URUPFU RWA Dr GASAKURE Emmanuel KIMWE MU BIMENYETSO BYEREKANA KO INGOMA YA FPR IRI MU MAREMBERA

Dr Emmanuel Gasakure

Yanditswe na RUGAMBARWINTWARI 

Uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi, akaba na muganga wihariye wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME, Dr GASAKURE Emmanuel (PHD) hashize imyaka yishwe n’uwo yavuraga kubera akagambane, ishyari, inda nini na munyangire biri mu biranga FPR-Inkotanyi kuva yatangiza urugamba muri za 1990.

Abari inshuti za Dr Emmanuel Gasakure bavuga ko yari umuganga mwiza akaba inzobere mu kuvura umutima akanigisha, mbere y’uko asinya amasezerano n’urupfu ngo abe muganga w’umwihariko wa Perezida, ni we wayoboraga iryo shami kandi yakoze byinshi mu kubaka iyigishwa ry’ubuvuzi mu burezi ndeste no mu buvuzi bw’igihugu muri rusange.

Inkomoko y’urupfu rwe ni uko yari afitanye ikibazo n’umuforomokazi BINAGWAHO Agnès cyakomeje kigera aho gikomera akamugambanira ku mugore wa Perezida ari we madamu Jeanette Kagame. Mu by’ukuri ikibazo yari agifitanye n’umugore wa Perezida we azi ko ari Agnès BINAGWAHO.

Nta kindi bapfuye ni amafaranga bibaga muri Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), yari abereye umuyobozi undi akaba umukonsirita nk’impuguke mu by’ubuzima by’umwuga ntibumvikane muri byinshi, uburyo umutungo wacungwaga cyane uwavaga mu baterankuga nka Leta Zunze Ubumwe za Amarika, aho umugore wa Perezida yayibaga binyuze kuri Agnès BINAGWAHO baziranye i Bujumbura bakaba inshuti z’akadasohoka, n’uburyo ibikoresho bikenewe hagurwaga ibyapfuye cyangwa ibidakenewe ku buryo wasangaga nta miti mu bitaro bya leta.

Mu by’ukuri amakuru twakuye mu nzego z’ubuvuzi ni uko uwo mugore yatezaga akajagari muri iyo MINISITERI. Andi makuru twabashije kumenya ni uko igihe havukaga ibibazo byo kutumvikana hagati y’igihugu cy’igituranyi cya Uganda, bikaba ngombwa ko Perezida Kagame akora urugendo agasura Perezida Museveni aho yakiriwe muri Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park mu gace ka Kasese, noneho Ipad n’izindi mpapuro bya Perezida byibwa n’ubutasi bwa Uganda kandi Dr GASAKURE ari we wari ubifite.

Twabibutsa ko iyo Ipad yariho amabanga ya Perezida Kagame, uburwayi bwe n’imiti afata byaje gusohoka ku rubuga rumena amabanga rwa Weakliks. Urwo rugendo rwakozwe 2012.

Dr GASAKURE, wari umuganga wihariye wa Perezida yaje kugira ikibazo mu kazi ke, aho uwo yari ashinzwe kuvura yaburaga ibitotsi igihe kirekire, bitewe no kwica abantu benshi noneho akarota baza kumwica, bagahamagara muganga, bimuyobeye akazimya telefone ye noneho abashinzwe kumurinda, bakaza gutwara uwo muganga ku KIMIHURURA ngo bararane irondo mu rugo rwa Perezida ruri kuri MUHAZI.

Dr Gasakure bimaze kumurenga agisha inama abaganga bagenzi be, bahuje ubwoko bigera kuri BINAGWAHO, abibwira mucuti we ko Dr GASAKURE, yamennye amabanga y’igihugu bihumira ku mirari umugore abyibutsa umugabo ni uko yicwa atyo, nyuma yaje kumenya ko yarenganije Nyakwigendera ni bwo yakuye ku buminisitiri uwo mugore bitunguranye. Twabibutsa Dr GASAKURE Emmanuel yiciwe  kuri station ya Police i REMERA  ku mabwiriza ya Perezida Kagame n’umugore we, ku 20 werurwe 2015.

AKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO