URUPFU RWA JACQUES BIHOZAGARA NI URUKOZASONI KURI FPR

Jacques Bihozagara

« AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO » Nibarize urungano rwe, abakuru muri twe!

Muzehe Tito Rutaremara,

Muzehe Antoine Mugesera,

Muzehe Ngarambe Francois,

Muzehe Servilien Sebasoni(RIP)

Muzehe Joseph Karemera,

Muzehe, muzehe…….n’abandi benshi mubagwa mu ntege! Niko mbibarize, urupfu rw’umwe muri mwe, urungano rwanyu Jacques Bihozagara murabona atari urukozasoni ku banyarwanda cyane cyane kuri mwe no kuri FPR?

Bihozagara nk’umwe muri mwe koko yagombye gupfira ishyanga kandi kariya kageni? Bihozagara nk’umwe muri mwe yakoraga iki i Burundi ko atari ahagarariye uRwanda? Bihozagara ko yabaye i Burundi ari impunzi byagenze bite ngo yongere yisubirireyo? Bihozagara yavuraga inka z’abarundi abanyarwanda ntitukiri abatunzi?

Hari ibibazo byinshi twari dukwiye kwibaza no gushakira ibisubizo, aka ya nkoni ikubise mukeba twakagombye ubundi kurenza urugo.

Ariko ibibaye kuri Bihozagara birashimangira terera iyo yanyu mwebwe nise ba Muzehe, birashimangira ko inkoni yakubise mukeba mutarabasha kuyirenza urugo bityo ibyamubayeho bikaba namwe bishobora kubabaho igihe icyo aricyo cyose.

Ibibaye kuri Bihozagara birerekana kuba nyamwigendaho kwanyu kutakigira ubupfura no kuba mukuru bikaba byarabaye ingume kuri benshi muri mwe.

Nabonye hari abatangiye kumuvuga ibigwi n’ubutwari nk’aka ya nvugo ngo intwari ni iyapfuye.

Nta gihe Bihozagara atabaye intwari ni ikimenyimenyi yaratabaye ava i Burundi ajya ku rugamba ntacyo yari abuze kuko yari umugabo witunze bihagije; ubutwari bwe nibwo bwatumye ataba nyamwigendaho asanga kandi afatanya namwe nise ba Muzehe mu gutabarira igihugu no guharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese.

Kuba yarasubiye guhungira iBurundi ubugira kabili biteye kwibaza kuko burya ngo impanvu ingana ururo. Isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, ibijya gucika bica amarenga.

Ubwo FPR yizihizaga imyaka 25 imaze ishinzwe, nanditse inyandiko nise nti :

“Ndabona Intore nkabura Inkotanyi”

Icyo gihe mu batumirwa bari bitabiriye iyo sabukuru y’Inkotanyi, nkuko inyandiko yanjye yabivugaga, nabonaga intore nkabura inkotanyi.

Warebaga imbere ukabona umufasha wa Nyerere ukabura umufasha wa Rwigema; Wacyebukaga hirya ukabona Rucagu ukabura Mazimpaka! Waterera amaso hirya ukabona Rwarakabije ukabura Bihozagara…… Birababaje cyane kubona FPR yizihiza umunsi nk’uriya ukahabura umugabo Mazimpaka, ukahabura umugabo Bihozagara; warangiza uyu munsi amaze kwicwa ukarata ubutwari bwe.

Ese nkamwe mwa basaza mwe mwabanye nawe ko ashobora kuba ajyanye agahinda mwe na FPR mwamuteye nkubwo umuzimu we muzawukizwa n’iki?

ESe nk’ubu ko yigendeye mutamwegereye ngo mumusabe imbabazi z’impanvu mwamutereranye igihe NEC yanyu yari yamukuyeho amaboko?

Ese igihe mwe izabakuraho amaboko mubona hazaba hasigaye nde wo kubavugira? Nizere ko urupfu rwa Bihozagara rwabahumuye amaso ejo mutazarata ubutwari bwa Mazimpaka nawe amaze kugwa Tanzaniya cyangwa kwicwa n’inzara kandi mubirebera nkaho mutamuzi mwigize ba ntibindeba cyangwa ntibinveko wa mugani w’abarundi.

Nkimara kwunva urupfu rwa bihozagara, ijambo ryanyuze mu mutwe rya mbere ni :

SHAME ON YOU! FPR

Burya ngo impanvu ingana ururo; byose ni ubutegetsi bubi. Bitabaye ibyo :

Umwami Kigeli ntiyasaziye ishyanga,

Abasheshe akanguhe batagira ingano ntibakagombye kwicwa n’imbeho mu mahanga. Bihozagara ntiyakaguye Ishyanga mu nzu y’imbohe.

Mazimpaka ntiyakagizwe ingwizamurongo ngo amererwe nabi mu gihugu yitangiye akanakirwanira.

Mana tabara uRwanda kandi uhe iruhuko ridashira Jacques Bihozagara.

Gallican Gasana