba bwa Congo gahinduka indiri y’ibyaha ndengakamere kubera kwizera ko bo ubutabera butabareba.

Hari n’abadatinya kuvuga ko azize ko ari umukwe w’umunyemari Kabuga Félicien nawe ushakishwa n’uwo rukiko, ndetse urwo rukiko rukaba rumutuye umujinya w’uko rwabuze sebukwe dore ko n’ubwigenge bw’urwo rukiko bukemangwa na benshi.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Augustin Ngirabatware abamumenyereye bita akazina k’akabyiniriro ka Mbiyombiyo, umwe mu bantu bo mu muryango we yagize ati:“Ijoro rishobora kuba rirerire ariko amaherezo bugeraho bugacya! Uko umugabo aguye siko ameka. Kandi umugabo ahora ari Umugabo!!”

Ubwanditsi

2 COMMENTS

Comments are closed.