Uwishe Christine Iribagiza ngo nawe yarashwe agiye gutoroka bigirwa ibanga!

Iribagiza Christine wari ufite imyaka 58 yiciwe iwe mu rugo ku Kicukiro

Tariki 13 Mata 2017 Umuseke watangaje mbere inkuru ya Christine Iribagiza wishwe anigishijwe imigozi n’umugizi wa nabi wamusanze iwe ku gasusuruko k’uwo munsi. Iribagiza yaribanaga ndetse yari aherutse gusurwa n’umwana we umwe afite uba hanze. Majyambere Bertin niwe wafashwe yemera ko ari we wamwishe, ko hari abandi yishe mbere hari n’abo yari kwica nyuma, nyuma se we byagenze bite?

Habaye iperereza maze Police ifata Majyambere Bertin wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda, imwerekana tariki 29 Mata 2017, ubwo bamwerekanaga yavuze amagambo atangaje.

Uyu mugabo n’ubundi wari umaze iminsi arangije igifungo cy’imyaka 10 kubera kwica umuvandimwe we, yavuze ko n’ubundi mu minsi micye yari ishize yishe undi muntu i Gacuriro (umuzamu witwa Mazimpaka Fabrice).

Yasobanuye ko yishe Iribagiza Christine yagiye kumwiba imodoka n’amafaranga, kandi uwo munsi yari afite gahunda yo kwica undi muntu, ko yari afite n’umugambi wo kwica abandi bantu bagera ku 1000.

Mu buryo butangaje nta gihunga nta bwoba yabwiye abanyamakuru ati uwo nari kwica uyu munsi ararusimbutse.”

Abandi bari bafatanywe na Majyambere Bertin ni Hatungineza Hassan bita Fils bahoze bafunganye muri gereza ya Gasabo (Kimironko) we azira ubujura, umugore wa Hatungineza witwa  Mushimiyimana Grâce ndetse n’umumotari witwa Ingabire Benjamin watwaraga Majyambere kenshi.

Nawe rwaramubonye

Majyambere Bertin wabwiye abanyamakuru amagambo akomeye y'uko yica, nawe ntibyatinze ruramutwara
Majyambere Bertin wabwiye abanyamakuru amagambo akomeye y’uko yica, nawe ntibyatinze ruramutwara

Aha yari agifunzwe by’agateganyo ‘dossier’ ye iri gukorwa. Ariko ibye ntibyongeye kumenyakana nyuma ya bwo.

Mu gihe ubushinjacyaha bwariho bukusanya ibimenyetso ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Umuseke wamenye amakuru ko Majyambere Bertin wari uyoboye ubu bwicanyi yagerageje gutoroka aho yari afungiye araswa.

Abaregwaga ubufatanyacyaha na we bo bakatiwe ibihano bitandukanye. Naho Majyambere we yishwe n’amasasu yarashwe agerageza gicika nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

Gupfa kwe ngo byahise bituma dossier ye ishyingurwa kuko atari kuburanishwa atakiriho.

Source:

Jean Pierre NIZEYMANA
UMUSEKE.RW

1 COMMENT

Comments are closed.