Ushinzwe umutekano wo muri Dasso yamennye Telefoni y’umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika!

    Kudasinya ko ushaka ko itegeko nshinga rihindurwa cyangwa kwigaragambya ni ukwigerezaho mu Rwanda

    Umukozi w’urwego rushinzwe umutekano DASSO witwa Gatsinzi Fabrice amennye telefoni ya Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika!

    Ibi bikaba bibereye i Nyabugogo aho bita muri Marathon aharimo kubera umubonano w’abazunguzayi n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2016.

    Uyu munyamakuru akaba yarimo atara amakuru ku bijyanye n’uwo mubonano dore ko nyuma y’aho umuzunguzayi witwa Théodosie Uwamahoro yiciwe Leta isa nk’iyahiye ubwoba ku buryo irimo ikoresha amanama ahoraho ariko benshi bemeza ko Leta isa nk’iyanga kuva kw’izima igashaka gufata ibyemezo idashatse kumva ba nyiri ikibazo b’abazunguzayi uko nabo bumva ikibazo cyabo cyakemuka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yasabye imbabazi zo kuba ushinzwe umutekano wo mu rwego rwa DASSO yamennye telefoni y’Umunyamakuru wa Radio Ijwi rya Amerika, VOA.

    Kayisime Nzaramba yavuze ko uwo mu DASSO agiye gufatirwa ibihano, anaboneraho kuvuga ko aba DASSO muri rusange bazahabwa amahugurwa ku mikoranire myiza bakwiye kugirana n’itangazamakuru.

    Eric Bagiruwubusa
    Eric Bagiruwubusa

    Eric Bagiruwubusa avuga ko yarimo afata amashusho ubwo aba DASSO birukanaga abazunguzayi ahitwa Marato i Nyabugogo, umwe mu ba DASSO araza akubita iyo telefoni ukuboko igwa mu muferege.

    Bagiruwubusa avuga ko yabajije uwo mu DASSO witwa Gatsinzi Fabrice impamvu abigenje atyo, undi ngo amubwira ko atemerewe kubafotora, ko usibye na kamera na mikoro (akuma afatisha amajwi) yayimwaka akayimena.

    Uyu munyamakuru avuga ko yabonye abaturage batangiye gusakuza bavuga ngo ‘muratwica none mugeze no mu banyamakuru’, abona umwuka ushobora kuba mubi ahita yitarura aho ngaho, ahamagara mu buyobozi bw’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC.

    Hahise haza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC Emmanuel Mugisha n’Umunyamategeko w’uru rwego Ibambe Jean Paul, bahahurira n’uhagarariye DASSO muri Nyarugenge witwa Mugabo Edouard.

    Mugabo yasobanuriwe ikibazo uko giteye, avuga ko baza kubikurikirana, ariko RMC ivuga ko ijya no ku karere kubaza meya kuko ari we muyobozi ureberera abakozi bo mu karere barimo na DASSO.

    Bageze ku karere, meya n’abahagarariye inzego z’umutekano zose muri Nyarugenge (igisirikari, igipolisi, Dasso) bagiranye ibiganiro, hatangwamo ibitekerezo bigamije gushakira umuti ikibazo cyari cyabaye.

    Meya Kayisime Nzaramba yasabye imbabazi ku bw’imyitwarire idahwitse y’umu DASSO, anashimira umunyamakuru uburyo atashyuhije ibintu, akitarura ahaberaga akavuyo ubwo telefoni ye yari imaze kumenwa.

    Kayisime yavuze ko ibyo umu DASSO yakoze yabikoze ku giti cye, ko nta rwego rwabimutumye, kandi ko bagiye kubimuhanira.

    RMC, mu ijwi rya Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, yavuze ko bishimishije kuba akarere kabisabiye imbabazi, anavuga ko guhohoterwa k’umunyamakuru bigira isura mbi ku gihugu, bityo ko impande zose zirebwa n’iki kibazo zafatanya mu gukumira ihohoterwa ry’abanyamakuru.

    Nubwo meya yasabye imbabazi ariko, umudasso wasabiwe imbabazi we ahakana ko yamennye telefoni y’umunyamakuru, akavuga ko telefoni yacitse umunyamakuru ikagwa muri rigole, ko we nta ruhare yabigizemo.

    Ku bijyanye na telefoni yangiritse, meya Kayisiime Nzaramba yavuze ko akarere kayikoresha, ariko umunyamakuru we arabyanga, avuga ko azayikoreshereza, cyane ko yamenetse ikirahuri cyo hejuru gikingira screen.

    Meya wa Nyarugenge yavuze ko aba DASSO ubundi baba barahuguwe cyane, ariko ko bagiye kongererwa amahugurwa, bakanigishwa n’uburenganzira bw’abanyamakuru kugira ngo hatazongera kubaho kubahutaza.

    Nabibutsa ko U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bidaha ubwisanzure itangazamakuru, ku rutonde rwakozwe n’Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka ‘Reporters Without Borders’, rwasohotse kuri uyu wa 20 Mata 2016.

    Kuri uru rutonde rwitwa ‘World Press Freedom Index’, rusohoka buri mwaka, u Rwanda ni urwa 161 mu bihugu 180, rukaba ruri mu bihugu biri mu murongo utukura.

    U Rwanda nirwo ruri ku mwanya w’inyuma mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, aho u Burundi ari ubwa 156, Uganda ikaba iya 102, Kenya iya 95 naho Tanzaniya ikaza imbere ari iya 71.

    Frank Steven Ruta