« Uwarashe Indege ya Habyarimana arazwi ». Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana.

Muri raporo yabo yaraye isohotse igahita isakara ku isi uko itari, Abafaransa bazobereye mu bumenyi bw’indege no kuzihanura bemeje ahantu hatandatu hashoboka abantu barashe indege ya Perezida Habyarimana nabo yari itwaye bashoboraga kwihisha.

Ntagitangaza. Igitanganje n’uburyo abantu n’ibinyamakuru baca igikuba ngo impaka zirarangiye twemere ibyo FPR n’abayikoresha batubeshye imyaka 17. Ni akumiro gusa! tumaze kumva neza ibyatangajwe n’abo bahanga twasanze bivugwa uko bitari. Dore impamvu zibitera:

a) Ahantu 6 basuzumye bagasanga abarashe indege bashobora kuba ariho bari bihishe.

Batangaje ko abarashe iyo ndege bashobora kuba baritwikiriye ijoro bakihisha ahantu 6 harimo n’ikigo cy’abasikare cy’i Kanombe. Ariko ntibigeze bavanamo n’agasozi ka Masaka. Iyo anketi rero igaragaza gusa ahantu hashoboka abarashe indege bashobora kuba barahisemo.

Uumuntu wese uzi neza akarere ka Gasabo abona ko hari ahantu henshi hashoboka. Bityo uwateguye kurasa indege igiye kugwa ku kibuga cy’i Kanombe akaba yarahahisemo akurikije misile yari afite yo kuyirasisha. Abasirikari ba FPR babaga ku kimihurura muri CND bashobora kuhahitamo no kuhagera ubwabo cyangwa babifashijwemo n’ibyitso byabo kuva hasi kugera kuri Marcel GATSINZI waje guhita aba umukuru wa Etat-major w’ingabo zatsinzwe nyuma yiraswa ry’indege yaritwaye Perezida Habyarimana, na Roméo DALLAIRE wari uhagarariye MINUAR bizwi neza ko yafashaga FPR.

Bityo tukabona ikibazo atari ahantu henshi abarashe indege bashobora kwihisha. Ikibazo nyamukuru ni kumenya uwayirashe n’icyo yayirashijije. Njye ndabona impaka bavuga ko zirangiye ariho zijya gutangira. Ese abemeye iyo raporo ko itabogamye biteguye kwemera n’imyanzuro y’Umujuji naramuka yemeje ko aribo barashe indege bakayirasira ahantu hamwe muri aho hatandatu havugwa muri iyo raporo bemera? Tubitege amaso. Aho ntibizaba nka bimwe tumenyereye m’urukiko mpanabyaha rw’Arusha rurekura abere, abicanyi n’abahunga ubutabera bakavuza induru!

b) Umujuji TREVIDIC wakoze anketi ntacyo aravuga, agahita avugirwa imyanzuro.

Mubyo umujuji yatumye aba bahanga batangaje raporo yabo kandi mbona ko bayikoze neza ntiharimo kumenya uwarashe indege. Ikibazo ni ukumenya impamvu uyu mujuje yemeye ko batangaza ikintu kidafite akamaro gituma abantu bakitwaza bakavuga ibyo bishakiye. Niyo mpamvu byaba byiza dutegereje imyanzuro y’uwo mujuji wakoze anketi maze akatubwira ibimenyetso yakusanyije ku bibazo bikurikira:

Ninde akeka ko yahanuye indege ya Habyarimana? Ari k’uruhande rw’ingabo zatsinzwe cyangwa izatsinze za FPR?
Ni iyihe ntwaro akeka kandi afitiye gihamya ko yakoreshejwe mw’ihanura ry’iyo ndege y’umukuru w’igihugu Habyarimana n’abo yari itwaye bose?
Haba mu ngabo zatsinwe cyangwa zatsinze, abasikare bahawe imyitozo yo kurashisha misile yarashe iyo ndege ni abahe? Misile yarashishijwe indege yagurishijwe kandi igurwa n’ikihe gihugu?
Ni ibihe bimenyetso bifatika umujuji afite cyangwa abantu yabajije kumpande zombi zari zimaze gusinyana amasezerano y’amahoro intambara irangiye kugira ngo anketi ye itamera nk’imwe ya Mutsinzi yibanze kungabo zatsinzwe, ikarengera ingabo zatsinze?

Biratangaje kumva Minisitiri Mushikiwabo Louise avuga ko impaka zirangiye kandi tutaramenya neza ibimenyetso umujuji yakusanyije agamije gusubiza ibi babazo. Nawe se yaba ategeka umujuji w’umufaransa imyanzuro nk’uko Perezida P.Kagame abikora iyo afungishije abo adashaka? Tuzi ko Bitugukwaha ibaho kandi ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Ariko se twemezwe nanone ko Perezida N.Sarkozy akoresha uko yishakiye ubutabera bw’ubufaransa nk’uko Perezida P.Kagame abigenza mu Rwanda? Niyo kandi byaba uko abyifuza, inkuru yabaye kimomo. Ntakundi byagenda usibye kwemera ko P.KAGAME ari we watanze amabwiriza yo kurasa indege ya Habyarimana kandi akabikora mu gihe cy’amahoro intambara yararangiye dore ko nayo bakunze kuyitwaza.

c) FPR n’ibinyamakuru birakwirakwiza ibyifuzo cyangwa propaganda yatangiye.

Ibivugwa kuri Raporo yasohotse umuntu yabikubira mu byifuzo cyangwa propaganda itangiye guheza mu rujijo no kuryanisha Abanyarwanda. Dore ibimenyetso bibigaragaza:

1) Guhuza no gukomatanyirizahamwe (généralisation)

Birigaragaza ko FPR yifuza ko umujuji w’umufarasa nawe ashobora kugera k’umwanzuro umwe n’uwa Mutsinzi nta bimenyetso bifatika agaragaje kumpande zombi zishinjwa. Kuriyo, ibinyoma cyangwa kwibeshya kubyabaye igihe cyahise birashoboka kandi byabayeho. Byayiha agahenge rero uwo umujuji nawe yemeje k’umukuru w’igihugu agira abanzi mubyegera bye kandi ko bishoboka ntabimenyetso bifatika ko Perezida Habyarimana nawe yari afite abanzi mu byegera bye bakaba bashobora kuba aribo bamuhitanye. Nyamara ibi byose n’ikomatanyirizahamwe ibintu. Uwo mujuji aramutse abyemeje ntaho byaba bitaniye n’ibyo baregaga umujuji yasimbuye Bruguière.

Gukomatanyarizahamwe ni kimwe muntwaro uwabuze ibimenyetso simusiga yitwaza kugira ngo asobanure ibidasobanuka. Nibyo, ntabwo nagaragaje ibimenyetso byuzuye ariko kuba nabuze ibyo bimenyetso ntibivuga ko ibyo mvuga ataribyo, ari ibihimbano, ibinyoma gusagusa kubera y’uko hari ibintu bisa nibyo mvuga byigeze kubaho igihe cyahise. Gushoboka birahagije ko ibyo mvuga ari ukuri kutavuguruzwa.

2) Kwisobanura uhunga wigiza nkana (justification ad hoc)

Kugira ngo FPR ibone uko yemeza ko habayeho umugambi wo gukora jenoside ntacyo ititwaza ngo yemeze amahanga ko Habyarimana yarashwe n’ibyegera bye. Ikimenyimenyi dore noneho n’abahanga b’abafaransa bemeje ko ikigo cy’abasirikare cy’i Kanombe kiri mu hantu 6 havuzwe muri raporo. Ibyo birahagije kugira ngo wemeze ko abarashe indege cyangwa abari bafite uwo mugambi wo kuyirasa bari mu basirikari be gusa? Ntakundi byagenda kuko FPR itari muri icyo kigo? Mu gifaransa ibitekerezo n’imyanzuro y’ubusamo nkibi babyita « Procès d’intention ».

Icyo FPR yibagirwa kandi kizayikoraho mu minsi mike ni kimwe. Ni uko FPR igamije guhisha ukuri kuko ingaruka z’uko kuri kwagiye ahagaragara zizwi neza. Kwemeza ibyo idatangira ibimenyetso simusiga yerekana impamvu yatumye Habyarimana araswa n’abe, uwacuze uwo mugambi n’aho wacuriwe n’abo bafatanyije icyaha ntakindi biyimarira usibye guhisha ukuri kandi kwaraginje kumenyekana. Niba bakunda u Rwanda, abantu bo muri FPR bakiri bazima bakwiriye kwitandukanya n’agatsiko ka P.Kagame bagafasha abiyemeje kubwira amahanga ukuri kubyo twese tuzi kuri iri hanurwa ry’indege. Niba bitabaye bizabarushya kongera kwizerwa mubihe bizaza haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

3) Guhinduranya abagomba kubazwa ibyo bakoze (inversion de la charge de preuve)

FPR ntacyo idakora kugeza igurishije igihugu ikamara abenegihugu kugira ngo amahanga yemere ntabimenyetso simusiga ko Perezida Habyarimana yagambaniwe kandi yarashwe n’ibyegera bye byari byarateguye jenoside y’abatutsi. Ese iyo adapfa Abatutsi n’Abahutu bishwe bari kwicwa? Ryari ? kuki ? gute ? Ni iki ? Ntisubiza ibi bibazo ahubwo irabikwepa ikihisha inyuma y’icyaha kiterabwoba tumenyereye ngo « révisionnisme, négationnisme » iyo bitabaye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Aho kugira ngo batange ibimenyetso byabuze mu rukiko mpanabyaha rw’Arusha by’uwateguye jenoside y’abatutsi n’abo bafatanyije icyaha, FPR idashaka ukuri ihitamo kuvuga gusa ngo ntabindi bimenyetso usibye abantu benshi bishwe twese tureba. Kuriyo, turebe imbere twiyibagiza amateka akomeye nkaya. Twemere tutabonye ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyarimana yarashwe n’abateguye jenoside y’abatutsi igihe cyose hataraboneka umuntu uhakana yitwaje ibimenyetso bivuguruza ko ntabanzi yagiraga kandi bashoboraga kumurasa no gutegura jenoside y’abatutsi ! Twemere ihame « ritagatifu » ko FPR « ntagatifu » nta ruhare yabigizemo.

Ntacyo yashakaga k’urupfu rwa Habyarimana kuko bari basinyanye amahoro. Ntayindi mpamvu yo kurwana yari ifite usibye kuza guhagarika jenoside y’abatutsi yatangiye itariki ya 1 ukwakira 1990 ikarangira tariki ya 31 ukuboza 1994. Nicyo bita mu gifaransa « hypothèse infalsifiable ». Hanyuma se jenoside y’abatutsi yakozwe amezi atanu kuva FPR ifashe ubutegetsi yo yakozwe nande ? Biroroshye cyane gukora aya macenga ! Ariko se kugeza ryari ko ntamahoro ateze kuba muri ruriya Rwanda ukuri kutabamo n’imana bavuga ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda itazarugarukamo ukuri kutahatashye ngo twese tukumenye?

4.Kugeraka kubandi ibikorwa, imigambi n’ibetekezo byawe bigutera isoni (Projection).

FPR ntacyo idakora ngo ibyo ibinyoma bitavugurujwe n’ibimenyetso simusiga bihinduke ukuri ndetse bibe ibimenyetso simusiga by’abadashaka ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi. Niyo mpamvu yihutira kwitirira abandi ibikorwa, ubugambanyi, imigambi n’ibitekerezo by’abahezanguni bayo bitwaza amakuba yabaye mu Rwanda, intambara, ngo basobanure ibidateze gusobanuka mu mateka y’u Rwanda n’isi nzima. Yabanje kubeshya ko yateye igamije guharika jenoside none byagaragaye ko itayihagaritse ahubwo yayihagarikiye ikarinda irangira uko yateguwe.

None aho kwemera ukuri kwigaragaza ku manywa y’ihangu FPR yiyemeje kubuza abenegihugu kuvuga ibyo bazi cyangwa babona ngo batazavaho bakavuga ibitavugwa bahishura ibyahishwe imyaka 17 ishize yose babwirwa ibyo bavuga cyangwa batekereza. Ng’iyo intandaro y’icyaha cyo gukora jenoside mu bitekerezo « idéologie génocidaire » cyasizwe mu itegekompanabyaha ry’u Rwanda. Rero ngo bavuga ingengabitekerezo ya jenoside. Biratangaje kumva agatsiko k’abahezanguni na Perezida P.Kagame abari kw’isonga batakiregwa mubucamanza. Ni ukuvuga ko abandi batariwe n’agatsiko ke baba babarusha kuba abahezanguni maze bo bakishyira aheza muri bamwe bitaga « modérés » ?

Umwanzuro

Abakunda u Rwanda mwese nimuhaguruke mwambarire urugamba. Ntakindi kizahuza abanyarwanda usibye ukuri babuze. Si mu mahanga tuzakura ukuri n’ubutabera tutabiharaniye ubwacu. Tugomba kubipfira cyangwa tukareka abanyamahanga bagakomeza kutugira uko bishikiye mu gihugu cyacu cyitwa ko cyigenga ku butaka no mu kirere byacyo.

Bikorewe i Buruseli ku itariki ya 11/01/2012

Noel Ndanyuzwe

Komiseri Ushinzwe Documentation muri CNR-INTWARI