Uvugwa ko ari umukobwa wa Kigeli V Ndahindurwa ava inda imwe n’umugore wa Lt Gen Charles Kayonga

Jackie Rwivanga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, ikinyamakuru gikorana hafi na Leta y’u Rwanda igihe.com cyasohoye inyandiko cyise: Ibyo ukwiye kumenya ku mwana wa Kigeli V Ndahindurwa wagizwe ibanga.

Iyo umuntu asomye iyi nyandiko ahita yibaza byinshi kubera ko uwanditse iyi nkuru bigaragara ko yahawe amakuru n’abari hafi y’uwo mutegarugori cyangwa yashoboye kugera hafi ye kubera ibimenyetso birimo impeta yahawe na Kigeli V Ndahindurwa inagaragaraho ibirango by’ubwami n’amatariki yavukiyeho, ariko igitangaje ni ukwibaza ikibyihishe inyuma kuko bigaragara ko abandikishije iyi nkuru mu igihe.com hari amakuru menshi batatanze ku bushake bigatuma umuntu yibaza impamvu bashaka kumenyesha abanyarwanda uyu mwana wa Kigeli V maze ntibamutangeho amakuru afatika.

“Jackie”  Jacqueline Rwivanga ni umunyemali umaze gutera imbere

Ese Leta ya Kigali yaba ishaka kumukoresha mu kurwanya uwimitswe ari we Yuhi VI Bushayija n’uwamwimitse Boniface Benzinge? Dore ko muri iyi nyandiko hari aho bagira bati: “ Bamusuraga muri Amerika ndetse umukobwa we niwe wasigiwe impeta y’ubwami. Na bene wabo bose baramuzi ndetse no mu muhango wo gutabariza se yari ahari. Ikindi kandi mu nyandiko z’umurage z’umwami birimo n’uko Benzinge yazigumanye.”

Uyu mukobwa wa Kigeli uvugwa ni muntu ki?

Amakuru ubwanditsi bwacu bwashoboye kubona mu iperereza bwakoze bwasanze uyu mutegarugori yitwa “Jackie” Jacqueline Rwivanga akaba ava inda imwe na Caroline Rwivanga umugore wa Lt Gen Charles Kayonga, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo ubu akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, ava inda imwe kandi n’undi mugabo w’umusirikare mukuru wakoze mu nzego z’iperereza z’u Rwanda cyane Lt Col Ronard Rwivanga.

Jackie Rwivanga, Andrew Rugasira wahoze ari umugabo we n’abana babo

Jackie Rwivanga yatandukanye n’umugabo we, umunyemari Andrew Rugasira mu 2015 bari bamaranye imyaka 17, hakaba hari amakuru avuga ko bapfuye ko Jackie yamuciye inyuma akanabyara umwana ariko ibyo Jackie yarabihakanye avuga ko nta mwana wo hanze afite ko kandi mu byo yapfuye na Andrew nta kumuca inyuma birimo. Jackie akora ibikorwa by’ibijyanye no gutaka yatangiye 2013 akaba afite isosiyete imaze kumenyekana i Kampala muri Uganda yitwa House of J.

Caroline Rwivanga, umugore wa Lt Gen Charles Kayonga

Andi makuru twashoboye kubona ni uko hari abantu benshi bari basanzwe bazi iyi nkuru yiswe ibanga kuko uyu Jackie Rwivanga ni umuntu bigaragara ko aziranye n’abantu benshi batandukanye baba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, baba ari abashyigikiye Leta y’u Rwanda ndetse n’abayirwanya.

Lt Col Ronard Rwivanga

Ibijyanye n’umwana wa Kigeli V Ndahindurwa byigeze gukomozwaho na Claude Rukeba mu kiganiro kuri Radio Ijwi ry’Amerika mu minsi ishize ariko ntabwo abantu benshi babyiseho.

Ese kugaragaza iyi mpeta si nk’ikimenyetso cy’uko Jackie Rwivanga ashaka ko yemerwa ku mugaragaro ndetse agahabwa n’uburenganzira bwo kugira uruhare mu gufata ibyemezo mu birebana n’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’ubwami bw’u Rwanda?

Umwanzuro:

Kuba Leta y’u Rwanda ikoresheje itangazamakuru riri hafi yayo yiyemeje kugaragaza uwo mukobwa wa Kigeli kandi hakavugwamo ko ari we wasigaranye umurage wa Se birasa nk’ibihishe umukino Leta y’u Rwanda ishaka gukina ikoresheje uyu mutegarugori nk’iturufu mu guhangana n’uwimitswe nka Yuhi VI ariwe Emmanuel Bushayija n’igice cyamwimitse kiyobowe na Boniface Benzinge.

Birumvikana ko uyu Jackie Rwivanga n’iyo yaba adashaka kwinjira muri iyo gahunda bizaba ngombwa ko ayinjiramo kugira ngo bene wabo ba hafi bari muri Leta badahura n’ingorane, muri make ni ukuvuga ko Lt Gen Charles Kayonga n’umuryango wa Rwivanga wose ni nk’aho ufashwe bugwate na Kagame muri iki kibazo!

Jackie Rwivanga asanzwe azwi n’abantu benshi batandukanye ariko batazi ko ari umukobwa wa Kigeli V

Icyo twakwibaza ni ukumenya umukino uyu Jackie Rwivanga azakinishwa aho uzagarukira.

Ese azimikwa na Leta ya Kigali asimbure Se? Oya ibyo biragoye kuko Umwami w’u Rwanda ubu twese turamuzi yitwa Kagame ndetse n’abaturage ntibabishidikanyaho.

Cyangwa agiye gukoreshwa na Leta y’u Rwanda ndetse n’umuryango w’abahindiro umwemeze nk’uwasigaranye umurage wa Kigeli bityo akoreshwe ibyo Leta byose ishaka mu nyungu zayo mu gutesha Ubwami agaciro no kunaniza uwashaka wese kwimika undi mwami?

Ese aho inama z’abakuru b’umuryango w’abahindiro zimaze iminsi ziba mu muhezo zarimo zipanga uyu muvuno?

Reka tubitege amaso.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. Uyu mukobwa ntacyo yamariye se kandi we ntacyoyarabuze ise akicwa
    Ninzara ubwose ahwari aramushima kweri kwiyerekana se yarashonje aliko kowe yamweretseko amukunda amuha niyompeta cyokora twarakugaye

Comments are closed.