Uwari umuganga wa Perezida Kagame yishwe arashwe na Polisi!

Dr Emmanuel Gasakure

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Dr Gasakure, umuganga wari uzwi ku bijyanye no kubaga umutima ndetse akaba yarigeze kuba umuganga wihariye wa Perezida Kagame, yarashwe na Polisi ahasiga ubuzima.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara ivuga ko ngo Dr Gasakure yarashwe ngo agerageza kwambura umupolisi wari umurinze imbunda, igihe yari ahawe uruhushya rwo kujya mu bwiherero, ndetse uwo mupolisi wamurashe nawe ngo yakomeretse ajyanwa mu bitaro bya polisi ku Kacyiru.

Ibi ngo byabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2015 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18:35)

Nk’uko polisi ikomeza ibivuga ngo uyu mugabo yari akurikiranyweho kwinjira mu nzu y’abandi atabiherewe uruhushya na nyirayo, kwangiza umutungo w’abandi, gufunga umuntu atabyemerewe n’amategeko, gutukana n’iterabwoba ngo abitewe n’ubusinzi…

Mubyavuzwe na Polisi nta na hamwe hagaragara ko Dr Gasakure yaba yarigeze gukora imirimo ikomeye irimo no kuba umuganga wihariye wa Perezida Kagame.

Nyuma y’uru rupfu n’ubwo polisi ivuga ko igikomeje iperereza nk’uko isanzwe ibivuga, ubu abantu baribaza byinshi, bamwe bati uriya muganga yishwe ibindi bisigaye n’ikinamico, abandi bati uriya mugabo yari azi ko agiye kwicwa ahitamo kwirwanaho, hari n’abashidikanya bahamya ko ibivugwa na polisi bidahuye n’imyitwarire y’umuntu w’umuganga waminuje nka Dr Gasakure n’ibindi n’ibindi…

Ikibazwa ni ukumenya niba uyu mupolisi wamurashe niba byabayeho koko nawe ataribwicwe kugira ngo ikibazo kirangirire aho.

Abazi Dr Gasakure bavuga ko nk’uwahoze ari umuganga wa Perezida Kagame yari afite amabanga menshi cyane cyane ajyanye n’ubuzima bwite bwa Perezida Kagame ku buryo n’ubwo abaganga bagira ibanga ry’akazi batari kumureka gutyo gusa.

Iri yicwa ry’abantu rimeze nk’ikinamico rije nyuma y’urupfu rw’umunyemari Assinapol Rwigara bivugwa ko ngo yaba yarishwe nyuma agashyirwa mu modoka bakabyita impanuka, igitangaje n’uko uruhande ruvugwa ko ikamyo yamugonze yagonzeho sirwo Nyakwigendera yari yicayeho, ikindi n’uko bivugwako amatelefone ya nyakwigendera yabuze ndetse n’umushoferi wari utwaye ikamyo yamugonze akabura nyuma y’umunsi umwe hakaboneka umuntu uvuga ko ari we wari uyitwaye. N’ubwo polisi itaravuga nyiri ikamyo, hari amakuru avuga ko iyo kamyo ishobora kuba ari ira Apollo Kilisisi umwe wavuzwe cyane mu kugira uruhare mu iyicwa rya Col Patrick Karegeya mu ntangiriro za 2014.

Dr Gasakure siwe wenyine  urashwe ngo agiye gutoroka kuko mu minsi ya vuba havuzwe abandi bantu bari barafashwe bashinjwa gukorana na FDLR nabo barashwe, twavuga nk’uwari gitifu w’umurenge wa Cyumve mu karere ka Musanze, Nsengimana Alfred, na Eric Hashakimana washinjwega ngo kuroga Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Donat Bikaga na Fideli Byiringiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho umuvugizi wayo akaba na Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, we asanga imiryango mpuzamahanga nka Amnesty international ivuga ibi bikorwa by’urugomo igizwe n’abashomeri b’abazungu baba baje gushaka akazi muri Afrika!

Tubitege amaso!

Marc Matabaro

The Rwandan

[email protected]