Uwateruye Gen.Ibingira bamurashe mu ntambara aratakamba no kubona Mituelle de santé ntibimworohera

Umusaza witwa Nsanzurwimo Alexandre utuye mu Karere ka Kayonza yagiranye ikiganiro gito n’Ikinyamakuru Umusingi  Kuwa 20 Gicurasi 2017 aho avuga uburyo yatabaye Gen.Fred Ibingira mu ntambara.

Umusaza Nsazurwimo avuga ko yari atuye mu gihugu cya Tanzania hafi n’Akagera ku buryo intambara babaga bumva amasasu barasana.

Akomeza avuga ko umunsi umwe bumvise amasasu menshi noneho hashize akanya amasasu araceceka, kubera ko yakorashaga ubwato bwa Cyama cya mapinduzi bakundaga kwambutsa abantu baje kwiba inyamaswa mu Kagera bityo yambukije abantu bari baje mu Rwanda asanga Afande Ibingira bamurashe mu kuguru asigaranye n’agahungu k’agasore kamwe.

Nsanzurwimo agira ati “ni njye wazanye agatanda nkata ipantaro yanjye ndakamuzirikisha ku kuguru bari barashe avirirana turamuterura tumugeza ku bwato ndamwambutsa mujyana ahitwa Isingiro niho bamukuye bamujyana kumuvuza Mbarara”.

Nsanzurwimo avuga ko ubuzima arimo bumugora cyane no kubona Mituelle de santé bimugora akaba yari azi ko Gen.Ibingira yakabaye yibuka icyo gihe nkuko yamutabaye nawe yari akwiye kumutabara akaba yamufasha akabona icyo akora.

Ubundi umuntu ugutabaye uri mu byago akitanga akagufasha iyo uvuye muri ibyo byago cyangwa ibyo bibazo uba ukwiye guha agaciro uwo muntu wagutabaye.

Nsanzurwimo avuga ko yajyaga abeshya Abatanzania ko agiye gukora ubukwe bakamutwerera ariko amafaranga abonye akihisha akayoherereza ababaga bari kurugamba rw’Inkotanyi.

Nsanzurwimo ntago abayeho neza kuko yagize ibyago umugore we agongwa n’igare riramwica ubu akaba yibana n’abana babuzukuru bose bari ku mutwe we kubatunga.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze iminsi gishakisha uburyo bwose twabonana na Gen.Ibingira haba kuri Telephone ye igendanwa cyangwa kubonana nawe ntibyadukundira kugirango tumubaze niba hari icyo yamarira Nsanzurwimo Alexandre nk’umuntu yatabaye yarasiwe ku rugamba cyangwa niyo bitaba ibyo akamufasha nk’umuntu ku giti cye.

Turacyakomeje gushakisha Gen.Ibingira Fred nituramuka tumubonye azatubwira igitekerezo cye tukibagezeho ariko byashimisha abantu babonye indi nkuru ivuga ko yamufashije.

Nsanzurwimo avuga ko nta kibazo afite cyo gutinya kuvuga ko yamutabaye bamurashe kuko we ngo ni umuntu uvugisha ukuri atazi kubeshya kandi ko Afande nawe abizi ati ikibi ni uko naba mbeshya ariko ibintu byabaye kubivuga nta kibazo.

Gatera Stanley

Umusingi