Victoire Ingabire aravuga ko FDU-Inkingi nta ngabo igira.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi yongeye kwitaba ku munsi wa kabiri urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) aho ngo yabazwaga ku gitero cyagabwe mu Kinigi ku itariki ya 4 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro Madame Victoire Ingabire yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Geofrey Mutagoma yashimangiye ko ishyaka FDU-Inkingi nta ngabo rigira ndetse nta n’izo rizagira. Yavuze kandi ko ikibazo cy’u Rwanda ari icya politiki kigomba gukemurwa mu nzira za politiki hadakoreshejwe intwaro.

Ni mu kiganiro musanga hano hasi: