Victoire Ingabire ati:”Ndasaba buri munyarwanda wese ari umuyobozi, ari n’uyoborwa, kurwanya ikibi”.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru UMUBAVU, umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda, Victoire Ingabire yavuze ubuzima abayeho mu Rwanda, abantu akumbuye barimo n’umugabo we, ikintu gishobora gutuma umureba ugashidikanya ku myaka ye (Ibanga akoresha), yakomoje ku murwanashyaka we waburiwe irengero n’amabanga yose y’ibyo yifuza ko bihinduka.

Yavuze ko ahangayitse cyane kubw’ibura ry’uwari uhagarariye iri shyaka mu Burasirazuba witwa Eugène Ndereyimana, waburiwe irengero ku wa mbere ubwo yari agiye gukoresha inama mu karere ka Nyagatare ndetse n’abandi avuga ko bagiye babura abandi bakicwa.

Abajijwe icyo ari gukora kuri ibi byose kugira ngo bihinduke, ati “Icyo ndi gukora, icya mbere ni ugusaba buri munyarwanda wese ari umuyobozi, ari n’uyoborwa, kurwanya ikibi”.

Yakomoje kandi ku kuba u Rwanda ruhora rushimwa ku iterambere rugezeho ariko rukagawa ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ko butubahirizwa, ati “Icyo cyasha twagikuyeho? Harabura iki ngo kiveho?”