Urukiko rwo muri Afrika y’Epfo rwatse ubuhungiro Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Lt Gen Kayumba Nyamwasa n'umufasha we Rosette

Amakuru dukesha urubuga rwa Televiziyo yo muri Afrika y’Epfo SABC aravuga ko Urukiko rw’ikirenga mu by’ubujurire rwa Bloemfontein muri Afrika y’Epfo rwafashe icyemezo cyo  kwaka uburenganzi ku buhunzi mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa. Ubu akaba agomba kongera kwaka ubuhungiro bundi bushya nk’impunzi mu gihugu cy’Afrika y’Epfo.

Iki cyemezo kikaba cyagezweho nyuma y’Umwumvikano mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2016 hagati y’imiryango Consortium for Refugees and Migrants (CORMSA), the Litigation Centre yari yajuriye na Ministeri y’Afrika y’Epfo y’ubutegetsi bw’igihugu (Department of Home Affairs) ifite iby’impunzi mu nshingano zayo.

Iki kibazo cyari cyajyanywe mu rukiko rw’ubujurire n’umuryango CORMSA wasabaga ko Leta yakwaka ndetse ikongera ikiga ku ihabwa ry’ubuhungiro kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa kubera ibirego bivuga ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yagize uruhare mu byaha by’intambara byakorewe mu Rwanda ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikaba bishaka kuvuga ko Lt Gen Kayumba atagombaga kuba yarahawe ibyangongwa nk’impunzi kandi akekwaho kugira uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rukuru rwa Pretoria rwari rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuryango CORMSA rwasabaga ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yakwaka uburenganzira bw’ubuhunzi yahawe mu 2010.

Mbere y’uko Umucamanza Justice Azhar Cachalia asoma icyemezo impande zihanganye muri uru rubanza zamaze igihe kirenga isaha ziherereye.

Ku ruhande rwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa, umuhagarariye mu mategeko Bwana Frank Ntwali akaba ndetse na muramu we yatangaje ko bagiye gutanga ikirego avuga ko imiryango yatumye Lt Gen Kayumba Nyamwasa yakwa ubuhungiro bazayirega gusebanya no gukwiza ibihuha cyane cyane uwitwa Kaajal Ramjathan-Keiog wo mu muryango utegamiye kuri Leta witwa the Centre of Litigation.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko birasaba ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yongera kwaka ubuhungiro mu gihugu cy’Afrika y’Epfo bundi bushya, bishatse kuvuga ko hagiye gutangira urundi rugamba mu by’amategeko kugira ngo hamenyekane niba Lt Gen Kayumba Nyamwasa azaguma mu guhugu cy’Afrika y’Epfo cyangwa azasabwa kuva muri icyo gihugu.

Amakuru ubwanditsi bwacu bwashoboye kubona ava ahantu hizewe aravuga ko iyi miryango itegamiye kuri Leta yo muri Afrika y’Epfo yatanze iki kirego yaba yaratangiye ibi byo kwinjira muri iki kibazo bitewe n’abaharanira ubutabera ku banya Espagne biciwe mu Rwanda no muri Congo bishwe n’ingabo za FPR.

Nkaba nabibutsa ko imiryango y’aba baturage ba Espagne yatumye no mu gihugu cya Espagne ubucamanza bwaho busohora inyandiko mpuzamahanga zo gufata abasirikare bakuru ba FPR bagera kuri 40 bashinjwa kuba baragize uruhare mu byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda no muri Congo. Mu minsi ishize izi mpapuro akaba ari nazo zari zatumye Lt Gen Karenzi Karake atabwa muri yombi igihe yari mu rugendo i London mu Bwongereza.

Frank Steven Ruta

4 COMMENTS

  1. Birashoboka ko igihe kigeze ngo uyu musirikare yibuke ko ari umu Generali ashire ubwoba yinjire ishyamba.

  2. Ha ha ha haaaah ishyamba se ntarizi ?
    Yewe nta byago nko kubona benshi baharanira kuva no kudasubira mu buhunzi, hakaba nabandi bitwa ko basobanukiwe bo birirwa mu nkiko /imanza baharanira kuba impunzi.
    Isi irikoreye wallahi!

  3. Comment:Ibyo mutangariza hano biba bishekeje muri nkinzuki zimiduhira zidafite icyindi zakimarira uretse kuduhira guca igikuba, kugemura ibihuha , kwigiraba ndigabo, kukabya no gukangata muzabanze mubyihane mutazaba nka bwabushwiriri bwo mumugani.

Comments are closed.