Victoire Ingabire yasabye RIB gukurikirana Tom Ndahiro!

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama 2019 aravuga ko umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, akaba n’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi yasabye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) gukurikirana umugabo witwa Tom Ndahiro wiyita umushakashatsi kuri Genocide.

Nk’uko amakuru twahawe n’umuntu uri hafi y’umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we ndetse no kubera ko Victoire Ingabire atamuhaye uburenganzira bwo gutanga ayo makuru yabwiye The Rwandan ko umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza abicishije ku munyamategeko we Me Gatera Gashabana yandikiye RIB ayigezaho ikirego kubera inyandiko zikomeje kumwibasira zandikwa na Tom Ndahiro.

Urwo rwandiko Me Gatera Gashabana yandikiye RIB ku wa 21 Nyakanga 2019 twashoboye kubonera kopi haravugwamo ko umunyapolitiki Victoire Ingabire arega Tom Ndahiro kumusebya abicishije mu nyandiko acisha mu binyamakuru nka Igihe.com, Rushyashya n’ibindi, akaba yatanze urugero rw’inyandiko yanditswe na Tom Ndahiro muri Gicurasi uyu mwaka ifite umutwe ugira uti: Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside

The Rwandan yagerageje kuvugisha umunyapolitiki Victoire Ingabire ngo tumubaze iby’iki kirego ariko ntabwo yitabye telefone igihe twamuhamagaye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye kugeza dutangaza iyi nkuru yari ataradusubiza. Nidushobora kumuvugisha tuzabibamenyesha.

Tom Ndahiro wiyita umushakashatsi kuri Genocide.