Uwahoze ari Ministre w’Intebe mu Rwanda, Pierre Céléstin Rwigema, mu nkiko

Pierre Céléstin Rwigema na Straton Ndikuryayo

Yanditswe na Kanuma Christophe

Amakuru atugeraho aremeza ko Pierre Céléstin Rwigema wahoze ari Ministre w’intere mu Rwanda, amaze igihe asiragira mu rukiko rwa Nyarugenge. Imanza aburana nk’uko amakuru atugeraho abyemeza n’izikubiye muri Dosiye RPA 0722/15/TGI/NYGE NA RP 0233/15/TB/NYGE. 

Nk’uko abaduhaye amakuru babyemeza izo manza zikaba zifitanye isano n’ubwesikoro (Escroquerie) cyangwa icyo bita Banki Lambert.

N’ubwo imanza zose n’imyanzuro yazo bimenyerewe ko bihita bishyirwa ku rubuga rwa internet rwa Ministeri y’Ubutabera, izo manza ya Rwigema Pierre Céléstin iyo uzishatse ntabwo ubasha kuzibona icyo bakwereka gusa ni uko koko Rwigema yajuririye urubanza RP0233/15/TB/NYGE ku matariki 08/03/2016, 23/03/2016, 14/04/2016 kandi rwerekana ko Rwigema Pierre Céléstin yaburanye Dosiye RPA0722/15/TGI/NYGE mu cyumba 1 tariki 07/03/2016.

Ese uyu mugabo Rwigema yaba aburana iki mu nkiko zo mu Rwanda?

Pierre Céléstin Rwigema

Amakuru yatugezeho yemeza ko Honorable Straton Ndikuryayo wakoranaga na Rwigema Pierre Céléstin mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EALA) yasabye mugenzi we Rwigema ko yamuguriza miliyoni 8 z’amanyarwanda. Rwigema yamusubije ko ntayo afite ariko ko yamufasha akamujyana kuri Forex Bureau y’umushuti we kandi ko yizeye ko bayamuha. Iyo Forex Bureau abaduhaye amakuru bakaba bemeza ko yaba ari iya Gen Rugumya Gacinya umwe wahoze ari umusirikare. Rwigema yamujyanyeyo bahageze babwira Straton Ndikuryayo ko bamuha miliyoni 8 akeneye ariko agasinyira kuzishyura miliyoni 14 z’amanyarwanda. Rwigema wari umuzanye yaramusinyishije kuzishyura miliyoni 14 bahana n’igihe cyo kuzayishyura barataha. Straton Ndikuryayo byaje kumunanira kwishyura miliyoni 14. Nyuma yo kugerageza kwumvikana bikanga bahise biyambaza inkiko (Urukiko rwa Nyarugenge).

Uko bigaragara mu ijurira rya Rwigema PC n’uko izo manza zitamworoheye aribyo byatumye atishimira imikirizwe yazo akajurira.

Andi makuru twabonye avuga ko Gen Rugumya Gacinya uvugwa kuba nyiri iyo Forex Bureau na Rwigema Pierre Céléstin ngo baba baragerageje gukoresha ububasha bwabo kugira ngo amazina yabo atagaragara muri izo manza bityo Straton Ndikuryayo akaburana n’umukozi gusa wo muri iyo Forex Bureau ariko byaje kwanga kuko Pierre Céléstin Rwigema nta kuntu byari gushoboka ko atavugwa muri izo manza za banki Lambert ari nawe wazanye Straton Ndikuryayo kuri iyo Forex Bureau.

Ukwezi gushize amakuru yatugezeho atubwira ko Straton Ndikuryayo yatawe muri yombi.

Straton Ndikuryayo

Umunyamakuru wacu yabajije Rwigema Pierre Céléstin iby’izo manza arimo muri aya magambo:”…hari inkuru twakurikiranaga y’urubanza ngo mwaba mufitanye n’uwitwa Hon Straton bishingiye kuri banki Lambert. Urwo rubanza ngo rukaba ari RPA 0233/15/TB/NYGE. Mwaduha umucyo kuri urwo rubanza?”

Rwigema PC yashubije agira ati:” Jye nta muntu undega nta n’uwo ndega kandi sincuruza. Mwinshora mu manyanga y’ababifitiye igihe.”

Twabibutsa ko Banki Lambert n’ubwo izi ntumwa za Kagame muri EALA zayishoyemo itemewe n’amategeko y’u Rwanda, mu gihugu kigendera ku mategeko bombi baba bareguye cyangwa bakeguzwa ntihagende Hon Straton Ndikuryayo wenyine uwamushoye muri icyo cyaha ngo agume kuba Depité muri EALA.