Urwandiko rugenewe Abanyarwanda ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Noble Marara

Nifuje  kunenga nivuye inyuma  icyemezo kigamije kuzimya ukuri kw’ ishyano ryagwiririye igihugu cyacu cy’ u Rwanda  . Icyo cyemezo cyafashwe n’ ubushinjacyaha  (“ parquet du Tribunal de Grande Instance de Paris “)  nkuko byatangajwe mu inyandiko y’i taliki 10 Ukwakira 2018 yashyizweho umukono na “Vice Procureur” Mr Nicolas Renucci,  isaba ko urubanza rw’ abanyarwanda 9 bashinjwa kugira uruhare mw’ ihanurwa ry’ indege ya Falcon 50 “9XR-NN” ya perezida Yuvenali Habyarimana rwaseswa, abashinjwa bakareka gukurikiranwa kuko  ngo ntabimenyetso bifatika byemeza uruhare rwabo mu ihanurwa ry’ iyo ndege yaguyemo aba bakurikira bishwe:

  • Juvenal Habyarimana, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
  • Cyprien Ntiyamira, Perezida wa Repubulika y’ u Burundi
  • Bernard Ciza, Minisitiri w’ ibikorwa remezo w’u Burundi
  • Cyriaque Simbizi, ministiri w’ itumanaho w’Burundi
  • Major General Déogratias Nsabimana, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ Ingabo
  • Major Thaddée Bagaragaza, umuyobozi muri Minisiteri y’ ingabo
  • Colonel Elie Sagatwa, Umuyobozi muri Secretariat y’ ihariye ya perezida w’ u Rwanda akaba na chefu wa cabinet ya gisirikari ya perezida w’ u Rwanda
  • Juvénal Renzaho, umujyanama kubyerekeye ububanyi n’amahanga wa perezida w’ u Rwanda
  • Dr Emmanuel Akingeneye, umuganga wa perezida w’  Rwandan

Abakozi b’abafaransa batwaraga iyo ndege :

  • Jacky Heraud
  • Jean-Pierre Minaberry
  • Jean Michel Perrine

Muri iyi nyandiko nifuje  kwibutsa abanyarwanda ko ntazasubira kubuhamya natanze kuri iki kibazo kandi ko nzakomeza kubuhagararaho na nyuma y’iki cyemezo kigayitse giturutse mu ubushinjacyaha bw’ubufaransa kuko abanyarwanda  bagitegereje ubutabera nyabwo kuri iki kibazo.

Banyarwanda ,turahangana n’ikinyoma giteye inkeke, ikinyoma kabuhariwe cyizweho kigashyirwa mubikorwa .

Ndanenga uburiganya , kubeshya no gukomeza gushaka gusibanganya uruhare rwa FPR mumahano yatugwiririye ya Jenoside  n’ inkurikizi zayo zahogoje akarere k’ ibiyaga bigari, cyane cyane igihugu cya Kongo aho miliyoni esheshatu z’abantu bapfuye urwagashyinyaguro.

Ndagirango nibutse abanyarwanda, byumwihariko Paulo Kagame, ibyegera bye n’abambari be, harimo n’abakora ubutaruhuka kugirango basibe ibyaha biremereye  bimwanditseho ko atazigera aba umwere ku cyaha cyo guhanura indege ya Perezida Habyarimana. Nta kinyoma cyangwa ubwumvikane hagati y’ ibihugu runaka bishobora gusibanganya ukuri tuzi nk’abanyarwanda imbere y’ubutabera n’Imana.

Noble Marara

1 COMMENT

  1. Matayo amvugiye ibintu. Banyarwanda, banyarwandakazi. Niduhaguruke tureke amagambo. Ni kuva ryari abanyapolitiki batavuze amagambo? Ubu se ibintu bigeze he?

    Banyarwanda, banyarwandakazi turi mu gihugu, nidufashe madame Victoire Ingabire, Diane Rwigara na Bernard Ntaganda tuvuze induru y’amahano ya Kagamé n’agatsiko ke. Abiyemeje gufata inzira y’amasasu nabo batangire impande zose z’igihugu bahatere umutekano muke.Natwe tubatere ingabo mu bitugu. Niyo ibitero byaba shuma ariko bikiyongera hari icyo byahindura vuba cyane. Nimurebe aho Sankara yaramaze kugeze Kagamé. Ubu arijajaye. Ndizera ko mwumvise ibyo Nkurunziza yavuze: Yivugiye ko abatera U Burundi bose bava mu Rwanda. Ntaho yabahishe. Ntabwo yishimiye ko umutekano w’igihugu cye ukomeza guhungabanwa. Abanyapolitiki mwe mubivugaho ik? Niba koko mwiyita abanyapolitiki bo mu rwego rwo hejuru kuki mutajya kubaza Nkurunziza uko byagenda?

    Wowe Marara rero ntuhangayike cyane kuko kiriya kirego kizakomeza uko byagenda kose. Ntabwo ari ngombwa go dutegerezeibyo abafansa bazakora.Amahano yabaye nitwe ubwacu abanyarwanda yagwiriye. Nidukuraho kariya gatsiko bariya bose bashinjwa bazagezwa imbere y’ubutabera babibazwe.
    Abanyekongo bo ndakeka ko mu minsi iri imbere ubutegetsi bwabo buzahinduka kandi ntabwo bazihanganira ko dosiye y’abavandimwe babo barenga miliyoni esheshatu bishwe ishyirwa mu kabati. Muzi ibyo rapport mapping ya Loni ivuga.

    Mulind

Comments are closed.