URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO

Emmelyne MUNANAYIRE 

Imyaka 25 irashize u Rwanda rugwiririrwe n’amahano y’ ubwicanyi   ndengakamere bwa Jenoside. Iyo Jenoside ikaba yarakorewe ubwoko bw’abatutsi bari mu Rwanda, hagwamo na bamwe mu bahutu batavugaga rumwe na leta ya Habyarimana n’iy’abatabazi.  

Ubwo Indege yari itwaye umukuru w’ igihugu Habyarimana n’abo bari kumwe yahanurwaga n’ ingabo za APR nibwo Jenoside yatangiye nubwo abatutsi bari bamaze igihe bicwa. Ibi byemezwa n’abahoze bari mu ngabo za APR. Reka nshimire abo bagabo b’ intwari kubera ko biyemeje kwitandukanya n’ ikinyoma cya FPR inkotanyi cyo gucuruza Jenoside yakorerwe abatutsi. Nyamara kugeza uyu munsi, bamwe mu bacitse ku icumu ntibaramenya ko inkotanyi ari zo ziri ku isonga ry’ iyicwa ry’ababyeyi, abana ndetse n’ abavandimwe babo. Ibyo babikoze bashaka kugira ngo bagere ku butegetsi, kuburyo twavuga ko aribo nyirabayazana wa Jenoside.

Aha nasabaga abazi ikinyarwanda neza, muzansobanurire icyo izi mvugo zisobanura, ngo”ushaka kurya umureti arabanza akamena amagi”, “iyo ugiye kwica inzoka yizingiye ku gisabo ukubita inzoka utababariye igisabo»,hari n’ indi mvugo yumvikanye cyane ku Murindi wa Byumba igira iti, “ umututsi ni uwo turimo gusangira impungure”!

Byumvikane neza ko FPR itaje mu Rwanda ije kurokora abatutsi, ahubwo yaje yishakira ubutegetsi, kubera ko itangira urugamba rwiswe urwo kubohora abanyarwanda, nta bwo guhagarika Jenoside byari biri mu mishanga yabo! Reka da! Ahubwo rwari urugamba rwo gufata bugwate u Rwanda n’ abanyarwanda, no kumarisha abatutsi bari bari mu gihugu, ndetse n’abahutu bifuzaga ko abanyarwanda baba muri demokarasi isesuye ariko ibyo bikaba byari ibanga ry’ agatsiko ka bamwe muri FPR.  

N’ikimenyimenyi, mu gihe imirambo y’abatutsi yari icyanamye ku misozi nta n’ubwo babashije kwihanagana ngo babanze bayishyingure! Ahubwo bo bari bibereye mu kubyina intsinzi, mu gihe inkongoro, inkona n’ imbwa zari zirimo zirya imibiri y’ abacu! Ibyo byose ndabyibuka intimba ikanyahuranya umutima. 

Urwo rukundo birirwa baririmba bakunze abatutsi bari bari mu Rwanda; rutatumye bahagarika kubyina intsinzi ngo bafashe abo bacikacumu gushyingura imibiri y’ababo, yarimo iribwa n’imbwa, ingurube n’inkongoro n’inkona ku gasozi, ni urukundo nyabaki?

Ubwo business yaritangiye yo gucuruza amagufwa, badutegetse gutaburura amagufwa y’abacu, bajya kuyanika mu nzibutso kandi baratubwiraga ko bagiye kubashyingura mu cyubahiro.  Nyamara mbere twe dushyingura imibiri y’ abacu, ntibadutabaye nyamara bo bari baryoshye bibereye mu kubyina intsinzi.  Ubundi bakatubaza badushinyagurira uko twasigaye, ngo kuki wowe utapfuye? Ubundi ngo umututsi ni uwapfuye! Ubwo baduhimbaga amazina menshi ngo turi ba kavukire, abakobwa bacu ngo ni “abasopecya “(ngo impamvu batishwe ni uko bihonze Interahamwe, ndetse n’ inkotanyi zije zikomerezaho zibabohoza zibyita intsinzi, nka sitasiyo ya essence yitwaga sopecya (ubu yahinduwe sopetrade) yo mu Kanogo yanywereyeho n’Interahamwe ndetse n’ inkotanyi zije zikomerezaho).

Simpakana ko Interahamwe zitishe abatutsi, ariko nibaza ukuntu ubuyobozi twari dufite mu Rwanda, bwaguye mu mutego wa FPR, bukananirwa no kubwira abaturage ngo musigeho kwica bene wacu b’abanyarwanda! Ahubwo intero ikaba imwe ngo umwanzi ni umututsi, kugeza ubwo umuturage yica undi kandi bari baturanye, barareranywe, bariganye, baranywanye, barashyingiranye, barabyaranye muri batisimu, …

Igitangaje rero, Jenoside yabaye inyundo ikomeye iyi leta ikubitisha umuntu uwo ariwe wese, ushatse kuvuga ibitagenda neza mu Rwanda: abahutu bose basigaye bitwa « abajenosideri », uretse abemeye kuba abarenzamase nka Nduhungirehe, Rucagu, Ngirente, Bampoliki, Evode, … kugeza ubwo n’ abana babo bategekwa gusaba imbabazi z’ ibyaha bya ba se. Kandi nubwo babujije amahanga gutabara abatutsi barimo bicwa, ntibatinya no kubigira igikangisho ku mahanga bayashinja ko atatabaye igihe abatutsi bicwaga.

Igiteye agahinda rero noneho, ntibanagitinya kuvuga ko mubacitse ku icumu harimo fake survivors “abaricitseho ataribo”, buriya nizere ko hari n’abishwe bataribo “fake victims”; ndetse no kwita abacitse ku icumu collabos “abafatanyabikorwa” b’abakoze Jenoside, kuba baragumye mu gihugu babihinduye icyaha cyo kuba barafatanyije na MDR/MRND, nkuko wa muzindaro mushya w’agatsiko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yabivuze ku rukuta rwe rwa tuwita(twitter). Ndetse noneho umututsi utemeye kuba mu mutaka wa FPR, bavuga ko we arenze kuba umujenosideri (pire que les “genocideurs “, or worst than “genocidors”) nkuko umuhezanguni Jean Damascene Bizimana yabivuze ubwo hamurikwaga igitabo” Amakayi y’urwibutso”.

Biratangaje, biranababaje, biteye n’ isoni kumva ko mu barokotse iryo rimburabatutsi ngo noneho harimo abanegasiyonisite (negationiste) bahakana Jenoside yabakorewe, nkuko umuhezanguni Tom Ndahiro alias Peter Mahirwe wiyise umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi aherutse kubitangaza muri ya Kangura nshya yitwa ”umuvugizi.wordpress.com”.     

Ubwo urugamba rwo guhagarika genocide, nako rwo gufata ubutegetsi rwari rurangiye, siloga (slogan) nyinshi zaratangajwe, hari iyavugaga ngo “Jenoside ntizongere ukundi “Never Again Jenoside”; nyamara bwari uburyo bwo guhuma amaso abarokotse, ngo bibwire ko baguye mu biganza by’ abacunguzi bakibagirwa ko utazi ubwenge ashima ubwe.

Kugeza uyu munsi, abibwiraga ko bacitse ku icumu baracyaritunzweho na FPR; buri munsi baricwa, baburirwa irengero, bamwe barasogotwa, ngo biyahuye, abandi ngo birashe; bikagera naho bagakangishwa ko” abashatse kubarimbura bagikomeje umugambi wabo”. Ariko se abo bicanyi bamenera hehe izo ngabo zivugwa ko zifite ubutwali budasanzwe! Nonese ko mu Rwanda umutekano ari wose, ndetse warenze n’ imbibi zarwo, n’amahanga akaba aza kubigiraho, ubwo bwicanyi buturuka hehe mu Rwanda rwa Kagame? Nonese ingabo zahagaritse Jenoside zananirwa guhagarika ubwo ubwicanyi bukorerwa abo bavuga ko barokoye? Nonese izo ngabo zahagaritse Jenoside zaba zarimutse mu Rwanda?

Umwari Diyane Rwigara yatanze impuruza aho kugirango yikirizwe, yambikwa icyasha nk’aho hari icyaha yakoze! Nyamara gutabariza uri mu kaga byakabaye umuco wa buri munyarwanda wese. Ibyo Diyane yari yakoze byari ibyo gushimirwa ndetse n’ abandi bakabigira inyikirizo nkuko ubundi byahoze mu muco nyarawanda ko gutabara no gutabarana ari ubutwari.

Reka nibutse ko abayobozi ba IBUKA na CNLG twibeshyaga ko bahagarariye inyungu z’ abacitse ku icumu. Iyo witegereje neza, usanga ahubwo ari abashumba baragiriye agatsiko ka FPR. Akaba aricyo cyatumye bihanukira bakavuga ko Diyane yihaye inshingano zitari ize zo kuvugira abacitse ku icumu, nkaho kubavugira ari umwihariko wa bamwe! Mbese barifuza ko baguma bakicwa? Mbese ni nde kamara mu kuvugira abacitse ku icumu? Dore ko aho bahereye bicwa nta numwe muri aba bayobozi wigeze yamagana iyicwa ryabo. Njye nkurikije amagambo umuyobozi wa IBUKA na CNLG bavuze, bagaragaje ko mu birebana n’iyicwa ry’abacitse ku icumu, ari abafatanyabikorwa ba FPR.  Kuko FPR yayishyize mu kwaha kwa yo, iyikorera kuruta uko ikorera abacitse ku icumu!  

Ese nyuma y’ imyaka 25 dukwiye kureka IBUKA na CNLG bagakomeza kurebera iyicwa ry’ abacitse ku icumu ntawe uvuga?  

Uko byamera kose, FPR n’abayifasha bibuke ko nta muntu muzima utekereza neza ugomba kugwa mu mutego umwe inshuro ebyiri! Kereka bibaye ukwiyobagiza! Koko urwishe ya nka ruracyayirimo! Niba bo ntacyo bakora ku nshingano zabo zo kurengera abacitse icumu twe ntituzabibemerera.

Nkuko umuhanzi Rugamba Sipiriyani yabiririmbye nanjye uwangira nk’ umuhanga nkavugana n’ Imana nayisaba igasubiza imyaka inyuma ikagera muri 1990, maze nkareba ko abanyarwanda bakongera guheka impyisi rupiyefu inkotanyi. Abacu bishwe bo, aho bari barabireba bakabigaya.

 Nkaba nisabira abacitse ku icumu gutinyuka bagaharanira icyubahiro cy’ abacu bishwe ndetse n’ abanyarwanda bose bakareka kuguma kurebera itotezwa n’ iyicwa ry’abacitse ku icumu rya Jenoside n’ abandi banyarwanda kugeza babonye ubuyobozi burengera abanyarwanda bose ntabusumbane.

 Emmelyne MUNANAYIRE