USA: Intabaza ku banyarwanda mu ntara ya Maine bakomeje kunyerezwa

Evariste Munyensanga

Amakuru afitiwe gihamya atugeraho , arahamya ko Umusore wutwa Evariste Munyensanga  wari amaze amazi atanu gusa agenze muri Leta zunze ubumwe z’America mu ntara ya Maine yaburiwe irengero.

Ubu amakuru atagwa n’inzego za police aremeza ko Evariste, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akomeje kuburirwa irengero kuva kuwa gatanu taliki ya 18 ugushyingo 2016 ahagana isaa cyenda (3 pm) z’amanywa. Abazi uyu musore bemeza ko arumusore w’inyangamugayo ariko bakavugako nta byinshi bari bamuziho kubera ko atari amaze igihe kinini.

Mu minsi yo kuburirwa irengero kwe biravugwa ko yari atuye mu gace kitwa Munjoyhill mu mugi wa Portland, bikaba byemezwa uwo babanaga ko mbere y’uko Evariste aburirwa irengero hari umunyarwanda (tutashatse kuvuga izina ) waba warumutwaye mu modoka amuhaye lift (ride); bikaba binemezwa ko uwo wamuhaye ride ariwe wamubonye bwa nyuma.

Si ubwa mbere abanyanyarwanda baburirwa irengero kuko muri Nyakanga 2016, uwigeze kuyobora ishyirahamwe ry’abanyarwanda muri Maine (Rwandan community Association of Maine) witwa Nzisabira Tharcisse, yasanzwe mu nzu iwe yavuyemo umwuka mu buryo budasobanutse bikaba byemezwa neza ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano na community y’abanyarwanda yigeze kuyoboraga.

Aha twabibutsa ko ubusanzwe abanyarwanda bo muri Maine bagiye bagirana amakimbirane ashingiye kuri iryo shyirahamwe ry’abanyarwanda aho byemezwa ko na komite iyoboye abanyarwanda muri iki gihe igenda ikoresha amanama abantu ntiyitabirwe kubera urwikekwe rushingiye kukuba iryo shyirahamwe ryarahindutse nk’ishyaka rya politike kandi intego yaryo yibanze ari ugufasha no guhuza abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko mu ntara ya Maine.

Birahwihwiswako US immigration office irigukora iperereza mw’ibanga ry’abantu basabye ubuhunzi ariko bakaba bitabira amanama yiyo association yahindutse nk’ishyaka rikorera hanze kandi yakagombye kuba association ihuza abanyarwanda bose , ikibazo kikavuka bitewe nuko bimaze kugaragarira buri wese ko iyi association ifite intego ya politike. Ikindi nuko hari ikipe y’umupira ikinira muri forest park isigaye ikoreshwa na bamwe bakohereza amafoto mu Rwanda bafotoye abasore bayikinamo bagasaba inkunga babeshya ko bafite ibikorwa bya politike bari gukorera Leta y’u Rwanda, abakinnyi biyo kipe rero nabo bararye barimenge kuko sekibi yamaze kubinjirana kandi baba bararengana kuko bagiraga umurava n’urukundo none byagiye biyoyoka buhoro buhoro.

Amakuru atugeraho araburira abanyarwanda kwitonda no gushishoza kuko ishyamba atari ryeru kubijyanye n’amarozi arikugenda akwirakwizwa muri Amerika m’uduce tubamo abanyarwanda agamijwe kuzajya ashyirwa mu binyobwa. Impamvu Maine hahora induru nkizo zikaba zaramaze no kugera mu nsengero zaho nabiyita abamaneko bakaba basigaye birirwa bakora politike mu nsengero nuko Maine ariyo ntara yakira abanyarwanda benshi bagigera muri America, ngayo nguko.

Uwagira andi makuru amenya yadufasha akayahereza ibinyamakuru.

Innocente Muka-mudage
True revolution

3 COMMENTS

  1. You guys are full of shit. You can’t win people’s hearts by selling misinformation. The bad news for you is that Rwandans in Maine live in harmony that you suckers don’t want to see.

  2. iyaaba warufite ikinyabfura utanga msg yawe neza byarushaho kunvikana kurushaho wihangansha ababuze
    shit suckers muri harmoy and umuco wacu our culture does not allow us to speak like this ugihe bavuga umuntu koyabuze

    nitutakiha ntawe zakaduha

  3. Umuco mufite se nuwuhe? Abanyarwanda ba Maine icyo bitayeho nukwubaka ubuzima bwabo bushya aho batuye. Naho mwe mwihaye umwuga wo guteranya abanyarwanda aho bari hose. Maine is better than that and if you uphold “Umuco” values, you should wait for the police investigation results before you start with your stupid conspiracy theories and before you make fool of yourselves. Umuco? you must not know the meaning of Umuco you are talking about. I pity you guys.

Comments are closed.