Urupfu rwa Bihozagara: gukorera FPR ni nko guheka impyisi cyangwa inyonjo!

Amakuru aturuka i Bujumbura kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2016, aravuga ko Bwana Jacques Bihozagara wigeze kuba Ministre n’Ambasaderi yitabye Imana aguye muri Gereza ya Mpimba iri mu mujyi wa Bujumbura.

Uyu mugabo wabaye umuntu ukomeye mu gihe umutwe wa FPR wari umutwe w’inyeshyamba yafatiwe mu Burundi mu kwezi k’ukuboza 2015 akekwaho kuba intasi ya Leta y’u Rwanda. Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga atangazwa na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ndetse n’abashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda bemeje ko Bwana Bihozagara yazize uburozi ariko uhagarariye u Rwanda mu Burundi, Bwana Amandin Rugira (FPR yiciye nyina mu minsi ishize) we yavuze ko bataramenya ikishe Bwana Bihozagara.

Ese niba yarozwe kuko ari Leta y’u Burundi ari Leta y’u Rwanda ni inde wagira inyungu mu kuroga Bwana Bihozagara kurusha undi? Ese amabanga yari afite ya Leta y’u Burundi aruta ayo yari afite ya Leta ya FPR?

Tugarutse inyuma mu mateka y’ubuzima bwa Nyakwigendera ntabwo twabura kuvuga ko yatereranywe n’ubutegetsi yagize uruhare runini kugira ngo bugeho, kuko kuva yashyirwa ku gatebe yabayeho mu buzima bubi aho yabanje kugerageza gucuruza ariko kubera urushako rutari rumworoheye biranga ndetse n’urwo rushako ruramuta rwigira mu gihugu cya Canada. Nyuma yagerageje ibyo korora ingurube mu Bugesera nabyo biranga biba nka wa wundi wavuze ko iyo FPR yakwishyizemo n’iyo wahinga urusenda rutakwera.

Hari abahamya ko Bwana Bihozagara kubera kwanga kwambarira ubucocero aho yambariye inkindi yahisemo kwigira i Burundi, ariko naho bisa nko guhungira ubwayi mu kigunda. Kuko n’ubwo yabagaho mu buzima bw’ubukene burenze ntabwo byabujije Leta y’u Burundi kumuta muri yombi akekwaho ubutasi. Ntawamenya niba yararenganijwe cyangwa inzara yaratumye yemera kunekera Leta ya FPR yari yaramwubikiye imbehe.

Hari abahamya ko yagiye i Burundi ahunze amadeni menshi yari afite tutibagiwe n’ay’umugore we yari yarasize afashe ku buryo Leta y’u Rwanda yashoboraga kumwiyenzaho agafungwa.

Hari amakuru avuga kandi ko Bwana Bihozagara atigeze arebana neza n’umuryango wa Murefu (ise wa Jeannette Kagame) bikaba biri mu bishobora kuba byaramuviriyemo gutereranwa ndetse no kujugunywa n’ubutegetsi bwa Kagame nk’agapfunyika ka kabutindi.

Ikidashidikanywaho n’ubwo bamwe mu bashyigikiye Leta y’u Rwanda barimo kwiriza amarira nk’ay’ingona ni uko Bwana Bihozagara yatereranywe cyane. Dusubije amaso inyuma mu myaka hagati ya 1990 na 1994, Bwana Bihozagara yagaragaye cyane mu itangazamakuru avugira FPR ku buryo tuvuze ko muri FPR ntawamurushije kuyikorera ubuvugizi muri iriya myaka mu Burayi ntabwo yaba yibeshye.

Umuntu akaba yakwibaza impamvu yatereranywe kariya kageni mu gihe Lt Gen Karake Karenzi ndetse na Lt Col Rose Kabuye bo bafashwe induru zikavuga ndetse n’abanyarwanda bagashorwa mu mihanda tutibagiwe no kubategeka gutanga na duke bafite mu kigega kiswe “Ishema ryacu”. Ese ko amafaranga yatanzwe muri kiriya kigega atakoreshejwe habuzemo byibura na make yo kugemurira Bwana Bihozagara aho yari afungiye ko we na Lt Gen Karenzi bose barwanye urugamba rumwe rwo kwimika Perezida Kagame na FPR?

Ese bamwe mu bayobozi b’u Rwanda n’abafana ba FPR bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko Nyakwigendera Bihozagara yishwe baba bari barakoze iki mu bushobozi bari bafite ngo bamutabare cyangwa bamutabarize?

Inzira ntibwira umugenzi ariko hari byinshi byo kwibaza ku rupfu rwa Nyakwigendera Bihozagara no ku buzima bwe bwabanjirije uru rupfu. Hari benshi bibajije impamvu nyuma yo kubona agaraguzwa agati aho guhunga ngo agume i Burundi atasabye inkunga abarwanya ubutegetsi bwa FPR bari mu mahanga ngo bamufashe guhungira kure ndetse anahaguruke nk’abandi aharanire ko ubutegetsi butazirikana bwamugize umutindi buvaho?

Hari amakuru avuga ko Bwana Bihozagara yaba ataritwaye neza mu myaka yabanjirije 1994 na nyuma yaho ku buryo ngo yagaragaje igisa n’ubutagondwa kibasiye bikomeye abahutu bakomokaga cyangwa bakoreraga mu cyahoze ari Gikongoro, ntawamenya niba iyi myitwarire ari yo yaba yamuteraga ipfunwe ryatumye atinjira muri opposition nk’abandi n’ubwo bwose yabonaga ko ari abahutu ari abatutsi ubu FPR irimo kubasya itanzitse.

Mu rwego rwa Diplomasi mpuzamahanga byo uru rupfu rwa Bihozagara rushobora gutera igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi n’ubundi utari wifashe neza ariko ibyo byaba mu gihe Leta y’u Rwanda yashaka kurugira iturufu, ariko na none nabyo ni ibyo gushidikanywaho kuko Leta y’u Rwanda itabyitondeye yakwiyambika ubusa kuko byaba ngomba ko isobanura impamvu yatereranye Bihozagara ku buryo ajya kwicirwa n’inzara i Bujumbura.

Mu gusoza twakwibaza tuti mu bantu bahoze bakomeye n’ubu twavuga ko bakomeye abazakurikiraho ni bande? Uretse Bwana Bihozagara uguye ishyanga, na ba Gen Rusagara, Col Byabagamba na Dr Mukankomeje barimo baborera mu buroko, mwanyibutsa amakuru ya ba Karoli Muligande, Patrick Mazimpaka n’abandi?

Dukine ubufindo: Nimufore abagiye gufungwa n’abagiye kujya ku gatebe muri iyi minsi.

Leta y’u Burundi irabivugaho iki?

 

Leta y’u Rwanda ibivugaho iki?

 

Abari baziranye na Nyakwigendera Bihozagara babivugaho iki?

 

Marc Matabaro