Kigali: RIB yeretse abanyamakuru Paul Rusesabagina yambaye amapingu

Mu gihe cy’umwanya mutoya cyane, abanyamakuru beretswe uyu mugabo w’imyaka 66 yambaye amapingu, we ntiyagize icyo avuga, yahise ajyanywa nk’uko umunyamakuru wa BBC wari uhari abivuga.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko Bwana Rusesabagina ashinjwa ibyaha byo “kurema umutwe w’iterabwoba”, ibifitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.

RIB ivuga ko hari hashize igihe Bwana Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ashinjwa “ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi”.

Uyu muvugizi ntiyavuze birambuye iby’ifatwa rya Bwana Rusesabagina n’aho yafatiwe, yavuze ko byinshi bizatangazwa nyuma y’iperereza.

Bwana Rusesabagina arazwi cyane ku isi kuko inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye ku isi yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004.

Nyuma, ubutegetsi bw’u Rwanda bwanenze iyo filimi buvuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.

Rusesabagina imbere y'abanyamakuru i Kigali
 Rusesabagina imbere y’abanyamakuru i Kigali

Mu 2005, Bwana Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George W. Bush wa Amerika, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom”, n’ibindi.

Mu itangazo rya RIB ryashyizwe kuri Twitter, ivuga ko Rusesabagina yafashwe “binyuze mu bufatanye n’amahanga”.

Bwana Rusesabagina ntiyabaga mu Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize. 

RIB ivuga ko akekwaho “kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga”.

Rusesabagina ubu afungiye i Kigali mu Rwanda.