Uwahoze ari umukozi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yaburiwe irengero.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Tumaze kumenyako umudamu wahoze akorera urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania yaburiwe irengero ubu hashize iminsi 3.

Uwo wabuze ni madamu Amida Nyiraneza wari ushinzwe ibikorwa bijyanye no kwita ku batangabuhamya  muri urwo rukiko wa Arusha.

Abo mu muryango we bashakishije kuri stations zose za Police muri Kigali, no mu bitaro byose i Kigali, hose baramubuze.

Biracyekwa ko yarigishijwe n’inzego zishinzwe umutekano, kuko abo mu muryango we bavuga ko yavuye mu rugo ku taliki ya 5/06/2017 agiye kwitaba Police yari imuhamagaye. Ariko umuryango we ugiye muri Police bavuga batigeze bamuhamagara.

Ntabwo iyi nkuru itangaje mu bibera mu Rwanda, kuko tumaze kubona ingero nyinshi z’abantu bahamagarwa na Police nyuma imiryango yabo ikabashaka ikababura.

Turakomeza gukurikirana iyo nkuru, abagira icyo bamenya mwatumenyesha tukabisangiza abasomyi bacu.