Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko KNC yatsinzwe n’umunyamigabane wa Radio1 yari yarayambuye

Ibumoso niwe Nyagatare Jean Luc ari kumwe na KNC uvugwa ko yambuye mugenzi we Radio1

Nyuma y’imyaka itanu hatangiye urubanza Kakoza Nkuriza Charles (KNC) nyiri Radio 1 na TV1 yaregwagamo na Nyagatare Jean Luc, Umunyamigabane muri Radio One, urubanza rwageze ku musozo rurangijwe n’Urukiko rw’ikirenga.

Inyandiko  twabonye kopi ku myanzuro yatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga  yo kuwa 23/06/2017 , rumaze gusuzuma ibyatanzwe n’impande zombi, ruhereye ku mikirize y’imanza za mbere, hakiyongeraho ibimenyetso byatanzwe na buri ruhande, rwemeje imyanzuro y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rutegeka ko yubahirizwa.

Byose byatangiye kuwa 02/08/2012, ubwo KNC yandikiraga Nyagatare Jean Luc (Nyiri Electro) amubwira ko atagifite ububasha ku bikorwa bya Company Radio One Ltd, ngo kuko atujuje umugabane we nk’umwe muri babiri bari bayifitemo imigabane ku buryo bungana, 50% buri umwe.

Icyo gihe KNC yanditse ibaruwa isaba Nyagatare Jean Luc ko yatanga konti (compte) asubirizwaho umugabane yari yaramaze kwishyura uri hejuru gato ya ¼, mu gihe bivugwa ko  KNC we yari amaze kwishyura gusa umugabane ungana na zero n’ibice ku ijana.

Igenzura ryategetswe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rigakorwa n’inzego zibifitiye ububasha, ryagaragaje ko mu gihe KNC yafataga icyemezo cyo gukumira Nyagatare muri Radio 1, Jean Luc ubwe yari amaze kwishyura umugabane ukubye inshuro 30 uwo KNC yari yarishyuye.  Iby’iri hagarikwa byagejejwe mu nkiko kuko nta tegeko na rimwe ryubahirijwe cyangwa ngo rishingirweho hafatwa icyemezo cyo kumuhagarika.

Icyo gihe muri Radio One hirukanywe abakozi barimo bamwe bari barararanyirijwe imishahara yabo.

Mu rubanza rwaciwe kuwa 31/01/2013, Nyagatare Jean Luc ntiyanyuzwe n’imyanzuro, arajurira. Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu mwanzuro warwo wo kuwa 5/12/2014, rwanzuye ko Nyagatare Jean Luc afite uburenganzira bwose nk’umunyamigabane muri Radio One, kandi ko iyirukanwa rye n’ibisobanuro byaritanzweho na KNC nta shingiro bifite.

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje kandi ko n’iyo haba impamvu iyo ari yo yose ituma Nyagatare ahagarikwa muri Radio One, byari gukorwa na Company, aho gukorwa n’umuntu ku giti cye (KNC).

Icyo gihe Urukiko rwemeje ko Nyagatare akiri umunyamigabane wa Radio One, KNC arabijuririra, urubanza rugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu mwanzuro wa 14 w’Urukiko rw’Ikirenga, ruragira ruti “Isesengura ry’ingingo z’amategeko n’inyandiko z’abahanga byerekana ko nta na hamwe hagaragara ko umuntu aba umunyamigabane ari uko amaze kwishyura imigabane ye muri Sosiyete, ko ahubwo icy’ingenzi ari uko aba yanditse mu gitabo cy’imigabane ya sosiyete.

Urukiko rugasanga bishimangirwa na none n’ingingo ya 31 igika cya mbere y’itegeko ryo kuwa 27/04/2009 (Ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi), iteganya ko imari shingiro y’isosiyete ari imigabane abanyamigabane bemeye, yaba yarishyuwe cyangwa itarishyuwe, kuko igaragaza ko kwishyura imigabane atari cyo kigira umuntu umunyamigabane, ko ahubwo icya ngombwa ari ukwemera gufata imigabane runaka muri sosiyete.”

Aha niho Urukiko rwahereye rwongera gushimangira ko kuba hari igice cy’imigabane cyari kitarishyurwa na Nyagatare bitamwambura uburenganzira bwo kuba umunyamigabane, rukanongeraho ko n’iyo KNC aza kuba yarishyuye imigabane ye yose, bitari kubuza Jean Luc kuba umunyamigabane wemewe.

Ikindi kigarukwaho muri uru rubanza ni uko KNC yirukanye Nyagatare Jean Luc amuziza ko ngo atarangije kwishyura umugabane we, kuko ngo yagombaga kuba yarishyuye miliyoni 35  z’amafaranga y’u Rwanda, ariko akaba yari yaratanze avance ya miliyoni icyenda, ingana na 25.71% y’umugabane we wose. Mu gihe ku ruhande rwe, KNC yari yarishyuye avance yonyine ya 280.000 Frw, angana na 0.79%, ari munsi ya 1% y’umugabane yasabwaga kwishyura.

Usibye kuba Nyagatare ari we watanze amafaranga yaguze ibikoresho bya Radio One ngo itangire gukora, Raporo y’ubugenzuzi (Audit) igaragaza ko n’amafaranga yaguze ibikoresho bya TV 1 yavanywe mu mutungo wa Radio 1.

Icyitonderwa:Iyi nkuru ikozwe igendeye ku myanzuro y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga ku rubanza rw’abanyamigabane muri Radio One Ltd, hakiyongeraho na raporo y’ubugenzuzi (Audit) yakozwe kuri iyi sosiyete, bisabwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

 

SOURCE: Umusingi.net