Victoire Ingabire yasabye Louise Mushikiwabo kugira icyo akora ku izimira rya Boniface Twagirimana

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yasabye Madame Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) kugira icyo akora ku kibazo cya Boniface Twagirimana, umuyobozi wungirije wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi ugiye kumara imini itari mike aburiwe irengero.

Nk’uko yabitangarije RFI, Madame Ingabire yavuze ko impamvu yitabaje Madame Louise Mushikiwabo ari uko azi ko ari umunyarwandakazi kandi umuryango OIF ayoboye ukaba muri zimwe mu ndangagaciro z’ibanze ufite harimo uguharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bihugu bigize uwo muryango.

Madame Ingabire yavuze ko Madame Mushikiwabo yagombye kugira icyo akora niba adashaka ko isura y’u Rwanda nk’igihugu ikomeza kuba mbi imbere y’amahanga rufatwa nk’igihugu kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu gusoza Victoire Ingabire yagize ati: “Ntabwo Visi Perezida w’ishyaka rya mbere ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yabura gutyo gusa ntihabure ababivugaho”

Nabibutsa ko Boniface Twagilimana yaburiwe irengero kuva mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira iya 8 Ukwakira 2019, ubwo yari muri Gereza ya Nyanza iri i Mpanga.

Ubuyobozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko yatorokatse we n’undi mugororwa witwa Aimable Murenzi, naho amakuru aturuka mu muryango we, mu bandi bagororwa ndetse no mu ishyaka FDU-Inkingi akaba avuga ko yashimuswe dore ko n’uvugwa ko batorokanye yari mu bari basanzwe batoteza abandı bagororwa bo muri Gereza ya Mpanga bafungiye kuba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.