Urupfu rwa Kizito Mihigo: Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya uhasanga inyamibwa

Yanditswe na Eric Ngoga

Nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo abanyarwanda benshi bagumye kugaruka ku nyigisho ibyo byago bibasigiye. Abantu benshi bakomeje kugenda bavuga ko uru rupfu rwabafunguye amaso. Ese koko amaso y’abanyarwanda yafungutse? Ese koko abanyarwanda babashije kubona igitambo gitagatifu cy’ubuzima n’urupfu bya Kizito Mihigo? Ese koko abanyarwanda babonye aho ukuri gutsinda ikinyoma, urumuri rugatsinda umwijima?

Ndahamya ntashidikanya ko u Rwanda nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo rutandukanye kure n’u Rwanda rwa mbere y’aya mahano. Umunyarwanda aho ari hose, aribuka indirimbo ya Kizito yamushyize mu kiciro cy’intwari z’u Rwanda: igisobanuro cy’urupfu. Mu magambo ye bwite Kizito yivugiye ko iyi ndirimbo byamunaniye kwihamgana akumva atabasha kubaho atayihimbye. Ubu butwari Kizito yagize yari azi neza ko amagambo y’iyi ndirimbo atazashimisha umutware wo mu rugwiro. Ariko burya umugabo, intwari, imfura iyo yamenye ukuri igendana nako, ntago yihisha inyuma y’ubwoba na ba rukurikira izindi. Umugabo aho kunigwa n’ijambo yanigwa n’uwo aribwiye. Mu magambo ye kandi Kizito Mihigo yari yamaze kwemera ko ubuzima bwe butaruta ubutumwa agomba kugeza ku banyarwanda.

Kizito yariyibagiwe, yiyemeza kuba igitambo cy’ubumwe n’ubwiyunge. Nk’umusore wacitse ku icumu rya jenoside yakoze urugendo rwo kubabarira, arenga akababaro yagize muri ako kaga, arenga kwiyitiranya n’ibyamubayeho, afungura umutima wa kimuntu maze abasha kubona akababaro k’abandi banyarwanda. Urugendo rwo kubabarira rwamugejeje ku bumwe n’ubwiyunge byuzuye maze araterura ati: “Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu”.

Urupfu rwa Kizito rudusigiye umwenda ukomeye abanyarwanda. Nyuma y’aya mahano yo kubura umuziranenge mu buryo butunguranye kandi bw’amaherere buri munyarwanda wese agomba guhitamo. Nta munyarwanda uzavuga ngo ntago ibi yabimenye, ahubwo mu mutima wa buri wese ni ukwibaza intambwe buri wese agomba gutera agana inzira nyayo y’ubumwe n’ubwiyunge. Kizito we yavuze ukuri ko buri nzirakane yose igomba kwibukwa, kuko twese turi abantu. Duhereye kuri Kizito nyine, buri nzirakarengane igomba kubona ubutabera; kandi ubutabera bwa mbere bugomba guhera mu mutima wa buri munyarwanda wese. Kizito agomba ubutabera, buri munyarwanda mu mutima we amuhe umwanya umukwiye maze atere intambwe ikwiye yo kwemera ukuri. 

Igitambo cya Kizito kiratubwira mu marenga ko nta mututsi, nta muhutu, nta mutwa, nta wacitse ku icumu, nta mudiyasipora… Abana b’u Rwanda twese uko tungana, iyo umwe muri twe ahutajwe twese tugomba kubabara no kumutabara nk’umuvandimwe. Umuntu wese utandukanya abanyarwanda, akabacamo ibice akumva ko bamwe bashobora gupfa cg kubuzwa uburenganzira uwo tumugendere kure kuko aragenda mu nzira itandukanye n’igitambo cya Kizito.