UWO MWARI URAMUTASHYE

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Uwo mwari uramutashye,
Wowe ugera iyo muri gereza;
N’ubwo itahe ari ubusa,
Uzansuhurize uwo mwari,
Uti «Bigwabishinze ngo mutahe,
N’umuturage warushye,
N’umutunzi uhuguzwa ibye,
N’urubyiruko rutabarika,
N’umuntu wese ufite umutima
Udashaka gutererana u Rwanda
Ruhekurwa n’abaruyoboye !»

Kagame yongeye kwigamba
Ko ari we wamushumurije inkiko
Ngo ba bashinjabinyoma
Bo mu nkiko z’u Rwanda
Biyita abashinjabyaha
Bamujyane jugujugu !

Numvise Kagame yivovota,
Avugana ivogonyo karahava;
Ko yiyita umukuru w’igihugu,
Akaba asheshe akanguhe,
N’imvi zuzuye umutwe,
Ni kuki avuga amahomvu,
Akaba asaziye ubusa ?

Numvise uwo mugabo
Yitotomba nk’intare,
Ashinyagurira abo afunze,
Ngo nibakarabe zibarye,
Bajye kuborera mu buroko,
Aho yabacaniye umuriro !

Akomeje kuba Kamegeri,
Arakaranga ku rutare
Abazira ibya politiki,
Bakorewe itekinika,
Bakabagerekaho urusyo
Ngo babone uko babasyonyora !

Uwo mwari uramutashye,
Wowe murinzi wa gereza;
Ntuzamwice urubozo,
Mu kurangiza inshingano zawe,
Uzubahirize uburenganzira
Bw’abajyanywe bunyago,
Bakajugunywa mu buroko !

Uwo mwari uramutashye,
Wowe wuzuyemo ubumuntu,
Ntukangwe n’iterabwoba
Ry’inzego z’umutekano,
Ukajya gusura izo mfungwa,
Ukazigezaho amafunguro
N’amagambo azihumuriza !

Uwo mwari uramutashye,
Wowe ukorera Diyemayi;
Nibakohereza kuneka
No kwica abenegihugu
Bahungiye i Bugande,
Uzace i Kibungo,
Nugera mu mahanga
Uhace umuti wa mperezayo;
Ntuzahohotere impunzi
N’uwatorotse Inkotanyi !

Uwo mwari uramutashye,
Wowe musore w’umusirikare;
Niwoherezwa kurasa inzirakarengane,
Hagamijwe kwimika iterabwoba,
Uzasesere mu rugano,
Uhungire i Bugande;
Uzafate se iy’urufunzo,
Wambuke umupaka,
Haba ku Kanyaru,
Haba mu Rugezi,
Witandukanye n’ubutegetsi
Burangwa n’ubugizi bwa nabi!

Uwo mwari uramutashye,
Wowe ukomeye muri Leta
Itegeka igihugu gisirikare;
Ubutaha nujya mu butumwa,
Uzafate utwangushye,
Nugera mu mahanga
Uzasabeyo ubuhungiro,
Utabarize abasigaye mu gihugu,
Aho gusubira mu Rwanda,
Ngo utize umurindi
Ubutegetsi kabutindi
Buturagije imbunda !

Uwo mwari uramutashye,
Wowe mutegetsi muzima
Ukiri muri Leta y’agatsiko,
Ukaba witwikira ijoro,
Ukongorera uwo mwari,
Ukamurema agatima
Umubwira ko witeguye
Kwitandukanya n’igitugu !

Uwo mwari uramutashye,
Wowe wakoze amahano,
Ukaba ufite icyo wicuza,
Cungura umutimanama wawe,
Ujye ahirengeye ukome akamo,
Wamagane akarengane n’ingoyi !
Ntuzihutire gukora ikibi,
N’iyo wabitegekwa na Leta;
Kunda undi nk’uko wikunda,
Ntuzongere gucumura ukundi !

Witererana abari mu kangaratete,
Itandukanye n’akarengane,
Niba utaratije umupanga
Na «nta mpongano y’umwanzi»
Abajyaga mu marondo
Yo guhiga abavandimwe babo
Basangiye urwa Gihanga !

Niba ubwirwa ayo mahano
Akaguhahamura umutima,
Wikomera amashyi umwishongozi
Ubyinira ku mubyimba
Abo yagize imbohe
Abashinja ubugambanyi,
Ngo barakorana n’umwanzi,
Nk’ibyitso by’ingeri nshyashya !

Niba amahirwe akigusekera,
Ntuzi uko ejo hazaza hasa,
Wiba nka wa mugabo mbwa,
Ngo useke imbohe ukiriho;
Uwo mwari uramutashye,
Umwifurize ineza;
Numusura muri gereza
Ni YESU uzaba usuye,
Bizakubyarira agakiza
Ku munsi w’imperuka !

Uwo mwari uramutashye,
Umwifurize Noheli nziza;
Umwaka utaha uzamusekere,
Maze uzane no kunamura icumu,
Abazira akamama bose,
Bave ku ngoyi ibakanyaga
Yabaye intwaro y’iyi ngoma !

Uwo mwari uramutashye,
Uti «itabaza wacanye
Nturitwikirize ikitabashwa
Wariteretse ahirengeye
Ritubera nka Muhabura;
Umwijima wareyutse,
Urubyiruko rw’u Rwanda
Ntirugikeneye abarurandata,
Ruratera ikirenge mu cyawe,
Ngo rwuse ikivi wateruye !

Numvise ubwo bushinyaguzi,
N’amagambo ateye ishozi
Ava mu kanwa k’umukuru w’igihugu,
Agahinda karanshengura,
Nti «koko u Rwanda rwaragendesheje !»

Uwo mwari tumuri inyuma,
Ubu nta cyo nkirindiriye,
Ejo nzambara inkindi,
Nigabe mu birindiro,
Mutere ingabo mu bitugu;
Sinzongera kuba indorerezi
Ibintu bigeze iwa Ndabaga !

Uwo mwari uramutashye,
Uti «Bigwabishinze ntakihisha,
Yahagurukanye imizi n’imiganda,
Ivuzivuzi rya Kagame
Ryamukuye ku izima !»