Urupfu rwa Théogène Turatsinze ruravugisha menshi!

Nyuma y’urupfu rwa Théogène Turatsinze w’imyaka 38 akaba yarahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) haravugwa amakuru menshi atandukanye ndetse hari bamwe badatinya gutunga agatoki bemeza ababa baramwivuganye.

Duhereye ku bivugwa n’abantu bari hafi ya Leta y’u Rwanda, nk’ikinyamakuru The New Times kibogamiye kuri Leta ya Kigali, cyatangaje inkuru kise ”Murder: Turatsinze’s family speak out”  ngo amwe mu magambo Bwana Turatsinze yavuze bwa nyuma avugana n’umufasha we kuri telefone yagize ati:” Darling, you know I love you. Please pray for me. I am in a difficult situation.” Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”mukunzi wanjye, urabizi ko ngukunda, mbabarira unsengere,ndi mu kaga.” Nyuma ngo umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri yishwe aziritse amaguru n’amaboko areremba mu kiyaga hafi y’umujyi wa Maputo. Ngo mbere yaho yari kumwe n’intsinda ry’abashoramari mu birori byari byabereye mu i Hotel aza kubasigayo aragenda.

Aya makuru ngo akaba yaturutse k’uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’amajyepfo ya Afrika, Bwana Vincent Karega. N’abo mu muryango wa nyakwigendera nabo bagize icyo batangaza, nka Jeanette Niwemugeni n’abandi bavuga ko polisi igikora iperereza, ngo nyakwigendera yari afite gahunda yo gufungura kaminuza ye bwite kandi yari umujyanama mu by’ubukungu w’ibigo by’imari dore ko Nyakwigendera Théogène Turatsinze yari afite impamyabushobozi ya master muri Management, impamyabushobozi yari yarakuye mu gihugu cya Australiya.

Undi muntu umuzi neza yagize ati:”Theogene Turatsinze yaje mu Rwanda kuyobora BRD aturutse muri Mozambique kandi ahasize business yamwinjirizaga aruta ayo yahembwaga hano. Kandi yakoze akazi ke neza igihe kigeze asubira muri Mozambique gukomeza business ze kandi yagiye neza asezeye ku nshuti ze nyinshi yasize mu Rwanda. Abavuga ngo yagiye ahunze sibyo! Aho agereye Mozambique yagumanye communication nziza n’igihugu n’abanyuze Mozambique benshi akabakirana urugwiro kandi nawe igihe yagiye aza mu Rwanda agasabana neza n’abo ahasanze.”

Uyu mugabo Turatsinze bivugwa ko avuka mu cyahahoze ari Nkuli mu Ruhengeri ku Mukamira. Se yari umucuruzi witwaga Burusini, yakundaga imikino cyane cyane Volley ball dore ko ngo ikipi y’u Rwanda igihe yari mu mikino muri Mozambique yayifashije cyane. Yari yarashakanye n’umunyamozambique, ngo umugore we akaba yari umukobwa w’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Mozambique, ariko nta mwana yari afite.

Tukiri kuri urwo ruhande rw’abashyigikiye Leta ya Kigali hari abatangaje amakuru adafite gihamya avuga ko Bwana Turatsinze yaba yaragize uruhare mu kuva mu ihuriro RNC kw’abantu benshi muri Mozambique ngo bikaba byararakaje benshi.

Ku rundi ruhande rwo ni ibindi bindi, amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye biri hafi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi aratunga agatoki Leta y’u Rwanda muri ubu bwicanyi. Nk’ikinyamakuru umuvugizi gisa n’igihamya ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare muri uru rupfu. Kiragira kiti: ” N’ubwo abanyarwanda benshi bibazaga ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe muri iki gihe n’ikatwa ry’inkunga, ko wenda itagishishikajwe no kwica abantu, si ko bimeze kuko iyo urebye uburyo Théogène Turatsinze, wahoze ari umuyobozi wa banki itsura amajyambere (Rwandan Development Bank) yishwemo, uhita ubona ko abicanyi ba Kagame batazigera bunamura icumu.”

Muri iyo nyandiko kandi umunyamakuru Jean Bosco Gasasira akomeza agira ati:”Nyakwigendera Théogène Turatsinze yeguye ku buyobozi bwa BRD muri 2007 mu gihe minisitiri Musoni yari akiri minisitiri w’imari n’igenamigambi, naho Henry Gaperi akaba yari akiri perezida w’inama y’ubutegetsi w’iyo banki. Iki ni cyo gihe abashoramari b’abadage banyuze mu cyitwa African Development Cooperation bagura muri iyo banki imigabane ihwanye na 25%. Abo bashoramari b’abadage bakaba barahise batahura ko iyo banki yari iri mu kaga kubera amadeni yari yarashowemo n’ubucuruzi bw’ishyaka riri ku butegetsi, RPF. Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko umuyobozi mushya wasimbuye Turatsinze, ari we Jack Kayonga, yasibye amadeni ya FPR mu bitabo bya banki, nyamara ibintu byaje gukara aho abagenzuzi b’imari b’iyo sosiyete yaguze imigabane muri iyo banki, batangiraga gukora iperereza kuri ubwo bujura bwa FPR, ifatanyije na Jack Kayonga, bityo bitabaza Turatsinze Théogène, ari na byo byamuviriyemo kwicwa, mu cyumweru gishize.” ”Nyakwigendera Turatsinze Théogène yagize abanzi benshi ubwo yari akiri umuyobozi w’iyo banki kubera ubujura bwakorwaga na minisitiri Musoni James, abishyigikiwemo na perezida Kagame ubwe, ari na byo byakuye Nyakwigendera ku buyobozi bw’iyo banki kubera itotezwa yashyirwagaho, nyuma baza no kumumenesha mu gihugu kubera kumenya amabanga menshi ku bujura bwakorwaga muri iyo banki.”

Ikindi inyamakuru kitwa inyenyeri News cyo igira kiti ”Bwana Turatsinze wabaga muri Mozambique kuva mu mwaka 2009, yayoboye BRD kuva mu mwaka wa 2005-2008 ariko kandi yaje guhatwa kwegura kubera ubwumvikane buke na leta ubwo bamusimbuzaga uwari umwungirije Bwana Kayonga. Mubwumvikane buke yagiranye n’abakoresha be harimwo ko Bwana Turatsinze yategetswe kwemeza ko bank ko yahombye akanahanaguza amadeni yarifite ariko aranangira ababwira ko bidashoboka guhanagura amadeni kandi amafaranga yarayobeye mu mifuka y’abayobozi. Ubwo nibwo yahatiwe kwegura uwamusimbuye Bwana Jack Kayonga we yahise akora uko yategetswe n’abayobozi b’igihugu. Ariko kandi ejo bundi havuka ikibazo cy’uko IMF (international monetary fund) hamwe na World Bank (Banki y’isi) byatangaje ko bigiye gukorera iyo banki ibarura dore iyo miryango ko ariyo yagurije iyo banki amafaranga menshi, bityo rero iyo miryango ikaba yarifite gahunda yo kubonana na Bwana Theogene Turatsinze kugirango abafashe gusobanukirwa uko amafaranga bagurije iyo banki yo guteza imbere u Rwanda yayoyotse.”

Iki kinyamakuru gisohoka kuri interineti gikomeza kigira kiti:”Aya makuru aje akurikira andi yasobanuraga ko Bwana Turatsinze yazize abagizi ba nabi cyakora bishoboka ko noneho ari abagizi ba nabi bashobora kuba barateguwe na leta y’iwabo, dore ko impungenge zibyo yari buzasobanurire ba maneko b’imiryango mpuzamahanga yagurije BRD ziyongereye. Ibi kandi bikaba bishimangirwa n’umwe muri ba maneko ba leta y’u Rwanda wasabye ko amazina ye atatangazwa wasobanuye ko Bwana Turatsinze bamaze iminsi bamushakisha ariko kandi ntibiborohere kuko atarakunze kuboneka, yasobanuye ko abayobozi b’iperereza bemeje ko yarabangamiye ubuyobozi bitewe ni perereza ry’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) na Banki y’isi rigomba gutangira mu minsi mike.”

Umunyarwanda uba muri Mozambique utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye The Rwandan ko birashoboka ko yaba yishwe mu buryo bw’ibanga rikomeye kuko ntawe yarafitanye ikibazo nawe muri Maputo ku buryo yamwica. Uwo munyarwanda ukora ibikorwa by’ubucuruzi yatangaje ko yizera ko iperereza ku rupfu rwa Turatsinze rizagira icyo rigeraho dore ko umugore we akomoka mu muryango ukomeye muri icyo gihugu.

Ubwanditsi

4 COMMENTS

  1. hari indi mpamvu ishobora kuba ya muhitanye mu kurikire mu menye amafaranga fatari yitwa ko yaguze ikibanza cya [olice aho yavuye amafaranga yaguze ahahoze jali Claub yavuye munamenye umubare mu menye amafaranga umugore witwa Nyiragakinga yabonye mu menye amafaranga jack Nziza yaguze inzu Dubai anyuze mu mucuruzi witwa Nzizera Alexisandre amafaranga akaba yara nyujijwe muri Bank yitwa City Bank ya Dubai mu menya amafaranga yahawe uwitwa kabera bazi kuu Flash FM mumenya amafaranga Rusagara Bisco yabonye yahawe kugura ikibanza cya Nyarutrama cyahoze ari claub golfe nyuma kegurirwa kagame.

    Turatsinze akaba yara biganirirye abantu bamwe biza kugera ibukuru nuko umugambi wo ku muhitana ba wushinga Franco umuyobozi wa DIM nawe yohereza uwitwa Tink ubarizwa muri Embassy yu Rwanda Tzd ubwo haba ahari abasore bari bavuye mu mutwe uyobowe na Nkuranga ubutaha nzbagezaho amakuru afatika.

  2. Turasaba abanyarwanda gusabira Nyakwigendera Theogene Turatsinze kugira ngo Imana imwakire mubayo kuko azize Leta mpotozi ya Kagame azize kuba abadage bashakaga kumukoraho enquete kubujura bwa bwa Leta ya Kagame yali akuriye mu myaka itatu yamaze ayobora BRD . Ni DMI rero imwishe ntagushidikanya gusa bamenye ko ibyo bamukoreye , nabo bazabikorerwa .Imana ihora ihoze kandi Imana ibababarire kuko batazi ibyo balimo bakora kuko amaraso y’abantu atali ay’inyamaswa .Na mukuru we Deo Mungurakarama kandi nirwo yishwe muli Kenya aho Intore za Kagame zamuhiritse mumuhanda ali muli Bus agahita apfa .
    Imana imuhe iruhuko lidashira . Na

Comments are closed.