URWISHE YA NKA RURACYARURIMO: RWANDA FREEDOM MOVEMENT “ISHAKWE” IRWANYA NDE?

Bamwe mu bagize ishyaka Ishakwe, (uvuye ibumoso ugana iburyo) Sixbert Musangamfura, Jonathan Musonera, Nkiko Nsengimana na Joseph Ngarambe

Politike y’Urwanda yakunze kurangwa n’imyumvire y’abantu bacye bagiye bakoresha ikibazo rusange cy’abanyarwanda kugirango bagere kunyungu zabo bwite.

Nyuma y’Ubwigenge, Repubulika yambere yitwaje akababaro ku rubanda “Nyamwinshi”, Kayibanda n’bagenzi be bafata ubutegetsi bizakurangira bimakaje ivangura rishingiye ku turere, hamwe no gukuririza urwango rw’Abatutsi. Icyo gihe Icyari inyungu z’Abahutu (Rubanda), Kayibanda n’izindi “Mpirimbanyi” zaharaniye zahindutse inyungu z’agatsiko gato kari hafi ya Kayibanda.

Repubulika ya Kabiri yayobowe na Habyarimana nayo yaje yitwaje ko igiye kurwanya ironda karere nayo biza kurangira abava “mumajaruguru” bihariye ubutegetsi batitaye ku miyoborere isangiwe n’abose kunyungu za bose. Icyo gihe icyari nyungu y’abanyarwanda “les camarades du 5 Juillet” zaharaniye zaje kuba inyungu z’agatsiko gato kari hafi ya Habyarimana n’umugore we.

FPR Inkotanyi zitera uRwanda, zaje ziyemeje kuzaca Burundi ubuhunzi, gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri Demokarasi, guca ivangura n’ibindi. Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi hagaragaye ibyinshi binyuranye n’amahame ya FPR ahubwo haje ibiri nyuma yibyo baregaga Repubulika yayobowe na Habyarimana. Habayeho ubwicanyi budasanzwe bwabanje kwibasira abahutu birangira bigeze no kuri buri wese utinyutse gutunga agatoki cg kwinubira amabi akorerwa abanyarwanda. Ubu naho icyari kigamijwe nk’inyungu y’abari barahejwe hanze n’abandi mugihugu batagiraga ijambo, bisigaye ari inyungu y’agatsiko gato karamya Perezida Kagame.

Ese amashyaka avuga ko arwanya leta aba koko aribyo yifuza? Cg aba yifuza imyanya y’abayigize mugihe cyose haboneka icyuho byaba ari ku bwunvikane (Nka Evode, Nduhungirehe….) cg zihinduye imirishyo!! 

Ibi ndabivuga nshingiye k’Umubare w’amashyaka arwanya leta imwe amaze gushingwa; Uburyo abari bayagize bimukira mu yandi cg bagashinga ayandi nk’abakinnyi b’umupira! N’uburyo basubiranamo bagasebanya, bagatukana, bakagambanirana bishobora kugaragaza ko baba badapfa umurongo wa politike ahubwo ari IBIBAZO BWITE (Personal ) bishingiye kunyungu zabo bwite.

Hamaze iminsi havuzwe ko Ishyaka RNC n’ayandi bishyize hamwe mucyo bise P5 bifuza ibiganiro na Perezida Kagame. Igitangaje n’uko iki cyabaye ikibazo gikomeye aho wumva radio y’Ishyaka “Ishakwe” iterura ikiganiro inenga, itanga inkwenene, n’agasuzuguro kenshi kubikorwa na RNC na P5!! Nk’ibaza ibi bikurikira:

  1. Ese ari hagati ya Kayumba, Condo n’abandi bagize P5 na KAGAME ninde uhangayikije abanyarwanda?
  2. Ese kwigira Intyoza mu kuvuga ibibi cg ibitagenda by’abo mwari kumwe cg mutari kumwe kubera impamvu zinyuranye hari icyo bihindura kumibereho y’abanyarwanda?
  3. Ese kurwana hagati y’abiyita ko barwanya ubutegetsi bwa KAGAME n’ibyo bitanga ingufu mu guhindura ibibera mu Gihugu?
  4. Ese uyu munsi nibwo Rudasingwa, Ngarambe na Musonera bamenye ko Kayumba yagize uruhare mu kwicwa kw’Abahutu mu Rwanda no muri DRC?
  5. Ese kwirirwa mutanga ibiganiro mungenga ibitagenda, cyane cyane ibyabo mwagombye gufatanya mukabita amazina (MRND-CDR/DMI-FPR) mubona bizatugezahe niba koko dukeneye impinduka?
  6. Ese Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ko ntari numva muvuga amabi yakozwe na GAHIMA?; Nuko avindimwe na Rudasingwa? Gahima yari yasaba imbabazi? Cg Rudasingwa yarazimusabiye? Wasanga mutegereje ko mutandukana hanyuma mukazatangira kubivugaho?

Amacakubiri; Amatiku; Kubeshyanya; Uburyarya; Ubwirasi;  ibitutsi n’ubundi bwishongore bwose bushingiye kubyo mupfa ubwanyu; ibyo mwifuza kugeraho ubwanyu; ntabwo aribyo abanyarwanda babatezeho. Amashyaka menshi angana na za “Kiosques” kuri wa mugani wa Evode, n’amasesengura yabaye menshi akorerwa kumbuga cg ku maradio atandukanye ntabwo aribyo bizahindura ibibera mugihugu cg bibohore abanyarwa. 

Ese ko munanirwa kumvikana, guca bugufi, kwihanganirana no guhuza umugambi n’ibikorwa byo kubohoza abanyarwanda, kandi nta gihugu cg amafranga mufite, mubaye muri ku buyobozi nibwo mwakumvikana!!

Mu gihe cyose amashyaka arwanya leta ya KAGAME (Opposition) atazumvikana ngo bagire gahunda imwe yo kubohaza iGihugu, bagire ubuvugizi bumwe bukorerwa abanyarwanda hatitaweho ku Mashyaka cg ubwoko muvamo, hatitaweho ku uwuzayobora ibyo mukora byose bizaba indirimbo za karahanyuze zirangaza abanyarwanda. 

Sadiki Karangwa