Kigeri V Ndahindurwa aguye ishyanga kuko yangiwe gutaha na FPR

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2016 nibwo inkuru yasakaye ivuga ko uwahoze ari umwami w’u Rwanda, bwana Jean Baptiste NDAHINDURWA, izina ry’ubwami KIGERI wa gatanu, yitabye Imana aho yari atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ishyaka FDU INKINGI rimwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ryihanganishije umuryango we ndetse n’abakunzi be.

Ishyaka FDU INKINGI riboneyeho kwibutsa abantu bose ko Jean Baptiste Ndahindurwa yabaye umukuru w’igihugu kuva yima ubwami ku itariki ya 25 Nyakanga 1959 kugeza ubwo ubwami bwaciwe mu Rwanda ku itariki ya 28 Mutarama 1961, ubwo hashyirwagaho repubulika yaje no kwemezwa na Kamarampaka yo kuwa 25 Nzeli 1961. Kubera iyo mpamvu, urupfu rwe ntirukwiye kwirengagizwa cyangwa ngo rufatwe nk’urw’undi muturage usanzwe. Ni uwahoze ari umukuru w’igihugu utabarutse.

Jean Baptiste Ndahindurwa aguye imahanga, adashoboye gutahuka mu Rwanda rwamubyaye, kubera ko ubutegetsi buyobowe na Prezida Kagame na FPR butashatse ko ataha nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu. Yakomeje gutinya gutaha kimwe n’abandi banyarwanda ibihumbi amagana banyanyagiye hirya no hino ki isi bambuwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Ishyaka FDU INKINGI rirasaba ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Prezida Kagame na FPR ye kurekera aho kwirengagiza urupfu rwa Jean Baptiste Ndahindurwa. Riramusaba

kugaragaza umutima muntu maze agakora igikwiye kugira ngo Jean Baptiste Ndahindurwa ashyingurwe mu Rwanda, igihugu yahoze ayoboye, kandi bigakorwa mu cyubahiro gikwiye uwahoze ari umukuru w’igihugu. Uwo ni umurimo ugomba gukorwa na Leta ya Kigali.

Ishyaka FDU INKINGI rirasba kandi Leta y’Urwanda gukora igikwiye kugira ngo, mu rwego rwo gushakira ituze abanyarwanda, hashyirweho irimbi ryihariye ry’abahoze ari abakuru b’igihugu. Byityo, bose bahabwe umwanya umwe w’uburuhukiro bwabo, kandi uwo mwanya ukazafatwa nk’ikimenyetso gihuza abanyarwanda bose n’amateka yabo.

Ishyaka FDU INKINGI riboneyeho na none gusaba Perezida Kagame na Leta ayoboye gukuraho inzitizi zose zibuza impunzi z’abanyarwanda zikiri hanze gutaha mu gihugu cyazo, aho kugira ngo zikomeze kugwa ishyanga, kandi zifite igihugu zabujijwe kubamo kubera gutinya urugomo n’akarengane ndetse no kubura ubwinyagamburiro mu mitekerereze ya politike.

Bikorewe i Paris mu Bufaransa, ku itariki ya 17 Ukwakira 2016

Mu izina rya FDU-Inkingi,

Dr Emmanuel Mwiseneza, Umunyamabanga Mukuru wa Kabiri.

PDF: Uwahoze ari umwami w u Rwanda Kigeri wa V Jean Baptiste Ndahindurwa aguye ishyanga kuko yangiwe gutaha mu gihugu cye n ubutegetsi bwa FPR