Victoire Ingabire yafunzwe ari umugore afungurwa ari umugabo!

Imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda ikomeje gutangaza benshi kubera ubuswa n’uburangare buranga zimwe mu nzego cyane cyane mu myandikire y’inyandiko.

Dufate ingero 3 za hafi zoroshye:

-Urupapuro rufungura Victoire Ingabire nk’uko rugaragara hano hejuru ahanditse igitsina banditseho: “MALE” bishatse kuvuga ko bamwise “UMUGABO”!

-Mu matora y’abadepite umwe mu bakandida bigenga yari yahawe izina rya Nsengimana Janvier kandi ubusanzwe yitwa Nsengiyumva Janvier. Perezida wa Komisiyo y’ Amatora Prof Kalisa Mbanda yabwiye itangazamakuru ko ikosa ryatumye amazina ya Nsengiyumva Janvier agaragara ku rupapuro rw’ itora yanditse nabi ryakorewe mu icapiro. Prof Mbanda avuga ko bakimara kumenya ko iri zina atari ryo Komisiyo y’ amatora yasabye abari mu gikorwa cyo gutoresha kubwira abitabiriye amatora ko amajwi ya Nsengimana Janvier azahabwa Nsengiyumva Janvier. Ibi nabyo ngo ni bimwe mu byatumye anyurwa n’ ibyavuye mu matora.

-Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017, umukandida witwa Barafinda Sekikubo Fred yahawe impapuro zitanditseho amazina ye ahubwo zanditseho amazina ya Diane Rwigara! Nk’uko bigaragara kuri video iri hano hasi.

Izi ni zimwe mu ngero nkeya cyane zigaragaza ihuzagurika n’uburyo bamwe bakora akazi batagashyizeho umutima.

1 COMMENT

  1. Oya ntabwo Inkotanyi zibeshye. Niko zikora mu bwishongozi bwazo. Kubera ko Victoire Ingabire yarafunzweafite imyaka 42 ( ataracura),akaba afunguwe afite 50( yamaze gucura, bivuga ko ameze nk’umugabo mu by’igitsina…uretseko we adashobora kongera bubyara…). Ni icyo rero Inkotanyi zishaka kwumvisha zishongora…

Comments are closed.