Urupfu rwa Bernard Rwasibo ruravugisha benshi!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Mata 2017, benshi muri twe twari tuzi Bernard Rwasibo twakubiswe n’inkuba twumvise inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe, hari abaketse ko ari ukubeshya kuko wari umunsi wo kubeshya ariko hatangiye kugaragara amafoto y’umurambo we kuri whatsapp bityo abashidikanyaga turushaho kugwa mu kababaro!

Icyababaje benshi kurushaho ni uko hari abantu benshi batafashe umwanya wo kumenya ibyabaye bagashaka gukoresha uru rupfu mu marangamutima rimwe na rimwe arimo na politiki mu gihe tuzi twese ko nyakwigendera bitari ibintu bye!

Nyakwigendera Bernard yitabye Imana ari kumwe na bagenzi be

Umuryango we washyize ubutumwa ku rubuga go fund me ababyifuza bakaba bakoresha urwo rubuga mu kugira icyo batanga mu gufasha umuryango wagize ibyago.

Ubwo butumwa buragira buti:

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya mbere zukwa kane 2017, umuryango wa Rwasibo ubabajwe no kubamenyesha ko umuhungu wabo bakundaga bose Rwasibo Bernard yitaby’Imana bibatunguye i Kigali.

Bernard kubamuzi kuva mumashuri mato, mubuzima bwe bugufi yabanye n’abantu bose, yitanga kandi yarangwaga nurugwiro no kwicisha bugufi.

Twe incuti zumuryango, turabiyambaje kugirango dushire hamwe dufashe umuryango muribi bihe bitoroshye.

Mwizina rya Jean Bosco Rwasibo, tubaye tubashimiye kutuba hafi.

Imana ibahe imigisha.

JMV. Rutagarama

Nyuma y’urupfu rwa Bernard habonetse ubuhamya bw’uwabonye uko byagenze mushobora kwiyumvira hano hasi:

N’ubwo bwose hari ibibazo by’imanza hagati ya Bernard Rwasibo n’umuvandimwe we  Jean Bosco Rwasibo nta cyemeza habe na kimwe ko urupfu rwa Bernard rufite aho ruhiriye n’izo manza

Mushobora gusoma urubanza hagati ya Jean Bosco Rwasibo na Bernard Rwasibo hano hasi:

Urubanza hagati ya Bernard Rwasibo na Jean Bosco Rwasibo

Bernard Rwasibo yari atuye mu mujyi wa Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi asize abana 2, umukobwa w’imyaka 13 n’umuhungu w’imyaka 9.

Umuryango we watangaje ko azashyingurwa mu Rwanda ku matariki bazamenyesha mu minsi iri imbere.

Imana imuhe iruhuko ridashira! Ababanye nawe, abiganye nawe twese twababajwe n’urupfu rwe Imana imwakire mu bayo!

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]

Whatsapp: +260955670497