Victoire Ingabire yavuze ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2024

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Ruud Elmendorp i Kigali mu Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza yatangaje ko yiteguye kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2024.

Victoire Ingabire yatangaje kandi ko n’ubwo ishyaka rye ritaremerwa n’amategeko afite abayoboke benshi kandi akomeje intego yo kuryandikisha ngo ryemerwe n’amategeko.

Ibivugwa na Victoire Ingabire birashoboka ariko bizasaba ingufu nyinshi n’ubushake bwa politiki cyane cyane ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda dore amategeko y’u Rwanda atemera ko umuntu wakatiwe n’inkiko igihano kirenze amezi 6 ashobora kwiyamamaza mu myanya ya politiki cyangwa kwandikwa nk’umuyobozi w’ishyaka.

Aha ariko Victoire Ingabire n’ubwo yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda imyaka 15 z’igifungo akanamara 8 mu buroko, urukiko nyafrika rw’uburenganzira bw’abaturage rukorera Arusha muri Tanzania rwemeje ko yarenganyijwe ndetse rusaba ko yahabwa indishyi n’ubwo Leta y’u Rwanda yirengagije icyo cyemezo.

Ese ingufu z’amahanga n’igitutu byatumye Victoire Ingabire na Diane Rwigara bafungurwa zizatuma FPR na Kagame bemera ko ishyaka FDU-Inkingi ryandikwa na Victoire Ingabire akiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu?

Ibi biragoye mu gihe bigaragarira buri wese ko FPR yatsindwa ruhenu yibeshye ikagira amatora ikoresha aciye mu mucyo.

Igisigaye n’ukumenya ibihato Leta ya FPR izashyira mu nzira z’abazashaka kwiyamamaza nyabyo mu 2024 dore ko abaherekeza nka ba Philippe Mpayimana bo batazabura.