Uwari umuvugizi wa FDLR, Bazeye n’uwari ushinzwe iperereza, Abega bagejejwe imbere y’urukiko.

Nkaka Ignace (wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye), iburyo, na Nsekanabo Jean Pierre (alias Abega) ubwo bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere

Abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka Ignace – wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye – na Nsekanabo Jean Pierre – alias Abega – bagomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi ba FDLR baregwa kandi gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.

Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza, baregwa gukorana n’igihugu cya Uganda kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aba bombi ubushinjacyaha buvuga ko bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Ntabwo bari bahabwa umwanya wo kwisobanura ku byo baregwa. 

BBC