Urukiko rwo mu Bufaransa rwanze ubusabe bwo kongera gufungura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu rwanze ubusabe bwo kongera gufungura iperereza ku ihanurwa ry’indege yahitanye uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana na Sipiriyani Ntaryamira w’Uburundi taliki 6 z’ukwa kane 1994.

Mu cyegeranyo kigizwe n’amapaji 64 urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika bihari byatuma rikomeza. Abacamanza b’abafaransa bafashe iki cyemezo bwa mbere mu kwa 12 mu mwaka wa 2018 bavuga ko nta bimenyetso bigaragara byatuma iperereza rikomeza. Ariko imiryango y’abaguye mu ndege yari itwaye ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’Uburundi, irakijuririra isaba ko risubukurwa abarikora bagashaka raporo yakozwe mu 2003 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha muri Tanzaniya.

Bivugwa ko iyo raporo yanshinjaga abasirikare bakuru b’u Rwanda icyenda bahoze mu gisirikare cyari icya umutwe wa FPR kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege.

Nyuma y’amezi atandatu rushishoza ku busabe bwari bwatanzwe n’abahagarariye imiryango y’abaguye muri iyo ndege, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa gatanu rwongeye gushimangira icyemezo cyo guhagarika iby’iri perereza.

Madamu Agathe Habyarimana na bene wabo w’abaguye muri iyo ndege bavuze ko bari bujuririre icyemezo mu rukiko rusesa imanza ari na rwo rusumba izindi mu Bufaransa. 

Uwunganira madamu Agathe Habyarimana mu by’amategeko, Philippe Meilhac, yabwiye itangazamakuru ko nta gitangaje kiri mu cyemezo cyafashwe avuga ko gishingiye ku mpamvu za politike.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Ministri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yavuze ko iby’iri perereza bisarika ubutabera ko ritakagombye kuba ryaranatangiye.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari aherutse kuvuga ku byerekeye iri perereza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa i Paris mu Bufransa. Yasobanuye ko iby’iki kibazo ari amateka kandi ko kubisubiramo byakurura ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

1 COMMENT

  1. Erega ubutabera kubwicanyi bwabaye mu Rwanda buzatangwa nabanyarwanda ubwabo gusa. Nonese ko twarangamiye TPIR, hari ubutabera twabonye? Ubufransa jyewwe mbona ntabutabera bushobora gutanga muri iriya dossier. Ikindi kandi Habyarimana ntiyari un citoyen francais, nta nubwo yarasiwe kubutaka bw´ubfransa. yewe ndetse nuwamwishe si umufransa..none ni gute dukerezako aribo bazatanga ubutabera?. Erega bariya bafransa bari kumwe nawe mu ndege abo basize bamaze kubona indishyi kera. Ministere de la defence yabo iteganya uko bigenda iyo umufasha wawe aguye muri mission. Ahasigaye ni ugushaka uburyo ubwacu twakwihesha ubutabera. Sinarangiza ariko ntashimiye abafransa kuba batarakoze nk´ababiligi ngo badushakire undi “Ntuyahaga” wo kugerekaho iriya ndege.

Comments are closed.