USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Hervé Nyirinkwaya

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan muri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017 aravuga ko Umuhungu wa Dr Léopold Munyakazi witwa Nyirinkwaya Hervé yasanzwe mu nzu yapfuye hari imbunda imuteretse iruhande.

Uwo muhungu wari utuye muri Leta ya North Carolina yari afite imyaka 29 y’amavuko, yari afite impamyabumenyi ya Electrical Engineering yakuye muri University of Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nabibutsa ko Dr Léopold Munyakazi afungiye mu Rwanda muri Gereza ya Muhanga aho yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu ageretsweho icyaha cya Genocide.

Birakekwa ko yaba yirashe cyangwa yishwe abamwishwe bagashaka kujijisha ko yiyahuye.

2 COMMENTS

  1. Ariko murasetsa! Ngo yageretsweho icyaha cya jenoside? Kuki mutajya mwemera ko hari umuntu wakoze jenoside?? None se abapfuye bariyahuye?

Comments are closed.