URUZINDUKO RW’UMUNYAMABANGA MUKURU W’ISHYAKA RUKOMEJE GUTERA IKIBAZO LETA YA KIGALI

Mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ry’Imberakuri Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME akomeje uruzinduko rw’akazi ku mugabane w’i Burayi, ubutegetsi bwa Leta ya Kigali burakora iyo bwabaga kugirango buce intege abarwanashyaka. Ni muri urwo rwego, inzego zitandukanye za leta zihase abayobozi bo mu nzego z’ishyaka zitandukanye, zishaka kubatera ubwoba kandi barabutsinze ari nako zibakangisha uduhendabana tw’amafaranga hamwe n’imyanya ikomeye.

Twakwibutsa ko kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2012, iri terabwoba ryari ryibasiye abagize komite nyobozi y’ishyaka PS Imberakuri gusa. None aho umunyamabanga mukuru atangiriye urugendo rwe, ubu noneho abayobozi b’inzego zose, kuva kuri komite nyobozi, inzego z’intara, iz’uturere, iz’abahagarariye amashuri makuru na kaminuza, abajyanama b’ishyaka ndetse n’imiryango yacu turibasiwe.

Kuba rero Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka akomeje urugendo ku mu gabane w’i Burayi aho ahura n’abanyarwanda n’abanyamahanga b’inzego zitandukanye byateye ubwoba leta iyobowe na FPR. Ni muri urwo rwego bakora ibishoboka byose ngo basenye ishyaka PS Imberakuri nk’uko babigerageje muri Werurwe 2010. Amakuru atugeraho, n’uko hejuru y’iryo terabwoba ryibasiye abayobozi, ngo hari gahunda yo gufunga Visi Perezida wa Mbere w’ishyaka, Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, ibyo bigakorwa mbere yuko Umunyamabanga Mukuru agaruka mu Rwanda kugirango bimutere ubwoba ntagaruke, bityo ibyifuzo byabo bikaba bishyizwe mu bikorwa. Ikindi, ngo n’uko Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka naramuka agarutse, bazamufunga nyuma y’iminsi mike, dore ko ngo yihanganiwe igihe kirerekire. Wagirango hari uwo dusaba uburenganzira bwo guharanira uburenganzira bwacu.

Nk’uko tutahwemye kubitangaza “kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca, kandi umwanzi agucira akobo, Imana igucira icyanzu”. Kuba muri 2010, leta ya Kigali yarifashishije Madamu MUKABUNANI Christine wari visi prezida hamwe na HAKIZIMFURA Noel, ndetse na NITEGEKA Augustin kugirango ibone uko ifunga Umuyobozi w’ishyaka Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA maze ishyaka PS Imberakuri rigasigara kw’izina gusa ntibyashobotse kandi ntibyaciye intege abarwanashyaka. Ahubwo aba bambari b’ingoma nibo barimo gusubiranamo.

Kugeza uyu munsi, usibye kugararagariza abanyarwanda ndetse n’amahanga ko leta ya Kigali itemera demukarasi n’ukwishyira ukizana kwa buri wese, nta kindi byatwaye Imberakuri, ari nayo mpamvu leta yabuze amahwemo. Kuba rero Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese w’ishyaka bafungwa cyangwa bagakorerwa ibindi bibi ntabwo bishobora guhagarika inkundura ya demukarasi. Imbuto ya demukarasi twabibye imaze gusesekara hose kandi ngo “Aho kwica Gitera, ica ikibimutera”. Ntabwo banasubiza amaso inyuma ngo baboneko no mu mateka yabo, ko kuba intwari Fred GISA RWIGEMA yaratabarutse ku munota wa mbere bitababujije kugera ku ntsinzi.

Ishyaka ry’Imberakuri ryongeye kwibutsa Leta ya Kigali ko nyamara ahubwo, abahanga bagira bati: “uwo mutavugarumwe ntuzamukumire, ahubwo azamwiyegereze muganire wumve ibyo atekereza.”. Mureke tubabere urumuri rw’ibikenewe gukosorwa, maze twese hamwe twubake urwatubyaye, twitegurire ejo hazaza heza twifuza. Niwo muti rukumbi w’ibibazo byugarije abanyarwanda.

Bikorewe i Kigali, kuwa 31/01/2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere

4 COMMENTS

  1. ahahahahahahahahahahahahah sha murikirigita mugaseka koko ibyo ninkokwinisha warahi singiye kukubeshyambadoga sogokuru ubuse usibye kwirwa azerera mububirigi nikikindi akora wagira ngo ntitumubona

  2. Kujya mu mahanga kwe kugomba gutera ubwoba abategetsi kuko batiyizeye mu mikorere n’imiyoborere y’igihugu.
    amahanga atangiye kubakomatanyiriza abahagar
    ikira inkunga.
    Ese igihe ukuri kwagiye ahagaragara kubyo barega bamwe mu bayobozi ba kigali ku marorerwa yakorewe urwanda guhera 1988 kugeza ubu n’ibyo bakoreye muri rd congo bica impunzi urw’agashinyaguro n’abanyekongo amahanga arebera bizacura iki?
    baca umugani ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma.burya si buno.iyo umwana acutse urukundo rw’ababyeyi rugenda rugabanuka
    bafite ubwoba ko azavuga n’akari imurori ikindi ko ikinyoma bubakiyeho kizashyirwa hanze akigarurira ibyo bihugu by’ihangange no gushaka andi mashyaka ya opposition bafatanya ngo bagere ku mpinduka ibereye buri wese.
    UKURI KURATINDA NTIGUHERA.

Comments are closed.