Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye imyaka 2 MANIRAGABA Robert ushinjwa kurwanya Mutuelle de santé

Tariki ya 26/02/2013 ubwo mu Murenge wa Kanama Akagali ka Mahoko habyukiraga umukwabo wo gufata abadafite ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) nibwo MANIRAGABA ROBERT yafashwe na police ajyanwa gufungirwa mu gereza ya Nyakirira,tariki ya 23/05/2013 yashyikirijwe urukiko rw’ibanze rwa Nyakiriba rwanga kumuburanisha ruvugako rudafite ububasha ruhitamo kumwohereza mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu.

Aha twababwirako mbere y’uko aburana Umushinjacyaha mukuru wa Rubavu witwa NIYONZIMA yabanje guhamagara MANIRAGABA Robert akamubwira amagambo arimo ingengabitekerezo aho yagize ati<<MURARUSHYWA N’UBUSA NTACYO MUZAGERAHO UBUTEGETSI TWABUFASHE BUTURUHIJE NTITUZABUREKURA>>

Urubanza rukaba rwarasomwe ejo hari umuvugizi w’inkiko mu Rwanda KARIWABO Charles. Ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame bukaba bugeze ahakomeye ariyo mpamvu budasiba kwibasira abaturage.

Manirafasha Norbert

1 COMMENT

Comments are closed.