Ururimi rw’ikinyarwanda: ese wari uzi ko? (igice cya mbere)

Faustin Kabanza

Hari abanyarwanda bamwe ndetse harimo n’abaminuje mu mashuri bibwira ko ikinyarwanda nta gaciro gakomeye gifite. Izo ntiti zibwira rero ko kumenya indimi z’amahanga zonyine bihagije ngo kuko ari zo zivugwa mu bihugu bikomeye. Abongabo biganje mu ngeri nyinshi ndetse harimo n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru. Usanga bivugisha ikinyarwanda nabi, bakakivangavanga n’izindi ndimi z’amahanga akenshi batanazi neza.

Icyo abanyarwanda benshi badasobanukiwe neza ndetse harimo n’izo ntiti ni uko kumenya ururimi kavukire ari ingirakamaro kuri buri wese. Abana bato bagomba kwigishwa neza ururimi rwabo mbere y’izindi, bakamenya kuruvuga neza, kurusoma no kurwandika. Nk’uko ubushashatsi bubigaragaza, abana bize neza ururimi kavukire boroherwa no kwiga vuba izindi ndimi z’amahanga. Ururimi kavukire ni urufunguzo.

Ni ngombwa kandi ko abana bigishwa amasomo asanzwe mu rurimi rwabo. Kwigishwa mu ndimi z’amahanga bigomba gutangira bitinze gato kandi bikaza buhoro buhoro. Ibyo bishobora no gutangirira mu mashuri yisumbuye cyangwa se mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza, nk’uko abashakashatsi bose babyerekana. Iyo gahunda y’imyigishirize y’indimi kuba ni ko yubahirizwa mu bihugu byakataje mu majyambere (amerika; ubushinwa; ibihugu hafi ya byose by’I Burayi n’ahandi). Ubukoroni bufite uruhari…

Ibisigisigi by’ubukoroni biracyari mu mitwe ya benshi barimo n’izo ntiti na bamwe bayobora igihugu bibwira ko icyongereza (kuri iki gihe kuko kera byari igifaransa) kiruta ikinyarwanda. Bishyiriraho amashuri akomeye yigisha izo ndimi ku bana babo. Kumenya izo ndimi biba icyangombwa simusiga mu gutanga akazi kandi ikinyarwanda ari cyo cyagombye kugira uwo mwanya, izindi ndimi zikaza nyuma.

Aha munyumve neza, ntabwo mvuga ko indimi z’amahanga atari ngombwa kuziga no kuzimenya, icyo mvuga hano ni uko ntawe ugomba kuzirutisha ururimi kavukire. Abanyarwanda benshi bibeshye ko kwigisha mu kinyarwanda mu mashuri abanza mu myaka yashize byishe uburezi. Baribeshya. Imibare igaragaza ko abana bakoraga ikizamini cya leta mu kinyarwanda babaga bafite amanota ari hejuru kurusha gukora mu zindi ndimi. Ndetse kwigisha abana mu rurimi rwabo byatumye umubare w’abanyarwanda bazi gusoma wiyongera cyane. Ikindi kandi kwigisha mu kinyarwanda byatumye abana bava mu ishuri bagabanuka cyane kuko babaga bumva muri rusange inyigisho.

Mu nyandiko itaha nzagaruka ku rurimi, ikoranabuhanga n’iterambere nyuma nzanagire icyo mvuga ku rurimi umuco na politiki ndetse ni uko ikinyarwanda gihagaze ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda. Dukomeze rero kungurana ibitekerezo.

Faustin Kabanza