Victoire Ingabire Umuhoza na Bernard Ntaganda-Umutekano w’abatavuga rumwe na FPR uragerwa ku mashyi

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuwa 13 Gicurasi 2020 rifite umutwe ugira uti: “U RWANDA IGIHUGU BIVUGWA KO GIFITE UMUTEKANO USESUYE ARIKO KIKABA ARI INDIRI Y’ABAYICANYI BIBASIYE ABATAVUGARUMWE N’UBUTEGETSI BURIHO MU RWANDA”, bongeye gushimangira ibyo bahera ku gitero cyagabwe kuri boutique y’ubucuruzi ya Théophile Ntirutwa wo mu ishyaka Dalfa-Umurinzi maze cyikica Pastori Théoneste Bapfakurera kimwitiranije na Théophile Ntirutwa.

Muli iki kiganiro, abo banyapolitiki baremeza ko icyo gitero cyagabwe n’abakorera ishyaka riri ku butegetsi kubera ubwoba rihorana.