Venant Abayisenga, wa DALFA-Umurizi ya Victoire Ingabire yaburiwe irengero!

Théophile Ntirutwa (ibumoso) na Venant Abayisenga (iburyo) bakimara gufungutwa muri Mutarama 2020

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 6 Kamena 2020 aravuga ko Venant Abayisenga yaburiwe irengero.

Venant Abayisenga yari umurwanashyaka w’ishyaka DALFA Umurinzi rya Victoire Ingabire.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Venant Abayisenga yaburiwe irengero kuri uyu wa garandatu tariki ya 6 Kamena 2020 ahagana Saa kumi (16:00) ku isaha y’i Kigali agiye kugura ama unités yo gushyira muri telefone.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Venant Abayisenga yabaga mu rugo kwa Victoire Ingabire kuva yafungurwa mu kwezi kwa Mutarama 2020, Nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mu rubanza yaregwagamo we n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi yahozemo mbere yo kujya muri DALFA Umurinzi.

Nabibutsa ko mu minsi ishize undi muyoboke w’ishyaka DALFA Umurinzi, Théophile Ntirutwa yatewe n’abantu bitwaje intwaro baramuhusha bamwitiranije n’undi muntu wari aho Théophile Ntirutwa yacururizaga mu karere ka Rwamagana. Igitangaje ni uko nyuma yo kugabwaho igitero, Police y’u Rwanda yataye muri yombi Theophile Ntirutwa kandi ari we nyiri guterwa nk’uko byemezwa n’abaturage.