Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe na Dr Theoneste Niyitegeka

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe na Dr Theoneste Niyitegeka wareze komisiyo y’u Rwanda yo kurwanya jenoside CNLG, ruvuga ko nta shingiro gifite.

Ni umwanzuro wafashe umwanya muto cyane kandi nta n’umwe mu barebwa n’uru rubanza wari mu cyumba kiburanisha.

Mu nteruro zitarenze ebyiri, umucamanza yavuze ko ikirego cya Dr Niyitegeka nta shingiro gifite kandi ko ngo komisiyo yo kurwanya genocide mu Rwanda, CNLG, itigeze imwima dosiye y’urubanza rwe rwa gacaca.

Niyitegeka yifuzaga ko urukiko rwategeka CNLG gutanga dosiye yose y’urubanza rwe uko rwaburanishijwe mu rukiko Gacaca rwa Gihuma mu karere ka Muhanga muri 2008, akongeraho ko yahawe impapuro 2 gusa.

Impamvu yakaga dosiye y’urubanza rwe ngo ni ukugirango imufashe gusubirishamo urubanza mu nkiko zisanzwe, ngo kuko asanga yararenganyijwe n’inkiko gacaca.

We n’umwunganira Hakizimana Albert bavugaga ko ukurikije uko izo mpapuro 2 zanditse ngo batabona icyo inkiko Gacaca zashingiyeho zimuhamya ibyaha.

Muri 2008 urukiko gacaca mu karere ka Muhanga rwari rwahamije Dr Theoneste Niyitegeka ubufatanyacyaha muri jenocide
Muri 2008 urukiko gacaca mu karere ka Muhanga rwari rwahamije Dr Theoneste Niyitegeka ubufatanyacyaha muri jenocide

CNLG yo binyuze ku mwunganizi wayo Bernard Rukumbi yari yabwiye urukiko ko icyo Niyitegeka yaregeye atari cyo yasabye CNLG.

Yavuze ko mu rukiko arega asaba guhatira CNLG gutanga dosiye y’urubanza mu gihe ngo yandikiye CNLG asaba gusa copy y’urubanza.

Muri 2008 urukiko gacaca mu karere ka Muhanga rwari rwahamije Dr Theoneste Niyitegeka ubufatanyacyaha muri jenocide, ahabwa igifungo cy’imyaka 15.

Umwaka ushize yagerageje kujurira iki gifungo ariko ubujurire bwe buterwa utwatsi n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Ni ibyaha ariko we avuga ko bishingiye kuba atarya iminwa mu kunenga ubutegetsi.

Mu mwaka 2003 Theoneste Niyitegeka yashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yangirwa na komisiyo y’amatora y’u Rwanda.

BBC