Victoire Ingabire yangiwe kujya muri Espagne gufata igihembo yahawe.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Espagne aravuga ko Victoire Ingabire yangiwe na Leta y’u Rwanda kujya mu gihugu cya Espagne.

Amakuru dufite ni uko Victoire Ingabire yagombaga kujya kwakira igihembo yahawe mu muhango uteganijwe ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 5 Ukuboza 2019 i Madrid ho muri Espagne guhera saa kumi n’ebyiri n’igice (18:00) ku isaha yaho.

Umuntu uri hafi y’abategura iyi mihango yabwiye The Rwandan ko Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Espagne yari yasabye ubutegetsi bwo mu Rwanda ko Victoire Ingabire yahabwa uruhushya rw’iminsi 3 yo kujya kwakira kiriya gihembo. Leta y’u Rwanda ikabibemerera, ndetse na Victoire Ingabire nawe akandika abisaba ariko ntibagire igisubizo bamuha akaba yari agitegereje.

Uko bigaragara ntibigishobotse ko Victoire Ingabire ajya muri Espagne dore ko imihango yagombaga kwitabira izaba ejo kuri Instituto Cervantes de Madrid mu gihugu cya Espagne kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ukuboza 2019, saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30). Abifuza gukurikirana uyu muhango bareba hano:

Nabibutsa ko mu itangazo ryo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019 rigenewe itangazamakuru ryasohowe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wo mu gihugu cya Espagne (Association des droits de l’homme d’Espagne (APDHE), uwo muryango watangaje amazina y’abantu bane barimo Victoire Ingabire batsindiye igihembo cyo kurengera ikiremwamuntu cy’umwaka wa 2019 (Prix des droits de l’Homme 2019).

Abatsindiye icyo gihembo ni: 

-Igihembo cyo mu gihugu (Espagne) (Prix ​​national): Jorge del Cura Antón

-Igihembo mpuzamahanga (Prix ​​international) : Victoire Ingabire Umuhoza na Nora Morales de Cortiñas

-Igihembo cy’ubunyamakuru (Prix ​​du journalisme): Pascual Serrano Jiménez