Uwacitse kw'icumu ni iki, ninde???

Ese uwacitse kw’icumu ni muntu ki?? Ese agomba kuba ari ubwoko runaka bwihariye?? Ese abatutsi nabo bashobora kuba abacitse kw’icumu cyangwa abahutu gusa nibo bacitse kwicumu?? Ese abahutu nabo bashobora kuba abacitse kw’icumu cyangwa abatutsi nibo bacitse kw’icumu gusa???

Dore uko numva abacitse kw’icumu, namwe muranyunganira.

1.Umututsi wahigwaga n’interahamwe zo mu bwoko bw’abahutu, azira ko ari umututsi cyangwa ibitekerezo bye bya politiki (nko kuba mu mashyaka ya opposition), uwo ni umucikacumu. Ariko umututsi utarahizwe cyangwa ubuzima bwe butari muri danger (sinibaza ko byabayeho mubo mu rwanda ariko byanashoboka si igitangaza), uwo ntiyaba ari umucikacumu.

2.Umuhutu wahizwe n’interahamwe zo mu bwoko bw’abahutu, azira ibitekerezo bye bya politiki, azira umubano n’abatutsi cyangwa kubahisha, n’ibindi nk’ibyo, ariko akabasha kurokoka, uwo niumucikacumu.

3.Umututsi cyangwa umuhutu warokotse ubwicanyi bw’inkotanyi zo mu bwoko bw’abatutsi(barahari bamwe ndanabazi), cyane bwa bwicanyi bwarundanyaga abantu benshi bakabarasamo cyanggwa bakabicisha udufuni, uwo ni umucikacumu.

None se ninde wahakana ko Faustin twagiramungu (umuhutu) atari uwacitse kwicumu?
Ninde wavuga ko Kajuga Robert uvugwa kuba ari umututsi wabiyogoje mu bwicanyi(sinzi niba akiriho), yaba ari umucikacumu?

Umwanzuro: terme umucikacumu, mbona ikoreshwa uko itari kuko kuri ubu abantu bayumvamo umututsi wahoze mu gihugu cyangwa umukomokaho gusa. Abana bavutse nyuma ya jenoside ku babyeyi b’abahutu cyangwa b’abatutsi abo bo rwose si abacikacumu n’ubwo iwabo baba barahizwe muri jenoside.

Unyomoza niyerekane icyo ashingiraho.

Source: www.leprophete.org

9 COMMENTS

  1. Kalisa we niba Kajuga atari umututsi yari iki? Niba ubihakana uzabibaze Jeannette Nyiramongi wa wundi mwita First Lady baraziranye neza na wa mwana wajyaga aza gushaka nyina avuye muri Kenya Jeannette yamubyaranye na Mukuru wa Kajuga cyangwa Nzirorera umwe muri abo numva ngo ntiyitangiraga itama mu gutanga, kandi byose byaberaga mu kabari kitwa Eden Garden ka Matayo Ngirumpatse Perezida wa MRND! Aho se wa Jeannette yakoraga. Uzabaze Uwagejeje Jeannette muri Kenya uwo ari we.

  2. Mu rwanda kubera ko bibujijwe kuvuga amoko (umuhutu, umutwa cg umututsi) keretse uvuze jenoside yakorewe abatutsi cg uri kuvuga ko abahutu bishe abatutsi gusa.
    Niyo mpamvu abatutsi bose baba abavuye hanze, baba abavutse nyuma ya 94, bose bitwa abacitse ku icumu.
    Muri make mu Rwanda rw’ ubu, abacitse ku icumu = abatutsi

  3. hari gucika kwicumu hari no gucika kwicumu ya genocide yakorewe abatutsi ibyo uko ari 2 biratandukanye ntuvange ibintu mon cher

  4. Murasibira message kuko ibyo nvuga mwunva arukuri mugashaka ngo nabandi ntibabibone ,erega turungurana ibitekerezo nshobora kuba nibeshya cyangwa ari uwanditse rero jye nvuga ko hari gucika kwicumu kuko iyo habaye intambara ntupfe babyita gucika kwicumu ariko iyo habaye intambara hakaba haru bwoko bwahirwaga uwarokotse ibyo bitero bavuga ko aru mucika cumu wa genocide tutsi ou hutu niba aru muhutu yahirwaga nuko mbyunva

  5. Iwacu se mubona hari imfura zikihaba hasigaye ibifura gusa,,,ahari imfura amahano baraayagangahura…uwakoze icyaha agahanwa cg agahabwa imbabazi.Naho ahari ibifura ho niyo witsamuye bakurega ingengabitekerezo…ntibizoroha…bitangaje kubaona abana bavutse guhera Ukwakira 1995 bitwa abacikacumu…abarokotse…kandi bose barasamwe iyo ntambara yararangiye…yaewe ni amahano nubwo nta ruvugiro ariko ku muntu wese ugira umutima wa muntu birababaje…ese ko batajya bafasha abana basizwe iheruheru n’amanama (Ibagiro ry’abahutu n’abandi bose FPR yakindaguraga)….yego ngo nyir’inkota n’uyifashe akarumbo ariko akuvugije umuhumetso hari ubwo uyibura yireba…
    Birababaje gusa ikibi kigaruka nyiracyo byatinda cg byabanguka.

  6. Ntimugapfobye genocide.Kiriya cyiciro cya gatatu ntabwo bacitse ku icumu!Ni irihe cumu inkotanyi zakoresheje zica abahutu cg abatutsi?Sigaho!!!

  7. imitima yanyu ikwiye kozwa kuko mwuzuyemo ubugome n’ivangura!!!!!! Ndumva mutari mukwiye kwitwara gutyo kuko niba ari ubugome ntawe utarabonye isomo.Imana ibasange.

  8. twese ubundi turapfa ubusa amahano yabaye yose yazanywe ni nkotanyi mbere zikidushuka ngo zije kutubohoza twalishutse arabahutu ali nabatutsi twese duhuliza hamwe ngo tuzishyigikire ubwenge buke twagize ntitwarebye icyo zitubohora icyo alicyo twibaniye neza zidushoramo imbunda turamarana none dore ziligaramiye icyo zo zashakaga zakigezeho ni muhore muceceke twagushije ishyano

Comments are closed.