URUPFU RWA MUTUYIMANA NI IMBUTO Y’IMPIRIMBANYI MU RUBYIRUKO

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

 Mu ijoro ry’iya 8 rishyira iya 9 Werurwe FPR yongeye kwibeshya ko kwica hari icyo byamara mu kuzimya  ikibatsi cy’ukwibohora Abanyarwanda batangiye. Muri iryo joro nibwobivuganye Anselme MUTUYIMANA ariko byabaye ibyubusa. Icya mbere cyahise kigaragara ni nka bimwe bavuga ngo : «  abarinzi biga amayeri n’inyoni ziga ayandi » ; kuko nubwo bari bagerageje kujijisha ngo bitamenyekana ko ari abambari ba FPR bongeye kugarika ingogo ukuri ntikwatinze kumenyekana. Erega, FPR nishaka imenye ko abaturage baturamye ariko badasinziriye kuko byose babikurikirana mu bwenge. Kandi uko iminsi ishira indi igataha niko baba bagenzura ibibi byose ibakorera. Mu gihe bivuganye Anselme ntibigeze bamenyako abaturage babagenzuraga  none ubu bakaba basobanura byose  uko byagenze kose.

  1. Urupfu ni impamvu yo kwegerana ku basigaye.

N’ubwo ababisha bagerageje kuzimiza umurambo wa nyakwigendera, abe babashije kubatungura maze umurambo we uraboneka kandi uko bishobotse uhabwa kandi ushyingurwa mu cyubahiro. Gusa kubera abishi be bokamwe n’ubugome, bagerageje kubangamira itabaro ariko n’ubwo bamwe batashoboye kuhagera Anselme MUTUYIMANA yashyinguwe n’abe, bamutaramira ku gicaniro maze abo banzi baranyikwa. Uretse kandi n’icyo gicaniro, hirya no hino incuti n’abavandimwe baramwunamiye kandi bakora ibishoboka ngo bakomeze umuryango we banawufata mu mugongo ngo aha abashinyaguzi batabacamo icyuho.

Haba rero mu Rwanda, haba no hanze mu mahanga, Abanyarwanda bose bakomeje kumuririra banamuherekeresha amasengesho n’ibisabisho ngo Nyagasani amushyire aho intwali z’ u Rwanda ziganje maze urugero yatanze cyane cyane ku bato, ruzagere kuri bose. Aho rero, niho byagaragariye ko umugabo Anselme, ugiye akiri muto, yaramaze gukora umurimo utoroshye kuko yaramaze guhuza imitima itari mike ; yari amaze kandi guhabura benshi ingoma ya KAGAME yakomeje guhabya ibatera ubwoba. Anselme yerekanyeko gutinya umugome ntamukiro urimo, maze yirinda ubugambanyi none atabarutse nk’indahemuka.

Mugihe bari bamusatiriye biyoberanyije yabashije kubaca murihumye kugeza ubwo bigaragaje mu myamabaro ibaranga maze we yubahiriza impuzankano z’ umutekano wa rubanda, ntakamenyeko ari ikirura cyari cyambaye uruhu rw’intama. Kubona leta yohereza abakagombye kubungabunga umutekano ngo abe aribo bajya kuwuhungabanya no gutsemba rubanda ! Abo Anselme yiringiye kubera imyambaro ya Leta bari bambaye nibo bamwivuganye.

Icyo cyabereye inshuti za Anselme ikimenyetso ko bakwiye ahubwo kwegerana bagatabarana kuko ntawundi wahababera. Mu Kinyarwanda birasanzwe ko nyuma y’urupfu abantu bahura bakibuka ugiye, bagakomeza abasigaye bakabahumuriza. Ubu rero iki kikaba ari igihe cyo kwishyira hamwe kugirango nibiba ngombwa rubanda izahagurukire rimwe yishakire kandi ibungabunge amahoro n’umutekano wa buri wese uko bikwiye.

2. Twese hamwe tuzatsinda.

Ku cyumweru tariki ya 31 Werurwe, abarwanashyaka ba FDU bahuriye i Buruseli bacanira urumuli nyakwigendera, basenga bamusabira kandi bagirana ibiganiro bigamije guhumurizanya  no gushishikarizanya kudacogora ku ntego za Anselme no ku migambi ye n’amatwara yamurangaga.

Nyuma yo kuzirikana ibyo MUTUYIMANA yemeraga bikubiye muri aya magambo : «Nous marcherons toujours plus déterminés vers la liberté et rien ni personne n’arrêtera cette marchelégitime et salutaire » !  

« Dukataje ubudahwema duharanira uburenganzirakandi nta kintu na kimwe , nta n’umuntu n’umwe uzakoma imbere uru ruzinduko ruboneye rutuganisha ku mukiro » !     

Abato mubari bahari bo mu rubyiruko, bagarutse kuri iriya ntego ya MUTUYIMANA bahamyako babona rwose détérmination ye, cyane cyane ko yishwe amaze iminsi afunguwe, bihamya ko atigeze agamburuzwa na gereza ndetse n’ibindi bitotezo yari yaragiye ahura nabyo.

Uwitwa Diane UWABEZA yavuze ko nawe abona guharanira uburenganzira aribyo bizaca akarengane n’ubwicanyi bya Leta y’u RWANDA. Ubwo hakomeje ibiganiro binyuranye hagati y’abari bitabiriye uwo muhango bibaza aho u Rwanda rugana kuko byari mu bihe byo kwitegura kwibuka ibyago byagwiriye u RWANDA muri 1994.

Naho umudamu witwa Lydie KAYITESI wari waje mubaserukiye RNC muri uwo muhango yibukije ko impunzi, by’umwihariko, zikwiye kurushaho kwegerana kugirango zitabarize Abanyarwanda bari mu gihugu imbere kuko bashyizweho iterabwoba rikabije none hakaba ntawinyagambura. 

N’abandi muri rusange bakomeje kugaragaza impungenge zabo kuko uwo muhango wabaye gato mbere yo kwibuka ku nshuro ya 25.

Impungenge nyamukuru kwari ukumenya niba kwibuka mu gihe abantu bagikomeza gupfa kandi bicwa na Leta, hari icyo byaba bimariye umuryango nyarwanda muri rusange. Kwibuka byagombye kuza mu gihe ubwicanyi bwose  bwarangiye ku buryo Abanyarwanda bose babasha gusubira muri ya ntero ngo  «  NEVER AGAIN ». Bikavugwa abantu bose bamaze gusubiza agatima mu gitereko, ukuri kose kugiye ahagaragara, ubutabera bumaze kurengera no kurenganura abarengana kandi burangije neza guca imanza no guhana abanyabyaha bose maze ubwiyunge n’ikizere bikaba impumeko y’abatera amahoro bagira bati « NTIBIZASUBIRE ».

Igihe cyose rero abantu bakirimo gupfa bazize leta ku bw’ibitekerezo byabo, Abanyarwanda ntibagombye guhuruzwa n’ikinyoma cya FPR, ahubwo bakwiye guha agaciro abapfuye bose, guhera mubihe bya kera, by’umwihariko abo muri 1994dore ko ibintu byarushijeho kuba nabi. Niyo mpamvu kwibuka Anselme, wari akiri muto cyane muri 1994, bigomba gukangura no guhagurutsa abato nabakuru maze u Rwanda rugasezerera burundu ubwikanyize, umwiryane n’ubwicanyi mu bana barwo. Kwibuka kutubere impamvu yo kugaya amahano twabonye n’ibibi twabayemo kugirango ntibizasubire ukundi, iwacu n’ahandi hose.

Iyi nkuru, nyanditse maze kumva amakuru avugwako umusore Callixte Sankara nawe ngo asigaye ahigwa bukware yitirirwa Jenoside y’Abatutsi ; na nyuma y’urubanza rwa Karegeya muri Afurika yepfo. 

Kwibuka abacu bapfuye birasanzwe kandi mbiha agaciro gakomeye. Kwibuka n’ibyago byagwiriye u Rwanda muri 1994, kwibuka amahano nka Jenoside ndabyemera cyane, ariko rwose guhuza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wica Abatutsi n’izindi nzirakarengane, ugashinja Abatutsi nka Sankara bigeze hariya byananiye kubihuza.

Njye njya nibwira ko kwibuka byakogombye no kujyana no kurandura icyatuma umuntu agera aho kwica mugenziwe ariko mu Rwanda numvise ahubwo kwibuka bisigaye bijyana n’umugambi wo kwitegura ngo kuzamara abantu ndashoberwa.Mwibuke ijambo rya Kagame. 

Urupfu rwa Karegeya rwatumye ntangira gukemanga byinshi mubivugwa ku mateka y’u Rwanda. Harimo ibinyoma byinshi, harimo kuyobya uburari cyane kuburyo Banyarwanda dukwiye kutita cyane kubyo tubwirwa birimo kurata ubutegetsi no gusinziriza rubanda. Ahubwo dukwiye kwiyemeza gutwara ubuzima bw’igihugu cyacu mu biganza byacu, tugaca inzangano burundu, tukiyunga kuko n’ubundi icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa. 

Nyuma y’izo mpfu zose rero tujijuke twamagane ubugome bw’abicanyi, kandi dutabarane twese, twibuke bose tutavangura kuko bishobora guha umubisha icyuho, akajya ahora aroba hirya hino natwe tukajya aho tukitana ba mwana tugashira uruhongohongo.

None rero nimuze dufatanye, tujijurane tunahanane kugirango dutore umuti w’ibibazo byacu.                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                   

Duhuze  inyabutatu nyarwanda, gahutu, gatwa, gatutsi ibane mu bumwe n’amahoro. Iyo ibyago bije dupfa kimwe, duhunga kimwe tukajya hamwe, imibabaro ni imwe n’ibyishimo tujye tubisangira. No mugutabara u Rwanda nimuze duhaguruke tujye hamwe, twese hamwe tuzatsinda. Dukundane turwubake  turubanemo kivandimwe maze Imanayirwanda itahe iwacu.

 Padiri Athanase MUTARAMBIRWA