“UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE…”KAGAME BAMWIGIRIHO? CYANGWA ATANGIRE MU KIBURAMWAKA YIGIRE KU BANDI…?

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Hashize igihe kinini Paul Kagame azenguruka amahanga avuga ko yateje igihugu imbere ndetse akaba atanatinya kujya mu gihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga nka Amerika kikorera ibikoresho n’intwaro zose kugeza ubwo cyohereza umuntu ku kwezi, naho akahavugira ko yakataje mu ikoranabuhanga  ku buryo abazi gushungera banamwihereye ibikombe! Ubundi nibura yakabivugiye nk’i Juba muri Sudan y’Epfo!

Si muri ibyo gusa, haciyeho igihe kirekire abeshya amahanga ko yakataje mu miyoborere myiza, ko yakemuye ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge ko ndetse yanaciye imanza zirenga miliyoni mu gihe gito akoresheje “Gacaca”...ati nimuze mutwigireho! Nimwitegereza neza ibyo bintu byose murasanga ari nk’inzu yubatswe ku musenyi!

Usibye gukunda kwiyamamaza, cyangwa se ahari akaba ari cya kibazo cy’utazi ubwenge ushima ubwe, uyu mwaka habonetse abantu benshi n’ingero nyinshi Kagame na FPR bakigiyeho. Uramutse ubagereranyije wabona ko Kagame agomba gutangirira mu Kiburamwaka, kuko uburyo ashaka ibisubizo by’igihugu n’umuryango nyarwanda bihabanye n’inyurabwenge.

Mu gihe abandi bagerageza kwegera abo batavuga rumwe ku neza y’igihugu cyangwa y’ibihugu byabo, Kagame we usanga buri munsi yiyegereza urubyiruko rw’abana b’u Rwanda rwagizwe imfubyi, abashomeri n’andi mabi yose na politike ye none bakaba barabuze epfo na ruguru, abambika imyambaro ya gisirikare anabatongera amagambo yo kumurwanirira ababeshya ko ari ukurwanirira igihugu… Mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bijukira gutsura umubano n’ibihugu baturanye, Kagame we azindurwa no kubashotora no kubihenuraho  ngo arebe ko barwana ngo kuko yumva ari intwari mu kurwana! Usibye no kuba amaze gusaza, burya n’uguhiga ubutwari muratabarana.

Mu minsi ishize ibihugu bitandukanye byahoze birebana ay’ingwe nka Ethiopia na Eritrea, Korea y’Epfo na Korea ya Ruguru, byateye intambwe bishaka uko byabana mu mahoro! Ubuse umuntu yarenga kuri Kim Jung Un na Moon Jae akajya kwigira ku Rwanda?

Uyu mwaka kandi wagaragayemo abanyapolitiki batacanaga uwaka bashyize umupira hasi ku bw’inyungu z’ibihugu byabo n’iz’abarurage babo.

Kuya 9 Werurwe 2018 Prezida Uhuru Kenyatta na Raira Odinga wari wamaze kwiyimika nyuma yo gutera utwatsi ibyari byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yakurikiwe n’imvuru zahitanye abatari bake, bashyize hasi ibibatanya ku neza y’igihugu bahana ikiganza, batangiza urugendo rw’ubwiyunge n’urwo kunga abanyakenya! Ubwo se umuntu yabacaho akajya kwigira kuri Kagame, utanatuma candidature y’uwo bahanganye itambuka…nta namureke ahubwo akamufunga? Ntibibe nibura kuri umwe bikaba ku ubigerageje wese? Théonèste Niyitegeka (2003) Victoire Ingabire (2010) Diane Shima Rwigara(2017).

Kuya 18 Kamena 2018 Ministiri w’Intebe wa Ethiopia Bwana Abiy Ahmed yemeje ku mugaragaro ko Leta yagize uruhare rukomeye mu guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu maze atanga imbabazi ategeka ko abatavugarumwe n’ubutegetsi baba abakatiwe n’abari bakiri mu nkiko ibirego byabo bigahagarikwa. Hafunguwe abagera kuri 527 harimo na Bwana Merera Gudina Chairman w’ishyaka ritavugwa n’ubutegetsi rya Oromo Federalist Congress.

Abajijwe n’abadepite impamvu afungura abantu bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, yabasubije amagambo akomeye agira ati“…Iterabwoba ni iki? Ikihebe ni nde?…” yakomeje avuga ati: “mu iterabwoba harimo n’uburyo bwo gukoresha uburyo bunyuranye n’itegekonshinga kugira ngo wigundirize ku butegetsi…iterabwoba harimo no gukoresha uburyo budahwitse ngo ugere ku butegetsi…” ati: “hari aho itegekonshinga ryaba riteganya gukorera umufungwa wakatiwe n’urukiko gukorerwa iyica rubozo cyangwa kumufungira mu cyumba kirimo umwijima?…”

Ubwo umuntu yaca kuri Abiy Ahmed wa Ethiopia akajya kwigira kuri Paul Kagame w’u Rwanda usibye no kuba yakwifatira mu gahanga abakora iyicarubozo, ahubwo ari we utanga amategeko yo kurasa abantu bataragera no mu rukiko, bambaye n’amapingu?

Kuya 06 Kanama 2018 prezida wa Côte d’Ivoire Alassane D. Ouattara yababariye imfungwa 800 za politike harimo na Madame Simone Gbagbo umufasha wa Laurent Gbagbo wahoze uyobora Côte d’Ivoire ufungiye i La haye mu Buholandi. Simone Gbagbo bahimbaga “Umugore w’Icyuma” (Dame de Fer) wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu ndetse no gukorana bya hafi n’umutwe w’abicanyi (escadrons de la mort) wibasiraga abataravuga rumwe n’ubutegetsi ku ngoma y’umugabo we, (ni ukuvuga abambari ba Ouattara), yarekuranywe n’abandi ba minisitiri 2 aribo Bwana Lida Kouassi wari ministiri w’ingabo wa Laurent Gbagbo na Assoa Adou wari ministiri w’ibikorwa-remezo n’iterambere ry’imijyi. Uwo mugore kandi arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ku byaha byibasiye inyokomuntu, ariko Alassane Ouattara yatangaje ko Côte d’Ivoir itazigera imutanga.

Côte d’Ivoire ikaba yari ifite ikintu ihuriyeho n’u Rwanda kuko nyuma yo gutsinda Laurent Gbagbo, ubucamanza bwaciriye imanza abo ku ruhande rwa Leta yariho icyo gihe, mu gihe n’inyeshyamba za Force Nouvelle zari ziyobowe na Guillaume Soro, zishyigikiye Alassane Ouattara nazo zashinjwaga gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu. (Justice des vainqueurs sur les vaincus) Ibyo bikaba bisa neza neza n’uko kugeza ubu mu Rwanda haciwe imanza ku ruhande rumwe, abakoze ibyaha bari muri FPR akaba nta n’umwe uragezwa imbere y’urukiko. Nyuma y’iyi ntambwe itewe na perezida Alassane Ouattara, u Rwanda rusigaye mw’ikoni ry’amateka rwonyine?

None umuntu yasiga Alassane D.Ouattara akajya kwigira kuri Kagame? Kereka ushatse kwiga amagambo mashya y’ubushinyaguzi nko kota umuriro,…

Kuya 27 Kamena 2017 Guvernoma ya Colombia iyobowe na Juan Manuel Santos, yashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara yari imaze imyaka irenga 40 iyishyamiranyije n’inyeshyamba za FARC( Fuerzas Armadas Revorcianarias de Colombia) Umutwe w’Ingabo ziharanira impinduramatwara muri Colombia. Ku bw’icyo gikorwa gikomeye gikozwe ku neza y’igihugu, Prezida Manuel Santos, yahawe igikombe cy’uwaharaniye amahoro cyitiriwe Nobel 2016.

None waca kuri Manuel Santos ushyikirana n’abo batavuga rumwe, ukajya kwigira kuri Paul Kagame ushora abana b’u Rwanda mu guhigira bagenzi babo n’i kantarange, nta n’intwaro bitwaje ngo babatsinde yo?

Manuel Santos asinya amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba za FARC

Mu bihugu by’abaturanyi, nyuma y’aho Prezida Petero Nkurunziza atangarije kuwa 7 Kamena 2018 ko ataziyamamariza manda ya 3, kuya 2 Kanama Ministiri wa Leta wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe imigambi ya Leta, yatangaje ko Prezida Joseph Kabila nawe ataziyamamariza manda ya 3 none Kabila yabitsindagije gutanga Emmanuel Ramazani ho umukandida uzahagararira amashyaka yishyize hamwe n’irye ari byo bita “Majorité Présidentielle” mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwana wa 2018.

Sibwo Kagame asigaye ari we wenyine ufatiwe mu cyuho nk’umuntu wahinduye itegeko nshinga ngo yigundirize ku butegetsi!!!

Muri Uganda naho hakunze kuba imvururu zishingiye ku kibazo cy’amatora. Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni Bwana Kizza Besigye, yafunzwe inshuro nyinshi zirenga 10, ariko iteka ryose uko ageze imbere y’ubucamanza ararekurwa.

None usibye kwihimbaza, kwiyogagiza cyangwa kutamenya ubwenge ugashima ubwawe, Kagame na FPR ye ntibari bakwiye kwigira kuri abo bose twabonye haruguru, bakareka gukomeza kwibeshya no gutanga urw’amanyo ngo baze babigireho!

Alpha Blondi yabiririmbye neza mu rurimi rw’igifaransa ngo “Tout change, tout évolue sauf…”